Papa Fransisko yasuye Papa ucyuye igihe Benedigito

i Castelgandolf

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 werurwe 2013 i Castelgandolf, Papa wacyuye igihe Papa Benedigito XVI yasuwe na Papa Fransisko. Papa Fransisko yakiriwe na Papa Benedigito aho indege ya kajugujugu yari itwaye Papa fransisko yururukiye, maze bajyana aho Papa Benedigito XVI aruhukiye ubu. Bagiye mu modoka imwe maze bageze aho Papa Benedigito aba banyura muri Shapeli aho Papa Fransisko yari yateguriwe aho gupfukama y'icyubahiro ngo asenge. Papa Fransisko ntabwo ariho yapfukamye, ahubwo yabwiye mugenzi we ko bombi ari abavandimwe baze bapfukama hamwe, barasenga.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »