mer.

05

mars

2014

DIYOSEZI GATORIKA YA BYUMBA YUNGUTSE IKIGO CY'AMASHURI GISHYA

Kuri iki cyumweru taliki ya 02/03/2014, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yahaye umugisha inyubako z’ikigo cy’amashuri ” SANCTA MARIA” cya Karambo. Uyu muhango wabimburuwe n’Igitambo cya Missa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Sereviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba akikijwe na Musenyeri Alfred RUTAGENGWA ari na we nkingi-mwamba mu kubaho no gushinga imizi kw’iki kigo. Hari kandi na Padiri Paul GAHUTU, Umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Rwesero, n’abadiri  2 bayobora Paruwasi ya Rwamiko iki kigo cyubaswemo. Ni ikigo gishya giherereye muri Paruwasi ya Rwamiko, mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi. Ni ikigo cyubaswe n’abaterangunga barangajwe imbere na Musenyeri Alfred RUTAGENGWA, Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba. Ni ikigo gifite abanyeshuri bari mu byiciro bine: Hari amashri y’incuke afite abana 206, muri bo 88 ni abahungu, abakobwa ni 118, bakaba biga mu myaka itandukanye; mu wa mbere, mu wa kabili no mu wa gatatu. Hagakurikiraho amashuri abanza agizwe n’abanyeshuri 623, muri bo abahungu ni 297, naho abakobwa bakaba 326. Abanyeshuri b’iki kigo biga neza kandi ibizamini bisoza amashuri abanza byerekana ko batsinda ku uryo bunejereje. Hakurikiraho rero ikiciro cy’amashuri yisumbuye aho bafite icyiciro rusange (Tronc commun) habirwamo abanyeshuri 67 n’amashami atatu yigwamo n’abanyeshuri 65.

Iki kigo gifite kandi abarezi 3 mu kiciro cy’incuke, abarezi 11 mu mashuri abanza n’abarimu 9 mu mashuri yisumbiye.

Iri shuri “Sancta Maria” Karambo  rifite umugambi ndakuka wo kubaka mu bana icyizere cy’ubuzima bwiza gituruka mu burere, ubumenyi n’imitwarire myiza.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba asoza iyi mihango yasabye abanyeshuri bose muri rusange kuba intwari mu byo bakora byose, ariko cyane yibutsa abanyeshuri bo mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye kuko ari infura z’ikigo, bityo ko bagomba kuzaba imfura no mu buzima bwabo bwose, ari igihe bakiri ku ntebe y’ishuri, ndetse no mu buzima bwa nyuma yo kwiga.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »