Umunsi Mukuru wa Asensiyo

Bavandimwe, uyu munsi turahimbazanya ibyishimo Umunsi Mukuru wa Asensiyo: Yezu Kristu asubira mu ijuru. Ni umunsi uba hashize imisi 40 Yezu azutse, habura kandi iminsi 10 ngo hizihizwe Penekositi, umunsi intumwa zahereweho Umuhoza Roho Mutagatifu, natwe tukaba tumuhabwa muri Batisimu.
Yezu rero yasubiye mu Ijuru n'umubiri we. Ubwo Yezu yazamutse asanga Imana Data, nitureke imitima yacu izamukane na we, igumane na we. Ibyo bizaha imitima yacu kugira ubwenge n'ubujijuke maze tuyimenye byuzuye kandi tuyikunde.
Kristu Yezu ni we Mutware wa Kiliziya, arayiyobora, akayibeshaho. Ni nk'umutwe w'umuntu, niwo uyobora ibyo umuntu akora byose, ukabamo ubwenge n'ibitekerezo. Umubiri ubuze umutwe urapfa, ntube ukiri muzima, bityo n'umuntu udafite Yezu nk'umutware nawe aba yarabuze amajyo.
Ababatijwe twese twazukanye na Kristu, Imitima ycu nta handi igombye kureba usibye mu Ijuru, iburyo bw'Imana Data, aho Yezu Kristu twemeye  atetse. Amaso yacu dukwiye kuyahanga ijuru aho kuyagumisha hasi, ku isi no mu by'isi kuko bituma imitima yacu na yo iguma hasi ntizamukane na Nyirayo ari we Yezu, wasubiye mu ijuru ariko ntiyitandukanye natwe, ahubwo uhora udushaka kandi atwiyegereza mu rukundo akoresheje Roho w'Imana.
Uyu munsi uratwihanganisha mu mibabaro yose duhura na yo kuri iyi si, dore ko na Yezu ubwe yahuye na yo, ariko ntiyamuherana, ayisiga ku isi, natwe tujye twihangana kugira ngo tuzasige ibitubabaza byose  ku isi twigire mu ijuru. Ibi biradusaba gukora imirimo yacu isanzwe ya buri munsi turangwa n'Ukwemera, ukwizera n'urukundo. Dusabe ubutarambirwa Kristu gukomeza kutuba bugufi, kuko turi ingingo we akaba umutwe, ubwo bumwe mu rukundo bukarema umubiri umwe, utuma twitwa abana b'Imana.
Turi abana b'Imana, kandi na Yezu ari kumwe natwe iminsi yose, duharanire natwe kubana nawe twubahiriza amabwiraza y'Imana, tuyikunda kandi duha agaciro bagenzi bacu.
Ka nsoreze kuri ibi bibazo 3 dusanga muri Gatigisimu:
1. Umunsi Mukuru wa Asensiyo utwibutsa iki? Umunsi mmukuru wa Asensiyo utwibutsa ko Nyagasani Yezu wazutse yinjiye mu ikuzo ry'Imana Data.
2. Igituma twita Yezu Nyagasani cyangwa Umwami ni iki? Twita Yezu Nyagsani cyangwa Umwami kuko kuko aho amariye kuducunguza amaraso ye, yinjiye mu ikuzo rya se, akaba yarahawe ububasha bwose, mu ijuru no mu nsi, ku bazima no ku bapfuye.
3. Mbese Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo? Nta gushidikanya! Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo ku munsi w'imperuka kuzura abapfuye, no gucira urubanza abantu bose, maze intungane azinjize mu bwami bwe.

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »