dim.

06

juil.

2014

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA PENEKOSITI

Bavandimwe,
Amasomo yo kuri uyu munsi Mukuru wa Penekositi arasa n'atuganisha kuri wa Mugoroba muhire w'Izuka rya Yezu Kristu umwami n'umukiza wacu, ni byo koko kuko Izuka rya Yezu ni ryo shingiro ry'Ukwemera kwacu, iryo zuka rikongera rigashimangira Ubumana bwa Yezu Kristu asangiye ku buryo bwuzuye n'Imana Data, bikatwereka n'igikorwa cy'impangare yakoreye kuri iyi si cyo gucungura inyoko muntu no guheraheza umwanzi shitani ndetsen'urupfu.
Yezu abonekeye intumwa ze, azishyitseho kandi imiryango idanangiye, ibi biratwigisha ko Yezu atari akeneye aho yinjirira, kuko iteka aba ari kumwe n'abigishwa be, n'ubwo bo batamubona, ariko iyo abyishakiye anyuzamo akabiyereka.
"Nimugire amahoro": Ni amagambo y'ihumurre Yezu atubwira none, amahoro atwifuriza ni yayandi yirukana ubwoba, agahinda n'imihangayiko ituruka kukubura kirengera. Ayo mahoro adusubiza ubushyashya twaremanywe, ayo mahoro ni nayo nkingi Kiliziya umubyeyi wacu yubatseho, twe tukaba twarayivukiyemo ku bw'izuka rya Yezu Kristu. Amahoro kandi ni impano ikomeye ya Roho Mutagatifu, ikonda kwerekanirwa mu kinyemetso cy'inuma, inuma ikaba ishushanya amahoro. ku va cya gihe cy'umwuzure, inuma ihamya isezerano ry'amahoro hagati ya muntu n'Imana.

Kuri twe abantu b'iki gihe, twe bo mu Isezerano Rishya, amahoro y'Imana yigaragarije mu izuka rya Yezu, Yezu kandi aduha amahoro ho umurage, kugira ngo tube mu mahoro, tubane mu mahoro, muri iyi si yacu igenda irangwa n'amahoro make. Roho Mutagatifu rero ni intumwa y'amahoro, kandi ahari Amahoro nyayo, R.M aba ahari. Uraranganije amaso impande n'impande, cyane cyane muri Afurika, ubabanzwa no kubona ukuntu amahoro agenda arushaho kuba ingume, aho avungwa asanga bihagama mu magambo gusa, inzangano, urugomo, ubugizi bwa nabi bigenda byiyongera. Gushaka amahoro ntibisaba ingabo z'umuryango w'abibumbye, intwaro, ....Amahoro ni irindi zina rya Roho Mutagatifu utura mu mitima yiyoroshya, imitima yicisha bugufi, yumvana impuhwe abandi, imitima igwa neza, imitima itararikira inyungu bwite, imitima itimiriza imbere no kwigwizaho cg kwikungahaza ku by'isi.

Indi mpano ikomeye ya R.M. ni ubutumwa. Yezu amaze gusesekaza R.M. ku ntumwa ze arazohereza mu butumwa kujya kwamamaza inkuru nziza. Natwe rero twahawe R.M. dufite uruhare ndasimburwa mu kwamamaza iyo Nkuru nziza ya Yezu kristu, ibi bizadufasha guhindura iyi si ikaba nziza, kuko igenda iba mbi kubera ko inkuru nziza ya Yezu itonjwe hose, itigishijwe neza cyangwa se yanze kwakirwa mu mitima yacu, ibi bigatuma n'amahoro abura. R.M. niwe mufasha w'iyogezabutumwa n'ikenurabushyo, niwe uhindura imitima yacu, ikayivugurura, ikakira inkuru nziza. R.M. niwe utera imbaraga abogezabutumwa, agafungura imitima y'abakristu, R.M. atwereka ukuri akatworohereza no kugushyira mu ngiro.
Dusabe bakristu Bavandimwe kuri uyu munsi wa Penekosti, kugira ngo Roho w'Imana aze yamurure rwagati muri twe ubwumvikane buke, amacakubiri aho ava akagera, inyota ikabije y'ibintu, ubwumvikane buke mu miryango, ibyo byose biterwa no kutumvira R.M.

Yezu Kristu yohereje intumwa ze, aziha R.M. ngo aziyobore, azigishe kandi azifashe muri byose, nta kamiza yazoherejemo ngo zijye kuminuza; none twe b'iki gihe, twe dufite uburyo buhambaye bw'itumanaho, amashuri, kuki tudasakaza inkuru nziza y'amahoro, ko tutamamaza ukwemera kwacu mu baturanyi. Tumenye ko kwamamaza Ivanjili ari inshingano za buru wese kandi birihuturwa cyane uyu munsi, nta gutegereza ije cyangwa ejobundi.

Indi mpano ya R.M. ni imbabazi, ku ikubitiro imbabazi z'abyaha n'amafuti ya muntu, nta kindi kigamijwe usibye kubaka amahoro uhereye mu mutima wa buri wese. Imbabazi ni urufunguzo rw'amahoro. Imbabazi ni ngombwa kuri twe turangwa no gucumura bya hato na hato, imana igiye itatubabarira tuba twaracupiye cyangwa twarashuze. Imbabazi rero ni intwari Imana ikoresha ngo yigarurire imitima yacu, idutuze mu rukundo rwayo. R.M. ikoresha imbabazi kugira ngo iturinde ipfunwe n'inkomanga z'ibibi twakoze, ikatuboneza mu nzira y'urukundo rwayo. Imbabazi ni impanga y'amahoro, ni yo mpamvu ahenshi amahoro taboneka kubera kubura mbabazi mu nzira ishaka amahoro.

Bavandimwe, amahoro, iyogezabutumwa n'imbabazi ni impano R.M. aha twe abakristu, akatwongereraho n'ingabire nyishi zidufasha kogoga muri iyi nyanja y'ibibazo by'iyi si tutarohamye cyangwa ngo tumire nkeri. Tureke rero uwo R.M. atwigarurire kandi atwiyoborere, adtere umwete wo gukunda amahoro, kugira impuhwe n'imbabazi no kuvugisha ukuri.
Ngwino Roho w'Imana, ngwino Roho w'Amahoro, ngwino utumare ubwoba bwo gumya ukwemera kwacu kandi impuhwe zawe zitube hafi iminsi yose.

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »