INYIGISHO YO KURI PASIKA

Bakirisitu Bavandimwe,

Kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, Umwanditsi w’Ivanjili Ntagatifu ariwe Yohani aradusobanurira uko izuka rya Yezu ryagenze. Ngo byari ku  munsi wa mbere w’Isabato (le premier jour de la semaine), uyu munsi niwo wabaye Icyumweru cy’Abakristu, maze bakawambazaho Kristu Kristu Wazutse. Ntabwo ari umunsi wa mbere nk’uwibindi byumweru bisanzwe, ahubwo ni umunsi wa mbere w’icyumweru gishya cy’ibiremwa bishya. Uwo munsi mushya ari nawo wagize byose bishya, watangiranye na cya gitondo gihire ubwo Mariya Madalina yazindukiraga ku mva butaratandukana, umuseke utaracyeba, urumuri rutarasesekara ku isi, icyo gihe Mariya Madalina nawe, kimwe nk’abandi bose, twari dutwikiriwe n’umwijima, butaracya mu mitima yacu, ibyo byateye Mariya Madalina kutabona neza, icyo yabonye gusa ni uko yabonye ibuye bari bahirikiye ku muryango w’imva ya Yezu ritakiriho ahita akeka ko umurambo wa Yezu bawukuyemo maze bakamushyira ahandi hantu hatazwi, ibi bikatwereka agahinda yagize abitewe no kubura umurambo wa Yezu, ababajwe no kutarangiza neza ikiriyo; Yezu yakunzwe cyane akiri kuri iyi si, ndetse n’umurambo we urakundwa, urasigwa kandi ugasurwa, ibi bitwigisha ko na nyuma y’urupfu, urukundo rukomeza, ko ntawe ushobora kwica urukundo.

Mariya Madalina bimuyobeye yirukanka asanga Simoni Peteri nuko aramubwira ati:”Nyagasani bamukuye mu mva, none ntabwo tuzi aho bamushyize”. Ibi biratwereka ko kumenya neza aho Nyagasani ari tutabihabwa n’ubuhanga cyangwa ikoranabuhanga mu bushakashatsi bwacu ubwacu, iyo bibayo bityo tuguma mu gihirahiro nk’icyo uyu Mariya Madalina yabayemo, ukwemera konyine niko kutugeza aho Kristu ari, ukwemera ni ko kuduha “kubona” no “Kumenya”. Niyo mpamvu Mariya Madalina bimuyobeye yitabaje abo yakekaga ko bamurusha “kubona” aribo Simoni Petero na wa Mwigishwa Yezu yakundaga. Aba bigishwa na bo bashyira nzira berekeza ku mva kwirebera ukuri kw’ibyo bari bamaze kubwirwa. Wa mwigishwa twabwiwe yarushije Petero amaguru amutanga kugera ku mva,   Petero nawe ariko amutanga kwinjira mu mamva: Ibi biratwereka imiterere ya muntu, hari imiterere y’inyuma hacu,( Kwihuta kubera imbaraga) no mu mitima( Kwinjira, ishyaka ryo kugera aho Yezu ari).

Petero ageze mu mva yabonye imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe wa Yezu kitarambitse hamwe n’iyindi myenda ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Wa mwigishwa wari wageze ku mva bwa mbere, ntiyahise yinjira, yaciye bugufi, asa nupfukama kugira ngo abashe kwitegereza neza mu ndiba y’imva ya Yezu, icyo gihe ukwitegereza kwe kwamurikiwe n’ukwemera maze abasha”Kubona”, nubwo rero nawe yinjiye mu mva, Petero we yari yinjiye mu mva irimo ubusa, kuko Yezu bamukuyemo, Undi mwigisha we yinjiye mu mva nshya, yo mu gihe gishya, kuko Yezu batamuhishe ahubwo yazutse. Ntabwo ikiri imva ahubwo ni yahinditse Ingoro y’Imana nzima.

Natwe rero mu buzima-nyobokamana bwacu hari igihe hazamo inzira ebyiri tumaze kubona: nka Petero winjiye bwa mbere mu mva, ariko agakomeza kurebesha gusa amaso y’umubiri no gusesenguzanya ibyabaye ubwenge bwo mu bwonko, ntiyabashije kwiyumvusha ibyabaye; kumurikirwa n’ukwemera rero Bavandimwe, ukwizera n’urukundo, nka wa mwigishwa wa kabiri, nibyo bitugeza neza aho Kristu wazutse aganje.

Twe twazukanye na Kristu mu Kwemera no muri Batisimu, mureke duhugukire kandi dushakashake iby’Ijuru, umutima wacu tuwerekeze kuri Kristu, twoye kwishinga iyi si n’ibyayo bishirana nayo,  ahubwo duhinduke kandi duhindure imyumvire yacu ishaje kugira ngo tubashe kubona aho Yezu ari kandi tumugere impande, tumukoreho nawe adukize.

Dusabe: “Uyu Munsi, Nyagasani Mubyeyi udukunda, wadukinguriye amarembo y’Ijuru ubigirshije izuka ry’Umwana wawe watsinze urupfu, ubu tukaba twishimiye Umutsindo we kuri uyu munsi. Turagusaba tukwinginga ngo Roho wawe atugire ibiremwa bishya kugira ngo tubashe kuzukana na Krisu tuba abana b’Urumuri, twiyake ibikorwa by’umwijima”.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »