ven.

13

juin

2014

UMWIHERERO W'ABAPADIRI BA DIYOSEZI GATOLIKA YA BYUMBA

Kuva taliki ya 09 kugeza ku ya 12 Kamena 2014, abasaseridoti bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba bahuriye ku kicaro cya Diyosezi, maze hamwe n’Umushumba wa Diyosezi bakora umwiherero, aho bize ingingo zikurikira:

-Umuhamagaro n’ubuzima bwa gisaseridoti:

-Iyogezabutumwa

-Iterambere rya Diyosezi

Ku ngingo ya mbere irebana n’umuhamagaro wa gisaseridoti, inyigisho yatanzwe yerekanye ko Ubusaseridoti n’ubutagatifu ari indatana, kandi ko n’ubutumwa Imana iha abasaseridoti ari ugutagatifuza imbaga. Umusaseridoti ahamagarirwa ku buryo bw’umwihariko kwitagatifuza, no gutagatifuza intama ashinzwe kuragira; kubera ko abantu bose Imana yaremye basangiye umugambi umwe wo guharanira ubutagatifu. Umusaseridoti Mukuru ni Kristu, umusaseridoti wese agomba guhora iteka yisanisha na Kristu kugira ngo abandi bamurebereho, maze abahumurire ubutagatifu akomora kuri Kristu,we Mumusaseridoti Mukuru. Ibyo rero bisaba umupadiri gutungwa n’Isengesho hamwe n’Ijambo ry’Imana, Gutura uko bisabwa igitambo cy’Ukaristiya n’Umutima we wose, gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya, urukundo rwa kivandimwe ku bantu bose, kuvugisha ukuri, kugira ubuzima n’imigenzereze iboneye.

 

Ingingo ya Kabiri yibanze ku Iyogezabutumwa; aha haganiriwe ku ikenurabusyho rikorerwa muri Diyosezi, hibanzwe cyane ku ikenurabushyo ry’ingo kuko ari ryo ryashyizwemo imbaraga muri iyi myaka itatu ishize kandi imbuto ziri kugenda zigaragaza kuko abagize ingo bagenda basobanukirwa n’umuhamagaro wabo ndetse n’inshingano zabo.

Ikenurabushyo ry’ingo rifite itsinda ririshinzwe ku rwego rwa Diyosezi n’umupadiri ubinzwe ndetse no ku rwego rwa buri Paruwasi, hakaba kandi n’amatsinda y’ingo muri buri Paruwasi na santarari.

Inshingano z’urugo ni:

-         Kubaka ubumwe n’ubusabane ku bashakanye;

-         Kwiteza imbere;

-         Kubaka Kiliziya

Ibi byose bikubakira ku bintu by’ingenzi bikurukira:

-         Isakaramentu ry’ugushyingirwa;

-         Isengesho;

-         Ubutagatifu;

-         Urukundo;

-         Kwitabira ubutumwa bwa Kiliziya;

-         Gukunda umurimo.

Mu rwego rwo gukumirira kure ibibazo bigaragara mu ngo z’iki gihe ( Urukundo rubi cyangwa ruke, ubutane, ubuhemu, kwishyingira gipagani,….), hemejwe ko abageni bagiye kujya  bategurwa neza kandi hakiri kare kandi bakaguma gukurikiranwa bamaze gushyingirwa, hagashyirwaho uburyo bwo kwigisha kuringaniza imbyaro ku rubyiruko, gushyiraho inyigisho ziboneye zitegura abitegura gushinga urugo, kwegera no gufasha ingo ziri mu bibazo.

Icyibazo cy’abagarukiramana nacyo kizweho, aho byagaragaye ko abagarukiramana bagaragara muri Diyosezi yacu ari abashyingiwe gipagani, abakobwa babyarira iwabo, abakererwa kubatirisha abana babo (abarenza amezi atandatu), abacyuza cyangwa bagataha ubukwe bwa gipagani, abapfakazi bakomeza kubyarira iwabo, abaguye kubera impamvu zinyuranye. Hemejwe ko aba bose bagomba kukurikiranirwa hafi, hagashyirwaho inyigisho zihariye n’uburyo bwo kubafungurira amasakaramentu( Rituel).

 

Ingingo ya nyuma yibanze ku iterambere rya Diyosezi na za Paruwasi, aho Econamat  ya Diyosezi, amaparuwasi, ibigo n’imishinga byegamiye kuri Diyosezi byagiye bimenyesha abitabiriye umwiherero uko bihagaze mu mitungo hibandwa ku masambu, ibibanza, inyubako, amatungo, ibicuruzwa, amadeni, imishinga ndetse hakaragazwa n’amafaranga ari mu bubiko bwa buri paruwasi cyangwa se buri kigo.

Byumwihariko, Diyosezi ubu yashize imbaraga mu kwagura ikigo cy’amahugurwa cya Diyosezi no gutunganya neza ikigo kizajya cyakira abantu, gifite amacumbi n‘ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyi mwiherero washojwe kuri uyu wa kane, taliki ya 12 kamena 2014, saa saba z’amanwa.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »