SANTARARI YA GASEKE YISHIMIYE UKUGIRWA UMUTAGATIFU KWA PAPA YOHANI PAWULO WA II

Santarair ya Gaseke ni imwe muri Santarari enye zigize Paruwasi ya Mutete, Diyosezi ya Byumba. Iherereye muri metero 400 uvuye ku muhanda Kigali-Gatuna. Ihana imbibi na Santari Nyagatoma na Santarari Ramburza ya Paruwasi Rwamiko, na Santarari Rutambi ya Paruwasi Rutongo muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Ku italiki ya 07/10/1993 nibwo Padiri Edouald SENTARURE na Padiri Cyprien MWISENEZA, bari abapadiri pa Paruwasi ya Muyanza, bashyize mu bikorwa icyifuzo cy’uko Gaseke iba Santarari. Nyuma y’aho rero Abakristu barahahuriraga bagasenga bafashijwe n’Umukateshiste ari we Selesitini NSENGIMANA, ariko nta Kiliziya yo gusengeramo bari bafite, bagahura n’ingorane batewe n’imvura cyangwa izuba. Bafasha umwanzuro wo gukusanya imisanzu ngo biyubakire kiliziya. Mu mwaka wa 2001, nibwo bagejeje kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba icyifuzo cyo kubaka kiliziya, acyakira neza kandi yemera kuzabafasha uko ashoboye. Yaje kuhashyira ibuye ry’ifatizo ku wa 09/01/2003, nyuma yahoo gato yazanye n’Intumwa ya Papa mu Rwanda hakorwa Fundrising, inkunga iratangwa maze imirimo y’ubwubatsi ihita itangira, Kiliziya imaze kuzura yakinguwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ku wa 04/09/2005.

Iyi Santarari ya Gasekeituwe n’Abakristu 2 793, igizwe n’inama z’imirenge 5, imiryango.remezo ni 17, imiryango y’agisiyo gatolika ikorera muri iyi Santarari ni: Abanyamutima,Legio Maria, Abakarisimatike, Abakarumeli, abasaveri n’Abamariyali.

Kubera rero ku Intumwa ya Papa yageze ku Kibanza cy’Iyi Santarari ku italiki ya 09/01/2003, ndetse ikagira uruhare mu iyubakwa rya kiliziya, abakiristu bahisemo kuyitirira Papa wohereje intumwa mu Rwanda ariwe Papa Yohani Pawulo wa kabili, no kuri icyi cyumweru ku wa 27/04/2014 Santarari yose ikaba yishimiye ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, haturwa igitambo cy’Ukaristiya n’ibirori bitandukanye

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »