mar.

04

mars

2014

IGISIBO GISHIMISHA IMANA

IGISIBO GISHIMISHA IMANA

 

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 05 Werurwe muri Kiliziya Gatolika ku isi yose ni Umunsi wa Gatatu w’Ivu, umunsi ubimburira  iminsi mirongo ine y’Igisibo: Iminsi abakiristu bamara basenga, bihana, bigomwa  kandi basiba.

Muri icyo gihe cyose cy’iminsi mirongo ine, amasomo matagatifu ashishikariza abakiristu gusenga ubutadohoka,  gufashanya, gusangira, kwihana bijyana no kwibabaza, kwitsinda no kwigomwa; ibi byose bigakorwa mu byishimo no mu ibanga (non-ostentation). Intego ni ukwereka Imana, yo ireba mu mitima yacu ko twanze ikibi, twanze icyaha, twisubiyeho, twiyemeje kuba abakiristu bazima bafasha abandi bakiristu. Twendeye ku masomo matagatifu yo ku munsi wa gatatu w’ivu utangira igisbo cy’uyu mwaka( Jl 2,12-18; 2Kor 5,20-6,2; Mt 6,1-6.16-18), Imana iradusaba twe abayikurikira tutayibeshya  ibintu bine by’ingenzi:

I.          GUSANGA IMANA N’UMUTIWA WACU WOSE

Ijambo-ngirakamaro Imana itubwira muri iki gisibo ni ukugirana ubucuti bw’akadasohoka noyo, n’umutima wacu wose, nta buryarya cyangwa uburiganya (Jl 2,12-18). Nyagasani aradutumira, ngo tumwere, tumucumbikire mu mitima yacu. Ni ubutumire bw’urukundo, tubwitabire maze tube ba Rukundo, ba Mahoro na ba Munezero.

Ese wowe waba ufite ngamba ki muri iki gisibo? Ni iki wifuza ko iki gisibo cyazakunaguraho? Ereka nyagasani ibyonnyi wifuza ko yakwamurururaho.

II.         GUSHISHIMURA IMITIMA AHO GUSHISHIMURA IMYAMBARO

Mu buzima bwacu kwiyerekana no kwerekana inyuma hacu biratubangukira kandi bikatwirohera. Ku Mana ariko imbere hasumbya kure agaciro inyuma. Imbere niho Imana yitaho. Muri iki gisibo rero ari ibyo tuzakora, ibyo tuzavuga, ari amasengesho, ibikorwa byo kwigomwa n’iby’urukundo bijye bivubuka mu ndiba z’imitima yacu, kandi bishingire ku rukundo dufitiye Imana na bagenzi bacu.

Iki gisibo kitubere igihe cyo kwiyinjiramo, kwisuganya no gusanasana urukundo rwacu n’Imana twirinda kwishushanya no kwiyerekana mu maso y’isi n’ayab’isi                   (2Kor 5,20-6,2). Twiyambure ibikorwa by’akamenyero mu iyobokamana ryacu, ahubwo tujye dutekereza ku byo dukora, twoye kubikora jugujugu, tubikore mu mutuzo n’ibyishimo nk’aho uwo tubikorera ari iruhande rwacu, kandi ni byo koko Imana ihorana natwe. Dusabe ngo Imana iduhe urukundo rwinshi, ubushishozi n’ubwitonzi mu byo dukora byose.

III.       MU IZINA RYA YEZU KIRISITU, NITWIYUNGE N’IMANA

Mureke Nyagasani abigarurire. Ni byo koko turi aba Nygasani, nitumwirohere maze atworohereze kuba intungane. Igisibo ni amahirwe tugira yo gusanga ibyifuzi by’Imana, kamdi icyo Imana yifuza bwa mbere ni ukutwunga nayo, kongera kudukongezamo ikinyotera cy’urukundo rwayo. Imana ishaka kuduha ubuzima, kudukomezamo isezerano ryayo, isezerano ry’ubudahemuka mu rukundo. Dutekereze rero aho twateshutse tukajya kure y’iryo sezerano, tudakurikiza urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi bacu, maze dusange Imana mu isakaramentu ry’imbabazi (penetensiya), ariko dufate ingamba zo guhindura ubuzima bwacu n’umubano wacu n’Imana. Iki gisibo kidufashe guhindukirira Imana no kuyikunda kurushaho. Ese witeguye gusabaimbazi Imana na bagenzi bawe waba warahemukiye?

IV.       GUHARANIRA UBUTAGATIFU

Ku ruhande rw’Imana urukundo rurasendereye, ni cyo cyatumye itwuherereza umwana wayo ngo aze aducungure, adukize ubwandu bwose, duharanire rero ubutagatifu kuko ari bwo buzatugeza mu ijuru.

Bakiristu bavandimwe, iki gisibo cy’umwaka wa 2014 gitandukanye n’ibindi byatambutse, kiradusaba kuzirikana ku rukundo Imana yadukunze, maze tukayirukunda tutarufunguye, tutamennyemo utuzi. Turasabwa kuyikunda tutizignya, twanga ikintu icyo aricyo cyose cyakwangiza urwo rukukundo, icya mbere ni icyaha, tucyamagane, tucyirinde maze tucyirine n’abandi.

IGISIBO CYIZA!

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »