SANTARARI SHANGASHA YAKIRIYE UMUPADIRI YIBARUTSE

Santarari ya Shangasha yibarutse umupadiri. Uwo ni Rwubake Jean Bosco, wahawe ubupadiri taliki ya 12/07/2014, akaba yarasomye Misa ye y’umuganura kuri Santarari avukamo kuri iki cyumweru taliki ya 13/07/2014, agamije gushimira no kuganuza ababyeyi, incuti n’abakristu bose ba Santarari akomokamo. Iyo Misa y’umuganura yabereye ku Kibuga cyegereye ikigonderabuzima cya Bushara, imbaga y’abakristu yari yitabiriye, ikibuga cyuzuye abantu ubona ari ibirori bishimishije. Padiri Jean Bosco ni we wayoboye Igitambo cya Missa, ndetse abatiza n’impinja 21. Mu nyigisho yatanze yibanze ku gusobanura umupadiri icyo ari cyo n’icyo asabwa; umupadiri ni umuntu usanzwe Imana yihitiramo ikamutuma ku bantu kubigisha inkuru nziza, mu byo asabwa si amafaranga cyangwa ibindi biyaganishaho, ahubwo n’ibyuzuzanya n’ubutumwa Kiliziya imuha. Yasabye abari aho kutazagira ikindi bamusaba kitari mu byo Kiliziya imutuma. Umubyeyi wa Padiri mushya, mu ijambo rye rigufi cyane yashimiye Umwana wabo kuba yaragaragaje uburere bwiza none akaba ageze aho yifuzaga kugera, kandi ko agomba gukomeza guharanira kubaho mu bunyangamugayo. AMATEKA YA SANTARARI YA SHANGASHA Ni imwe muri Santarari za Paruwasi ya Byumba,ikaba yarashinzwe na Padiri DE JAMBRINE mu 1957, yaragijwe Mutagatifu GODEFROID, ikaba ihana imbibe na Santarari Mukono mu majyepfo; santarari Mulindi(Rushaki) mu majyaruguru, kimwe na santarari ya Nyambare(Bungwe), mu burasirazuba hari Santarari ya Gitega naho mu burengerazuba hakaba Santarari ya Byumba. Igizwe na Sikirisali 2; Kaneza na Mukurange n’icyicaro cya santarari ari ho Shangasha. Igizwe n’inama remezo 24, imiryango remezo 45 n’abakristu 12 282.Imiryango ya Agisiyo Gatolika 6; Abalejiyo, Abamariyari, Abakarumeli, Abanyamutima, JOC, Abasaveri. Abakiristu bose bakaba bibumbiye mu byiciro bine: Abana, urubyiruko, ihuriro ry’ingo, n’abageni ba Kristu. ABAKRISTU BAYOBOYE IYI SANTARARI NI: - Godefroid RWAKARENGWA - Daniel BURAKEBA - Dominique RUHAMANYA - Pascal MUNYENSANGA IBIKORWA BYA SANTARARI: - Gutagatifuza abakristu bayituyemo; - Kwigisha urukundo - Gufashanya kwiteza imbere - Kubaka kiriziya igezweho, ijyanye n’igihe: Kiliziya yarubaswe ubu hasigaye gusakara. IBYIFUZO: - Ubufasha mu gusakara Kiliziya abakristu biyubakiye; - Abakristu barifuza kujya bahabwa Missa nibura buri Cyumweru. Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »