ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

ABANA BAHOWE IMANA B’I BETELEHEMU (BARI MUNSI Y’IMYAKA IBIRI)

Aba bana biswe abaziranenge (les saints innocents) kubera impamvu eshatu:

1. Iya mbere ni iy’ubuzima bwabo butagira ubwandu

2. Iya kabiri ni ukubera ubumartiri bwabo kuko bababajwe bazira akarengane, ntacyo babahamya

3. Impamvu ya gatatu ni iyo kubera urupfu rwabo. Kuko urupfu rwabo rwababereye nka batisimu. Ni ukuvuga ko ubumartiri bwabakijije icyaha cy’inkomoko.

Guhorwa Imana kw’abo bana kwajyanye n’igihe abami bazaga kuramya Umwami wari wavutse, Umwana Yezu, no guhunga kwe ajya mu Misiri. Ibyo byose tubisanga mu Ivangili ya Mutagatifu Matayo (Mt 2, 1-23). Ubwo hari abami baje kuyoboza Herodi aho Umwami w’Abayahudi yavukiye, kugira ngo bajye kumuramya. Arababwira ati: “Nimugende mukomeze mushake, nimumubona muzaze mumbwire nanjye njye kumuramya”. Si ukumuramya yashakaga, yashakaga kumwikiza kuko yakekaga ko ari umwami  uzamunyaga ingoma. Ubwo ba bami malayika arabayobya, banyura indi nzira barataha. Undi agira umujinya ukabije bituma ahekura ababyeyi benshi, maze yicisha abana b’abahungu bagejeje ku myaka ibiri n’abatarayigezaho. Ubwo yibwiraga ko uwo mwami atazi, aza kubagwamo; nk’aho atari Imana, nk’aho urinzwe n’Imana agira ikimushobora! Ariko yaranjwaga ahubwo yatumye ibyo bibondo bijya kwima iteka ubwami buruta ubwe ku buryo butavugwa. Umwana Yezu yakijijwe n’uko Malayika yaje kubwira Yozefu ngo bahungire mu Misiri. Herodi yishyuye akiri mu nsi ubwo bugome bwe. Yapfuye agwa inyo umubiri wose, ari ikibore gusa n’umunuko mubi. Naho Kristu yari yatumye kwica azahora ari umwami mu nsi no mu ijuru. Abana b’i Betelehemu, kubiyambaza ni ibya kera cyane ku buryo na nyuma gato y’igihe cy’Intumwa bari baratangiye kwibukwa. Ni Papa Piyo wa V wabashyize mu gitabo cy’abatagatifu. Abana b’i Betelehemu babaye igitambo cya mbere cyakurikiwe n’icy’abandi bahowe Imana batagira umubare. Abo bana ni abarinzi b’abana b’abahereza.

“Bana b’i Betelehemu, muri aba mbere mu bahowe Kristu, bushyo bwiza kuri Altari ya Nyagasani, mutamba neza mutagira ubwandu, muri abere mufite imikindo n’amakamba turabisunze”.

Muri Liturujiya ya kiliziya Gatolika tubibuka ku itariki ya 28/12 buri mwaka.

Abana b’i Betelehemu batagatifu, mudusabire!

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU IMELDA LAMBERTI MADALENA (IMYAKA 11)

Imelda yavukiye  mu mujyi wa Bolonyi mu Butaliyani mu mwaka w’1322. Abatizwa izina rya Madalina. Ababyeyi be bari abakristu b’intangarugero. Se witwa Egano, yari umuntu w’ukwemera gatolika guhamye, yakoraga mu gisirikari ari Kapiteni mukuru. Nyina witwa Gastora Galluzzi yari umukristukazi witangira ubukristu. Yari yarabuze urubyaro maze yiyambaza Bikira Mariya cyane mu isengesho rya Rozari aza kurubona. Akiri umwana, iyo yagiraga icyo aba akarira ibi by’abana, iyo bashakaga ko ahora agacurera, ngo bamubwiraga Yezu na Bikira Mariya. Imelda madalina yarubahaga, agakurikiza icyo bamubwiye, yariyoroshyaga ndetse bikagaragara no mu ndoro ye. Bavuga ko yangaga urusaku agakunda umutuzo. Icyamushimishaga ni ukujya kwisengera, akavuga Rozari nk’uko nyina yari yarayimutoje, agakora n’indi migenzo nyobokamana mu mutuzo no mu mwiherero cyangwa mu bwihugiko we na Yezu na Bikira Mariya n’abatagatifu bose.  Yageragezaga buri gitondo guha Nyagasani umutima we, akiriranwa n’uwo mukunzi we, nk’uko yakundaga kumwita. Iby’ubwibone n’ukwihugiraho akora iby’isuku ntibyigeze bimutwara igihe cye kinini nk’abakowa bo muri icyo kigero cy’ubwangavu. Ngo yariyibagirwaga kugira ngo ashimishe Imana umukunzi we w’imena. Ubukungu bwa se ntacyo bwari bumubwiye, yabuteye umugongo. Yabonaga iby’isi ari amanjwe, ari ubusa nk’uko Umubwiriza abivuga (Mubw 1, 2). Uko yagendaga akura rero niko yabonaga ko iby’isi bitandukanye n’iby’Imana. Akumva akururwa no kuziha Imana mu bamonaki aho azasiga iby’isi byose akizirika kuri Yezu Kristu. Mu gihe yari afite imyaka 10, yasabye ababyeyi ko bamujyana mu bihayimana. Barabimwemerera baramujyana. Yakundaga ababyeyi be cyane ariko yahisemo Imana kuko ibaruta kure rwose.

Yageze rero mu bihayimana akunda byimazeyo umutuzo n’isengesho. Yakundaga gufataho urugero abakurambere be nka mutagatifu Agustini ndetse na mutagatifu Dominiko. Muri icyo gihe, bashoboraga kwemerera n’abantu bakiri bato kwinjira mu muryango w’abihayimana. Ni muri ubwo buryo na we rero yakiriye umwambaro w’abihayimana. Abana bajyaga kwiha Imana bakurikizaga amategeko amwe n’amwe y’umuryango. Ariko Imelda Madalina we ashaka kuyakurikiza yose uko yakabaye. Ababikira bakuru bamubonagamo urugero rwiza rw’akataraboneka. None se umuntu washoboraga na we kubyuka mu gicuku, ndetse agakora n’ibindi bintu bigenewe abakuru! Mutagatifu Imelda Madalina yakundaga Ukaristiya. Yamaraga amasaha n’amasaha imbere ya Tabernakulo ashengereye. Muri uwo mushyikirano,  we n’umwana Yezu, yabonaga umwanya umubanye muto. Yakundaga Misa cyane, noneho yabona abandi babikira bagiye guhazwa, we akarira kuko atari yagahawe Ukaristiya bwa mbere. Mu gihe cy’akaruhuko yegeraga ababikira bagenzi be bahagijwe akabaganiriza iby’urukundo rw’uwo mukunzi we Yezu Kristu. Akababwira ati: “rwose, ndabinginze, nimunsobanurire ukuntu umuntu yahabwa Yezu mu mutima we, ntapfe”.

Ntiyabashije kwihanganira icyo kinyotera, ajya gusaba ko bamwemerera akegera ameza matagatifu. Nyamara ariko, muri icyo gihugu no muri icyo gihe, byari rero nk’umuco ko abana batarageza ku myaka 14 batahazwa. Imelda ntibamwemereye ahubwo bakomeje kumufasha muri icyo cyifuzo cye. Umuntu yavuga ko yahazwaga mu bitekerezo (“la communion par intention” mu rurimi rw’igifaransa). Imelda arabyihanganira, mbega ibyago! Mbega ingorane!

Izo ngorane ariko zaje kurangira ku bw’igitangaza cyabaye. Hari ku munsi mukuru wa Asensiyo (Yezu asubira mu ijuru) ku itariki ya 13/05/1333, Imelda yari arangije umwaka wa 11 asingiye uwa 12. Erega ngo mu Ijambo ry’Imana haranditse ngo abayishakashaka barayibona byanze bikunze, kandi ko izahaza abashonji. Imelda yagiye mu Misa Kwifatanya n’abatura igitambo, igihe cyo guhazwa kigeze, ababikira bose bishimye kandi mu mutuzo begera ameza matgatifu, Imelda asigara mu ntebe ye wenyine apfukamye, amaboko mu mutwe anarira, atekereza ku ihirwe ry’abo babikira bahazwa, yitonganya mu rukundo ko Imana yanze kumva isengesho rye. Muri ako kanya, Hostiya iva mu mperezo (“Ciboire” mu gifaransa) by’agatangaza irataraka no hejuru ku mutwe wa Imelda irahagarara nta kiyifashe. Imelda arayitegereza, ashengerera Imana imugeze iruhande. Bikomeje, ababikira babibbwira Padri, araza amugeze iruhande, arapfukama Hostiya yijyana ubwayo kuri Pateni (agasahani gato bashyiraho hostiya mu gitambo cya Misa). Noneho ntiyaba agishidikanya, afata ya Hostiya y’igitangaza ayihaza Imelda Madalina. Imelda ahawe Hostiya ya mbere ku bw’igitangaza. Amasezerano ye arujujwe. Ntiyabasha kwihanganira ibyo byishimo nuko biramurenga. Intoki ze ku gituza, amaso ye ayahumbije buhoro, Imelda amera nk’uri mu bitotsi... Ababikira bakamutangarira mu mutima, bagahora bamureba aho apfukamye, bagasingiza Imana mu mitima yabo kuko ari nziza, ko impuhwe zayo ari igisagirane igihe cyose. Nyamara Misa ihumuje, babona agipfukamye, atanyeganyega. Baramuhamagara, baramwinginga, bamutegeka ko yahaguruka; nk’uko yakundaga kubaha, noneho ubu ntiyabubaha ntiyabumva, baramuterura. Yari yapfuye. Hari ku itariki ya 13/05/1333.

Imelda Lamberti Madalina yahaweho kuba umurinzi w’abana bigira Ukaristiya ya mbere kugira ngo abamwiyambaza baronke ingabire ebyiri: Iyo kwakira neza bwa mbere uruzinduko rwa Yezu mu Ukaristiya n’iyokwihangana.Muri Liturujiya ya Kiliziya Gatolika tumwibuka ku itariki ya 13/05 buri mwaka.

Imelda Madalina mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU MARIYA GORETTI (IMYAKA 12)

Akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani, i Netuni. Yavutse mu mwaka w’1890. Izina ry’ubukristu ni Mariya; naho Goretti rikaba iryo yiswe n’ababyeyi be ari naryo ry’umuryango. Mariya Goretti ni umubikira n’umumaritiri akaba ari we wari mukuru mu rugo. Yahowe Imana afite imyaka 12. Akaba umwana ushiritse ubute agakunda gufasha nyina mu mirima; bari batunzwe n’isuka, yabanaga na nyina n’abandi bana kuko se yapfuye Goretti akiri muto. Amaze guhabwa Ukaristiya ya mbere, niho uwo mwana w’umukobwa yemeye kuzira ubusugi bwe aho guhemukira Imana.

Umusore w’umuturanyi, Alegizanderi Sereneli w’imyaka 18 kandi bari inshuti yakunze kujya amwinginga cyane ngo amukoreshe ingeso mbi y’ubusambanyi. Mariya Goretti yabonye bimurambiye aramubwira ati : ”Muvandimwe Alegizanderi, nibishaka biduteranye; menya rwose ko ntashobora gucumura ku Mana. Kuko ari njye ari nawe, twese Imana yazaturoha mu muriro w’iteka.”

Kera kabaye yongeye kumwangira, kandi yari yaje yabishe asa n’umusazi, nuko ako kanya asingira icyuma gityaye akimujombagura umubiri wose. Mbere yo kuvamo umwuka, araye ijoro rimwe gusa mu bitaro, yaravuze ati: “Kubera urukundo nkunda Kristu, Alegizanderi  ndamubabariye; ndetse nifuza kuzicarana na we muri Paradizo”. Mariya Goretti yapfuye tariki ya 06 Nyakanga 1902.

Alegizanderi yagiye kwihisha kubera ubwoba, aho afatiwe arafungwa, akatirwa igifungo cy’imyaka myinshi. Afunguwe yahisemo kujya kwibera mu kigo cy’abihayimana b’Abamonaki, ashaka gutanga impongano ku Mana kubera icyaha gikomeye yakoze. Ni Papa Piyo wa XII wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka w’1950, ubwo nyina we yari afite imyaka 84 yari ahari hamwe na barumuna be.

Muri liturujiya ya Kiliziya Gatolika tumwibuka ku itariki ya 06/07 buri mwaka.

Mariya Goretti Mutagatifu, udusabire.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU KIZITO (IMYAKA 13)

 

Kizito yavutse mu mwaka w’1873, avukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Mu gihugu cya Uganda, ubukristu n’abapadiri bahageze ku itariki ya 25 Kamena 1879. Ni ukuvuga imyaka 21 mbere y’uko bagera mu Rwanda. Bahasanga Abayisilamu bahakomeye n’abaprotestanti barahabatanze.

Abaprotestanti bari bahamaze imyaka 2. Ubupagani ariko nibwo bwari bukimye igihugu ( ubutegetsi bwari ubw’ubw’abami b’abapagani). Aho abapadri batangiriye kwigisha, mwene Mtesa, Kabaka aba mu banyeshuri ba mbere b’abapadri. Bidatinze na we yemera ubukristu arigishwa. Abapagani barahaguruka babwira umwami bati: “Abazungu batumereye nabi, ubwo badutwaye abana bacu, nta mwana ucyumvira se. Barasenga Imana z’abazungu; ntibitaye ku by’abapfumu bacu; dore na Mwanga uzakuzungura ku Ngoma yemeye iby’abapadri.”

Nuko Mtesa (soma Mutesa) yumva ibyo bamubwiye aherako ashushubikana abapadri, abirukana mu gihugu cye. Bakivamo bajya ahitwa mu Bukumbi, umwami waho abaha ikibanza barubaka barigisha. Hashije imyaka 2 Mtesa aratanga. Mwanga arima atumira abapadri mu gihugu cye baragaruka. Ndetse aca iteka ko ingabo ze zose zigomba kwigishwa iby’Imana. Abapagani bararakara, bajya inama yo kwica umwami. Ibyo kumwica bibuze bahita bamutesha ubukristu. Kuko Mtesa yari yarakuranye ingeso za gipagani zizirana n’ubukristu, abapadri kandi bakazimubuza, yanga kuzicikaho aratsimbarara, yemera inama z’abapagani. Umwami ata ubukristu atyo; ariko yari atarabatizwa. Ubwo aherako agirira nabi abakristu; bahera kuri Yozefu Mukasa w’imyaka 27  na Kizito uyu wari muto cyane w’imyaka 13. Bishe benshi, abandi babajyana bababoshye babatwikira i Namugongo. Mu bo batwikiye i Namugongo harimo Abaprotestanti, Abagatolika ndetse n’abigishwa babo. Ariko abo Papa Benedigito wa XV yanditse mu gitabo cy’abahire ku itariki ya 6 Kamena 1920 ni 22. Papa Pawulo wa VI yabashyize mu gitabo cy’abatagatifu  ku itariki 08 Ukwakira 1964.

Amaraso y’abo bakristu yabaye imbuto yera abandi bakristu kuko n’ubwo bishwe bitabujije abandi Baganda benshi gukurikira Kristu n’umutima wabo wose. Kizito rero wari muto muri bose yahowe Imana afite imyaka 13. Bamutwikiye hamwe n’abandi bakristu i Namugongo ku itariki ya 03/06/1886.

 

Baziraga kuba ari abantu bakunda gusenga, bangaga n’ingeso mbi z’ubusambanyi. Bamwe babacagagura ingingo zose, abandi babagabiza inyamaswa, abandi babaca imitwe; 13 bandi babahambira mu mbingo zumye barabatwika. Tubibuka ku itariki 03/06 buri mwaka.

 

Kizito Mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU ANYESI (IMYAKA 13)

 

Anyesi yavukiye i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mwaka wa 291. Mu rurimi rw’Ikigereki, Anyesi bivuga “isugi”. Ni ubusugi butagatifu akesha ubukristu bw’ababyeyi be, bo kandi banashakaga ko ari bwo yazakurana. Ababyeyi be bari imfura zikomeye cyane mu Buromani kandi bakize cyane.

Anyesi yari umwana w’imico myiza kandi akagira n’uburanga bwiza. Yujuje imyaka 13 y’amavuko, umunsi umwe avuye ku ishuri aho abakobwa barererwaga ahura na mwene Mburamatare (umwana w’umutware wategekaga i Roma) w’i Roma aramubenguka ashakisha uburyo bwose yamwigarurira ngo azamurongore.

Akamwoherereza imitako, undi akabyanga akabifata nk’ibintu bidafite agaciro. Umuhungu akongera akamwereka udusaro duhambaye, akamwemerera ko azamushyira mu bipangu, mu mitamenwa no mu bukungu bwinshi. Ariko Anyesi aramuhakanira aramutsembera.

Yaramubwiraga ati : “Kuva kera niyemeje kuba umwari ugenewe Nyagasani. Niyemeje kugumana ubusugi kuko Nyagasani namuhaye umutima wanjye rwose, ntuteze gukunda undi mugabo ukundi”.

Bavuga kandi ko yamushwishurizaga avuga ati : “Hoshi mva iruhande, soko y’icyaha, wa munyangeso mbi we, ikiribwa cy’urupfu, nakunzwe n’undi ufite imitako ishashagirana kurusha iyawe. Yaranyigombye anyambika impeta y’ukwemera, icyubahiro cye kiruta kure icyawe, yanshyizeho ikimenyetso cye ku gahanga, sinzemera na rimwe utundi ducuti. Ndetse ubu  uburiri bw’umukwe buratunganyije, imbyino zirumvikana, indirimo ziraririmbwa n’abari. Mama we ni isugi, papa we nta mugore yigeze, abamalayika baramugaragiye, ibinyarumuri biramushagaye, impumuro ye izura abapfuye: iyo abarwayi bamukozeho barakira. Ni we wenyine nemera, namwirunduriyemo mu rukundo rwahebuje. Mu kumukunda, ngumya kuba isugi n’isimbi, mu kumuhobera ngumya kuba umuziranenge, mu kumusasira ngumya kuba isugi; Nyuma nzagira abana nta bubabare bw’ibise n’umuryango wanjye uzakura uko bwije n’uko bukeye.”

Kuba rero Anyesi yaragaragaje ubukristu bigeze aho, byari ugutinyuka cyane muri icyo gihe, ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani watotezaga abakristu bikomeye! Kubera uburakari bw’uko yanze ko amurongora, uwo musore yagiye kumurega afatwa ubwo, bamutegeka gusenga no kuramya ibyo bigirwamana byabo, aranga arabahakanira!

Kubera ibyo bisubizo bya Anyesi, umusore agwa mu kantu nuko araremba. Abaganga baza kubwira se impamvu z’ibyo bintu byose bibi bibagwiririra noneho bahimba amayeri.

Umwami na we araperereza kuko ntawashoboraga gutinyuka icyubahiro cye akamutwara umugeni, amenya  ko ahubwo Anyesi ari umukristu kuva mu buto bwe. Umwami abonye ko byamukomeranye, atumizaho ababyeyi ba Anyesi arabihanangiriza gusa, kuko ntacyo yashoboraga kubatwara kuko nabo bari ibikomangoma n’ibikomerezwa. Umunsi ukurikiyeho batumiza Anyesi mu rubanza baramucyaha ari ko we bakabona ntacyo bimubwiye.

Baramubaza bati: “Ushaka kugumya gutsimbarara ku busugi bwawe? Niba ari uko bimeze ugiye kujyanwa ku rutambiro rw’imana yacu Vesta, aho uzahaturira ibitambo amanywa n’ijoro”.

Anyesi arabasubiza ati: “Niba naranze umuhungu wawe, umuntu muzima, ufite ubwenge ni gute nshobora kwemera kunamira no gupfukamira izo mana zanyu zitagira ubuzima?”

Umwami amusubiza avuga ati : “Mbabariye ubuto bwawe, tekereza, wikwiyahura mu burakari bw’imana”.

Hanyuma Anyesi ati : “Imana ntireba imyaka, ahubwo ibitekerezo by’umutima. Ariko ndabona ushaka kunyaka ibyo udashobora kugeraho na mba. Ngaho gerageza ukore ibyo ushaka. Niba wari uzi Imana yanjye, ntiwabigenje utyo. Njye nzi ububasha bwa Yezu Kristu, umwami wanjye, ahubbwo ndetse ibyo urimo ngo urantoteza, ni akazi kawe. Nemera ko ntazatura ibitambo imana zawe. Mfite umumalayika wa Nyagasani undindira umubiri. Umwana w’ikinege w’Imana uhakana ni we unyiyoborera, unyiragirira, umurengezi utaneshwa. Imana zanyu ni ibibumbano nk’inkono ahubwo mwakabishyize mu muhanda kugira ngo bitangire icyondo. Imana ntiba mu bibuye, mu bipfuye amaso bidafite agaciro, bidafite shinge ahubwo iba mu ijuru. Wowe n’abandi nkawe nimutisubiraho mwese muzakatirwa rumwe nk’urw’icyuma bashyira mu muriro kugira ngo bagicuremo ibindi, namwe muzacirirwa mu muriro w’iteka, aho muzaba mu icuraburindi.”

Bamuhatira gutura ububane ibigirwamana bya gipagani. Akora ikimenyetso cy’umusaraba, byihonda hasi birajanjagurika.

 

Anyesi bamucuza imyambaro ye yose kugira ngo bamukoze isoni mu maso ya rubanda. Ariko biba iby’ubusa, Imana imeza umusatsi we ako kanya imwambika umubiri wose neza. Bamujyana mu nzu z’abasambanyi ngo bamukoreshe ibyaha; ahubwo iyo nzu ihinduka inzu y’isengesho. Imana imwoherereza umumalayika we kumurinda ntihagira umwegera. N’abari muri iyo nzu bayihubukamo biruka.

 

Wa muhungu wa Mburamatare aratwaza ngo amukoreshe icyaha, akubitwa n’inkuba ubwo ararabirana ataranamukoraho. Nuko umwami amenya ko umuhungu we yapfuye azize Anyesi, aza yiruka umusanga muri ya nzu y’ubusambanyi bari bamujyanyemo aramutukagura.

Anyesi aramubwira ati : “Kuki abandi bashatse kunyegera bose ari bazima? Ni uko bose baramije Imana ishobora byose kandi yanyoherereje Malayika murinzi wanyambitse impuhwe ze, akarinda umubiri wanjye ugenewe Kristu kuva mu bwana bwanjye ndi ku kiriri. Uwo muhungu wawe abonye na we uko ahagera, aza yabishe, nuko arapfa nyine.”

 

Umwami amubwira amwinginga ko namusubiriza ubuzima umuhungu we akoresheje ayo masengesho ye, arabona noneho ko adakoresha imbaraga za maji cyangwa za shitani. Anyesi ati: “N’ubwo uko kubura ukwemera kwanyu bitari ngombwa ko mungirira neza, ariko noneho ni byiza ko ububasha bwa Kristu bwigaragaza.”

Anyesi ategeka ko abari aho bose basohoka. Ubwo bahita basohoka, Anyesi asengana umutima ushyitse, Malayika wa Nyagasani aramubonekera na none, amuha imbaraga aramuzanzamura. Uwo musore na we arataraka asingiza Imana agira ati: “ Ndemeye, hariho Imana imwe yonyine, Umwami w’ijuru n’isi ndetse n’inyanja, ibitambiro byacu ni amanjwe ntakirimo; imana tuhasengera ni iterashozi ni amanjwe kandi ntishobora na gato kugira uwo itabara.”

Kubera ibyo byari bimaze kuba mu bapagani no muri rubanda havukamo andi makimbirane. Basakabaka mu mpande zose bati: “ Napfe iryo korashyano, uwo murozi ushwambagatanya ibitekerezo agasarisha abantu.” Umwami abonye iyo myivumbagatanyo agira ubwoba agatinya kwangwa n’abapagani aramutse arengeye Anyesi, maze byose abiharira umusimbura we Aspasius aranyerera aragenda.

 

Aspasius ategura umuriro ategeka ko bamujugunyamo. Umuriro wicamo ibice, Anyesi ntiyashya, ahubwo hashya abapagani bivumbagatanyaga bitotomba bariho batuka Anyesi, ntibabone ko Anyesi arinzwe n’Ijuru.

 

Ubwo Anyesi araterura arasenga ati: “ Mana ishobora byose, ukwiye gusengwa, ukwiye ibisingizo,ntiworoshye, ndagusingiza kuko, ku bw’umwana wawe Yezu, nasimbutse mu menyo ya rubamba, mu mazi abira; ku bwe kandi nakandagiye ubugiranabi bw’abantu n’imigambi mibisha ya Sekibi. None rero reba ku bwa Roho Mutagatifu, ikime kinyoza wese, umuriro ntiwantwika, ikibatsi cy’umuriro gihindukirira abagicanye. Umuriro urazima iruhande rwanjye. Ndagukuza, Dawe ukwiye kwamamazwa hose. None rero reba ibyo nemeye, mfite icyo nari narizeye; icyo nari narifuje n’umutima wanjye wose n’amagara yanjye yose. Ndaje iwawe, Mana yonyine wowe ubaho ugategeka iteka na Yezu Kristu na Roho Mutagatifu. Amen.”

 

Iryo sengesho rirangiye, umuriro wari wazimye utakumvamo n’umuyonga. Ubwo Aspasius aba atagishoboye gutsinda uburakari bw’abapagani, bituma ategeka ko baza kumuca umuhogo n’inkota. Nuko bamucuza imyenda (imyambaro) yose bamubohera ku giti, bamuharurisha ibyuma umubiri wose bacanye n’umuriro mwinshi iruhande rwe. Baramubwira bati : “Hakana ubukristu maze tukurekure witahire.” Ntiyatinya rero ibyo bigeragezo byose akomeza gusenga cyane yiragiza Nyagasani, nuko babonye ko atava ku izima bamuca umutwe bamaze kumuta mu itanura ryaka cyane maze ntashye. Umusirikare babitegetse agira ubwoba cyane. Anyesi aramubwira ati : “Humura nyica nasabye Imana ngo inkize uyu mubiri ushuka abantu.” Nuko umusirikare amuca umutwe. Nguko uko Kristu yatagatifuje Anyesi nk’umugeni n’umumaritiri n’amaraso y’isugi yamenetse, ataha mu ijuru ku wa 21/01/304. Yari afite imyaka 13. Kiliziya imuhimbaza ku itariki ya 21/01 buri mwaka.

 

Anyesi mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU EWULALIYA (IMYAKA 13)

 

Ewulaliya yavukiye i Melda ya Barseroni mu gihugu cya Espanye mu mwaka wa 290. Yarezwe gikristu, agahora ashima cyane ubutwari bw’abahorwaga Imana kandi agahora na we asaba Imana ngo azayibere umutabazi. Ababyeyi be bigira inama yo kujya kumuhisha kure ngo atazajya na we gupfira Imana. Umunsi umwe rero Ewulaliya abyuka mu gicuku aho bamujyanye muri bene wabo, batabizi agenda ijoro ryose, nuko bukeye atunguka mu rukiko rwaciraga abakristu imanza zo kwicwa. Yari afite imyaka 13. Ahera ubwo atonganya umucamanza mukuru kubera inabi n’ubugome agirira abantu b’Imana. Umucamanza na we ategeka ko bamufata maze agasenga ibigirwamana byabo bambazaga, yakwanga bakamukubita kugeza igihe ahakaniye ubukristu.

Aranga, baramukubita kugeza igihe umubiri we ubereye ibisebe hose, nyamara aho gutaka, ahubwo agasa nk’uwasazwe n’ibyishimo ku buryo abo bose byabatangaje. Yatashye mu ijuru ahowe Imana ku itariki ya 12 Gashyantare 303. Kiliziya imuhimbaza ku itariki ya 12 Gshyantare buri mwaka.

 

Ewulaliya mutagatifu, udusabire!

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU AGATA (IMYAKA 14)

 

Agata yavukiye i Katani ya Palerimi muri Sisili mu kirwa kiri mu majyepfo y’ubutaliyani ahagana mu mwaka wa 238. Ababyeyi be bari abakungu cyane. Yapfiriye Imana i Katani mu gihe cy’itotezwa rya Desi umwami w’Abaromani. Kuko yari n’ikirangirire ku bwiza bwe butangaje n’ububikira bwe butari bwarigeze guhinyuka, Kintiyanusi, Mburamatare cyangwa umutware w’uburomani muri Sisili ashaka kumurongora. Agerageza kwinshi, ariko biramunanira.

 

Nuko aho amenyeye ko Agata ari umukristu, aramufatisha, amuha umugore witwaga Afrodisa ngo agerageze kubumutesha. Afrodisa arabigerageza, ariko gutesha Agata ububikira bwe yakeshaga ukwemera kwe gutagatifu nta wabishobora. Agata yabanaga n’abandi bakobwa barindwi b’abapagani kugira ngo bamwemeze ave ku izima ature izo mana ibitambo. Bamutegetse kubana na bo iminsi 30. Agata yababwiraga ko nta kintu na kimwe kuri iyi si cyamutandukanya n’urukundo rwa Kristu bibaho. Akababwira ko ibyo bavuga ari amanjwe, amagambo yabo ameze nk’umuyaga, amasezerano yabo ameze nk’imvura, ibitekerezo byabo ni nk’inyanja ariko rero n’ubwo bayirekurira ku nzu ye ntishobora guhungabana kuko ishinze ku rutare rukomeye ari rwo Kristu, Umwana w’Imana nzima.

 

Afrodisa ajya kubwira Mburamatare ko Agata yamunaniye, kandi ko akomeye ku bukristu bwe ntacyamushobora. Abivuga agira ati: «Twaramushukashutse, turamwinginga biba iby’ubusa. Tumusezeranya ibintu by’agaciro arabyanga, tumubuza amahwemo ijoro n’amanywa.»

Mburamatare aramubwira ngo agende amumuzanire. Nuko baramuzana. Mburamatare abwira Agata ati: “Nta soni zo gushegera kuba umukristu kandi uri umwana w’imfura? Nta soni zo kwitindahaza gikristu uzi aho uvuka?” Agata aramusubiza ati: “Ni byo koko ukwiyoroshya kwa gikristu, n’uuja bwabyo, ntuzi ko biruta umukiro n’ikuzo ndetse abami b’isi bahabwa?”

Agata yungamo ati: “Ndi umuja wa Kristu ni na yo mpamvu mumbona nk’abaja. Icyubahiro cyacu n’ikuzo ryacu ni iryo kwicisha bugufi imbere y’itegeko rya Kristu. Mu by’ukuri, mwebwe ubu mugeze ku bucakara bw’icyaha kandi mugasenga ikintu kidafite agaciro. Icyubahiro mwagahaye Imana nzima y’ukuri mugiha ibyo bibumbano byanyu by’ibiti n’amabuye.”

 

Mburamatare yumvise ayo magamo arabisha, ati : “Hitamo ko nkwica rubi cyangwa ko uramya aka kanya imana zacu.” Agata aramusekera gusa. Mburamatare ategeka ko bamuhondagura ariko we bikamera nko gukubita utumva. Aho bigeze bamujyana mu buroko, ahantu h’umwijima. Agata yinjirayo nk’ugiye mu bukwe, ibyishimo ari byose. Bukeye, bati: “Ramya imana zacu.” Agata ati: “Nimuramye Iy’ukuri yanjye ari yo Kristu Yezu”. Yungamo ati: “Agakiza kanjye ni Kristu”. Nuko bacana ibyuma batangira kubimubabuza umubiri, bamuca n’ibere rimwe kandi bamwicisha n’inzara. Nuko Agata abwira Kintiyanusi ati: “Niko wa kirura we, nta soni ufite zo kugirira nabi utya ibere umubyeyi yonkesha abana kandi waronse irya nyoko”?

Bamusubiza mu buroko, bukeye agaruka amabere ye yombi ari mazima rwose. Nijoro, Imana yari yamwoherereje intumwa ye yo kumukiza neza ibere ryari ryaciwe. Ni igitangaza gikomeye kuko mu gukira kwe nta miti yakoreshejwe. Amaze gukira arambura amaso ayerekeza ku ijuru ashimira Imana cyane kuri icyo gikorwa. Abo bari bafunganywe bamugiriye inama yo gucika cyangwa guhunga, ariko we arabyanga.

Bamubonye bamurambika ku mpu bamuboheramo bamujugunya mu itanura. Ako kanya umutingito w’isi uhindaganya uwo mujyi wose amazu amwe aragwa. Mu bantu bapfuye ubwo hapfamo Silvani na Falkoni bo mu rugo rwa Mburamatare bakaba n’ibyegera bye na Tewofile wari umuturanyi we. Mburamatare atinya ko rubanda rumutera amacumu, ategeka ko Agata bamugarura mu buroko, ariko bahagarura inoge kubera kumuhondagura maze bo bitarura iryo bohero.

 

Nuko Agata asaba Imana ati: “Nyagasani, wandinze kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, ukandinda gukunda ibyishimo, umudabagiro n’ubupfu bw’isi, none ukaba wampaye kudatsindwa n’inabi y’abagome, akira roho yanjye mu bwami bwawe”. Akirangiza ayo magambo, arahwera. Hari ku itariki ya 05/02/252 yari afite imyaka 14 gusa. Agata ni umurinzi w’ibibondo n’ababyeyi bonsa. Agata yazize ko yanze kuba umugore w’umuhungu wa Mburamatare w’umuromani Kintiyanusi n’uko yanze guhakana ubukristu. Agata tumwibuka ku itariki ya 05/02 buri mwaka. Dusabe rero kwemera gupfa aho guca ku isezerano tuba twarasezeraniye Imana.

 

Agata mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU DIYONIZIYO SEBUGGWAWO (IMYAKA 14)

 

Sebuggwawo yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu mwaka w’1872. Yari umusore unanutse wari mu kigero cy’imyaka 14. Uyu Diyoniziyo Sebuggwawo yazize ko yigishaga gatigisimu.

Ubwo nyine ku itariki 25/05/1886 ku gicamunsi nibwo umwami yahamagaye Mwafu, umwana w’umutware w’intebe akaba mu kigero cya Diyoniziyo Sebuggwawo. Niko kumubaza aho avuye. Undi amusubiza ko avuye kwa Diyoniziyo, umwe ushinzwe kwita ku ntwaro z’umwami. Yongera kumubaza icyo yakoragayo. Amubwira n’umutima mwiza ko Diyoniziyo ari mubyara we, kandi yamwigishaga gatigisimu. Undi aratangara, ariyamirira cyane ati: “Yeyeye Gatigisimu”? Mu gihe bakivuga ibyo, Diyoniziyo aba arahageze. Umwami aramuhamagara amubaza icyo yakoraga we na Mwafu. Amusubiza ko “yamwigishaga iyobokamana”. Umwami ararakara yimyiza imoso ati “ koko wamwigishaga iyobokamana? Wa nyana y’imbwa we ibyo sinabikubujije! Ugatinyuka ugashora umuhungu w’umutware muri ibyo bisazi by’idini, nta soni. Nibanzanire icumu ryanjye”!

 

Umwami arasimbuka azana icumu rye arimutikura mu rwano amutura aho. Icyakora ntiyahise apfa, ahubwo yaraye ijoro ryose yitaba Imana bukeye bwaho. Diyoniziyo Sebuggwawo yari amaze igihe gito abatijwe. Yakundaga Imana, agakunda n’abantu. Yaritondaga cyane kandi nta bushamaduke bwamurangagwaho. Tumwibuka ku itariki ya 26/05 buri mwaka. Dusabe Imana kugira ngo iyo migenzo myiza yamurangaga natwe iturange.

 

Diyoniziyo Sebuggwawo mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU SUZANA (IMYAKA 15)

Mu giheureyi iryo zina risobanura ururabo rwitwa ilisi. Suzana yari umukobwa wa mutagatufu Gabinius, uyu Gabinius akaba ava inda imwe na papa Kayiyusi. Yari na mwene wabo wa hafi w’umwami Diyoklesiyani. Suzana yavutse ahagana mu mwaka wa 280. Amaze kuvuka nyina yarapfuye se asigara ari umupfakazi, nyuma aza gusaba kwinjira mu gipadri barabimwemerera. Yareze umukobwa we amwitayeho cyane nk’akarabo Imana yabahaye. Yamutoje cyane cyane urukundo n’igitinyiro cya Nyagasani Imana. Suzana yari umunyeshuri w’umuhanga mu ishuri, agakurikira cyane kandi akitonda ntasamarire mu by’isi nk’uko urungano rwe rwabikoraga. We aho guta igihe cye muri ibyo binezeza by’isi yanezezwaga no gusoma ibitabo by’abatagatifu, b’Abakurambere mu by’iyobokamana, iby’abahowimana ashima ubutwari bwabo bwo gukomera kuri Yezu Kristu aho kumwihakana. Bavuga ko yajyaga, n’ishyaka ryinshi, gusengera ku mva z’abahowimana mu gihe cy’itotewza. Ubwo rero umutima we ukarenga ibintu by’isi n’ubuzima buzima cyangwa buhita bw’ubu ukishimira ibyifuzo by’ijuru n’ubuzima bw’iteka.

Suzana nta kindi cyamuhihibikanyaga atari ugukunda Nyagasani, n’ubwo yari akiri muto rwose. Yaramukunze n’umutima we wose, n’amagara ye yose, kubaho gusa kubera we ndetse no gupfa kubera urukudo akunda uwo Mwami wadupfiriye ku musaraba. Nyamara yemeraga intege nke ze maze akiragiza Nyagasani ushobora byose kumuba hafi mu bigeragezo byose. Ubwo buto bwe .akabubaho mu buziranenge, mu gukunda umurimo no mu mutuzo azirikana kandi asenga. Afite imyaka 15 ahitamo kwiyegurira Nyagasani mu buryo budasubira inyuma. Umunsi umwe yagiye imbere y’Altari aca bugufi asenga yiyoroheje Umwami w’abari n’abatagatifukazi bose ngo amwirundurire mu mubano mutagatifu. Igihe umukobwa wa Diyoklesiyani witwa Valeriya wari wararongowe na Galeri apfuye bashaka kumushumbusha. Suzana, baba ari we bifuza mu maso ya rubanda ngo bamushyingire. Diyoklesiyani ntiyari yirengagije imimerere ya Suzana wari uwo mu muryango wabo wa hafi, aba ari we bahitamo n’ubwo bwose atari amuzi kuko atajyaga aza mu ngoro i bwami. Yari azi kandi ko Gayiyusi, se wabo yari umutware w’abakristu.

Diyoklesiyani watoteje abakristu, acyima ingoma ntiyabatoteje cyane, byakaze mu gihe cye cya nyuma.

 

Diyoklesiyani yatumye mubyara we witwa Klodiyusi (Claudius)  ngo ajye gutebutsa kwa Gabiniyusi kugira ngo bashyingire Suzana kwa Galeri wari warapfakaye. Klodiyusi ntiyatindiganya, ashyira nzira ajya gushyikiriza ubutumwa. Ababwira ko ari byiza, bazagira ubukungu kandi bakamenyekana kubera ko bashyingiye i bwami. Gabiniyusi yakiriye neza iyo ntumwa y’i bwami ayitega amatwi cyane. Gabiniyusi asaba ko bareka akabanza akabivugana n’umukobwa we Suzana. Yinjira mu cyumba cya Suzana arabimubwira, yihutira kandi no kubimenyesha Kayiyusi icyifuzo cya Diyoklesiyani, nuko babiganiraho kivandimwe. Byababereye ikibazo, bibaza ukuntu umuntu nka Galeri wanga urunuka abakristu, umupagani kabombo w’inkoramaraso n’impubutsi bamushyingira umukobwa wabo, umuziranenge, umwari w’umukristu wifuza kwiyegurira burundu Imana mu mubano mutagatifu wa roho ye na Yezu Kristu!

Bibaza niba kwiyivutsa umwanya, wenda umwe rukumbi mu buzima bwabo, wakoroshya urwango afitiye abakristu baramutse bamushyingiye kariya kamalayika k’amahoro. Kumuhakanira si byo se byatuma uburakari bwe bwiyongera? Kumuhakanira byatuma bahagarika ndetse bakaba banica Suzana n’abandi bose bene wabo, hakongera hakaba iyicwa ry’abakristu.

 

Ariko rero Kayiyusi na Gabiniyusi nta cyemezo bafashe ahubwo bahariye uburenganzira umukobwa wabo Suzana. Nuko byose babitura Roho w’Imana. Bombi bagaruka mu rugo kureba suzana baramubwira bati: “Mwana wacu, Diyoklesiyani arasaba ko waba umugore w’umuhungu we arera witwa Maxime Galeri. Suzana, ako kanya, bimutera ubwoba, ariko nyuma agira akanyabugabo maze akangara (atonganyiririza) ababyeyi be ibyo bamukoreye bemera kumva ayo mateshwa. Agira ati: “Ntimwari muzi ko ndi umukristu? Si mwe se mwanyigishije ibyo kwemera? Ni gute mwemeye kumva ayo mateshwa? Njyewe rero kwemera uwo mupagani w’umwicanyi na mwe mutemeye guhindura ngo abe umukristu; simbishoboye.

Suzana yakomeje yiragiza Imana mu isengesho agira ati: “Nihasingizwe Imana ishobora byose wanyakiriye mu rugaga rw’abatagatifujwe. Mpakaniye uwo muntu kandi azangeza ku byiza nifuza byo guhorwa umwana wawe Yezu Kristu”. Se, Gabiniyusi yahise yisubiraho ahubwo amwifuriza gukomera ku kwemera kwe kandi ko baronkeramo imbaraga zo kwemera Yezu Kristu kugeza ubwo bamena amaraso. Suzana na we asubiza Gabiniyusi ko kubera Imana indahemuka kugeza ku ndunduro ari byo yimirije imbere.

 

Ababyeyi be bamutoje ubukristu kuva akivuka arabibashimira. Ababwira kandi ko yahaye Yezu Kristu umutima we n’umubiri we adashaka kwiyangiriza ubusugi; yirunduriye Kristu. Na Kayiyusi abimushyigikiramo amubwira ko kubera ko yihaye Kristu rimwe rizima agomba gukomeza kumwizirikaho, gukurikiza amategeko, kumwizera no kuba mu mahoro; amuha umugisha wa gishumba.

 

Nyuma y’iminsi itatu, Klodiyusi agaruka aza kubaza igisubizo. Gabiniyusi yahise amubwira ati: “Ntuhagire ikigupfuka amaso, reka tubikore mu bushishozi n’ubuhanga kugira ngo tutazabyicuza. Tugomba guha urubuga Suzana akagira ibyo abivugaho”.

Baramuhamagara, Klodyusi amubonye amwirohaho ngo amuhobere amusome. Undi amukubita inkubara amwigizayo. Aramubwira ati: “Igirayo winyanduza unsoma, singenewe abantu bandavuye cyangwa banduye ahubwo nagenewe Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu umwe rukumbi”.

 

Klodiyusi atangazwa n’ayo magambo, amusaba imbabazi, yari azi ko ari mwene wabo ntacyo bimutwaye iyo ndamukanyo ya kivandimwe yari inamenyerewe. Yongera kumubaza ikibi kirimo amusaba ko yamusobanurira akamubwira n’uburyo yabikizwa kandi yanabibabarirwa. Suzana aramusubiza ati “Iminwa yawe yandujwe n’ibitambo utura ibigirwamana kandi mbyanga urunuka kuko ni amanjwe imbere y’Imana yacu ishobora byose”.

Naho niba ushaka kubohoka cyangwa gukizwa, icuze ibyaha byawe maze wakire Batisimu mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Klodyusi mu bwiyoroshye bwinshi agarukira Imana abwira Suzana ko ari we uzamubera umukateshiste, akamwigisha akanamutoza kwicuza nyako ibyaha bye by’uko yatuye ibitambo ibigirwamana abami ubwabo basengaga.

 

Kayiyusi na we yibutsa iyo ntumwa ngo imwumve neza, ko yaje ku bibazo by’isi none Imana yamuzanye hano ngo habe ukurokorwa kwa muntu. Amasengesho ya Suzana, Imana yarayumvishije. Suzana yamwigishaga agira ati: “Nta cyaha gikomeye nk’icyo kuba umuhakanyi. Birababaje rwose kuba umuntu muzima asenga ibiremwa nka we cyangwa shitani akibagirwa Nyagasani Imana ye n’umuremyi wa byose. Iyo Mana ni nziza yigize umuntu muri Yezu Kristu ubana natwe, yicisha bugufi arasuzugurwa, arababara yemera kudupfira, arazuka yicara iburyo bw’Imana Data”. Iyo nyigisho yamukoze ku mutima bituma avuga ati: “Nzashyira mu bikorwa ibintu byose muzambwira, ariko rero ntidutinde kujya kubibwira umwami”.Gayiyusi amusaba ko yakurikiza inama bamugiriye hanyuma agakora ugushaka kw’Imana.

 

Suzana we yamubwiye ko yamennye amaraso y’abantu benshi abahora ubusa, kandi ko agomba rero kwisubiraho, akabatizwa, Imana izakira amasengesho ye. Amubaza niba koko Batisimu izamuhanaguraho ibyaha. Amusubiza ko rwose ari byo, ibyaha bye azabihanagurwaho ariko rero ukwemera kwe kugomba kuba guhamye. Ubwo bahita bamwemerera yinjira mu mubare w’abitegurira amasakramentu.

 

Asubiye iwe abwira umugore we ibyamubayeho. Na bo baratwara bajya kwiyandikisha kwa Musenyeri, bigira amasakramentu. Bahabwa Batisimu, Ugukomezwa n’Ukaristiya. Bagarutse bashyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje igihe bahabwaga amasakramentu. Ni ukuvuga imigenzo myiza ya gikristu. Klodiyusi ajya muri gereza asaba imbabazi abakristu yari yarafungishije. Guhinduka kwa Klodiyusi kwatumye rero umugore we n’abana be babiri ndetse na murumuna we basubiza agatima impembero bemera Ivanjili barabatizwa. Gabiniyusi yakundaga gusenga agira ati: “Nyagasani Mana yacu, wowe uhuriza hamwe abatatanye, ha umugisha abo wahurije hamwe maze umurikire roho z’abagaragu bawe, kuko uri Urumuri rw’ukuri ubu n’iteka ryose”.

 

Murumva ko rero abazaga kureba Suzana, uburanga bye n’ubukristu bye byabareshyaga bagahinduka bakaba abakristu. Umwami abimenye ararakara cyane. Nuko aca iteka ryo kwangaza Klodiyusi n’umugore we n’abahungu babo babiri na Maxime umwe uherutse kubatizwa. Ategeka ko bajya kubaroha hanze y’umugi kure ya Roma bakabatwika babona, imibiri yabo bakayiroha mu nyanja.

 

Suzana na se Gabiniyusi barohwa mu buroko bamara iminsi 55 ku kiboko bagirirwa inabi ikabije. Nyuma Suzana bamujyana mu rukiko i bwami akagenda yiragiza Imana ati: “Mana yanjye ntutererane umuja wawe”. Yari ku rugamba rw’ubutagatifu rwose. Diyoklesiyani asaba Prisca umugore we ko yafata Suzana akamwemeza kurongorwa na Gareli. Suzana ubwo yasanze Prisca we wari umukristu rwihishwa nuko bakiganirira iby’ubukristu ijoro n’amanywa kandi basenga. Bakavuga ku mahame y’ukwemera Suzana akumva aruhutse. Akajya abwira Prisca ati: “Gumya ube mu munezero wa Kristu n’ihirwe ry’ijuru”.

 

Diyoklesiyani yumva ko Suzana ntacyo abaye akomeye, amutumaho iwe yemerera Gareli ko yakoresha ingufu ngo amurongore. Muri ako kanya yinjira aho Suzana yari abona umumalayika wa Nyagasani wamurindaga agira ubwoba, agwa ihumure yigirayo, abura icyo akora. Diyoklesiyani avuga ko ari ubupfumu (magie), ahita yumva kandi ko ahubwo bamukuramo ubwo bukristu kugira ngo bamushobore.

 

Ategeka uwitwa Masedoniyusi, umusirikari umwe w’igihangange kujya kureba Suzana akamutegeka, ku ngufu, kuramya imana zabo. Masedoniyusi ajyayo afite ishusho ntoya ya zahabu n’aho ayitereka. Suzana ayikubise amaso arahindukira arapfukama asenga agira ati: “Nyagasani igizayo kure y’amaso yanjye kiriya gishitani kandi utabare umuja wawe”. Akimara gusenga kiba kiragiye. Uwo musirikari arikangata avuga ko Suzana umwibiye ishusho. Suzana avuga ko ari malayika wa Nyagasani wamukijije imbere icyo kigirwamana. Umugaragu w’uwo musirikari aza avuga ko yabonye ibijyonjyo by’iyo shusho mu nzira byibaraza. Uwo musirikari amwirohaho aramuhondagura bikabije ashishimuza ibiboko umubiri wa Suzana hanyuma asubira gufata amabwiriza i bwami.

 

Diyoklesiyani amuha itegeko ryo kumuca umutwe ariko akabikora mu ibanga kugira ngo atamuteza rubanda. Yubahirije ibyo bamubwiye, amukubita inkota amuca umutwe ku itariki ya 11/08/295 amaze imyaka 15 gusa ku isi, yigira gutura mu ijuru.

Dusabe natwe gukurikiza imigenzo myiza ya gikristu twemere kubabazwa kugira ngo tuzajye kwibanira n’abayoboke b’Imana mu munezero udashira.

 

Suzana Mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

MUTAGATIFU DOMINIKO SAVIYO (IMYAKA 15)

 

Dominiko Saviyo akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yavutse ku itariki ya 02/04/1842. Ababyeyi be bari abakene ariko ari abakristu. Se yitwaga Karoli, nyina akitwa Brigite. Mu mibereho ye, ingabire z’ukwitagatifuza yazihawe akiri muto. Ageze mu kigero cy’imyaka itatu, umunsi umwe amaze kuryama nijoro, yumvise ababyeyi be batangiye kuvuga ishapule arabyuka arabasanga ngo na we bamwigishe gusenga. Dominiko Saviyo afite imyaka ine, yari azi amasengesho. Rimwe iwabo haje umushyitsi, bamuzimaniye arya adasenze, Dominiko abibonye arigendera ntiyaza ku meza, bamubajije impamvu ati: “Nababajwe n’umuntu urya nk’inyamaswa”. Hari n’ubundi ababyeyi be bamushatse bugorobye bagira ngo yazimiye, nuko icyo gihe bamusanga hagati y’amatungo apfukamye imbere y’agashusho ka Bikira Mariya. Ni no muri bene ubwo buryo Padri mukuru yamwemereye guhabwa Ukaristiya ya mbere atari yuzuza imyaka ya ngombwa yari ibigenewe muri icyo gihe. Dominiko afite imyaka irindwi yemeraga rwose ko Ukaristiya atari umugati usanzwe, ahubwo ko ari Umugati nyabuzima: Yezu Kristu ubwe.

 

Yifuje guhabwa Yezu afite imyaka 7, abisabye ntibahise babimwemerera kuko atari yageza igihe. Hemererwaga abujuje imyaka 12.

 

Bamuhakaniye ntibyaciriye aho, hashiraga iminsi akongera akabisaba. Noneho inama y’abasaseridoti yarateranye, Padri mukuru avuga ikibazo cya Dominiko, bamaze kubirebera hamwe bamwemerera guhabwa Ukaristiya, kuko basanze ari intangarugero mu bukristu no mu bwitonzi. Mbere y’uko ahabwa Ukaristiya, abanza gusaba imbabazi nyina niba hari ubwo yigeze ababaza ababyeyi be.

 

Dominiko iyo yajyaga mu Misa yarazindukaga agasanga Kiliziya igikinze, agapfukama inyuma yayo kugeza bafunguye, no ku munsi wo guhazwa bwa mbere ni ko yabigenje. Uwo munsi ntiyigeze awibagirwa bibaho mu buzima bwe. Kuri uwo munsi kandi yafashe ibyemezo abyandika ku gapapuro agashyira mu gitabo cye cy’amasengesho ngo ajye abisoma kenshi.

Ibyo byemezo ni ibi:

 

1. Nzahabwa kenshi isakramentu rya Penetensiya n’Ukaristiya,

2. Nzatagatifuza iminsi mikuru ya Kiliziya uko bikwiye,

3. Inshuti zanjye zizaba Yezu na Bikira Mariya,

4. Nzahitamo gupfa aho gukora icyaha.

 

Izo ngingo zimubera nk’amategeko yagenderagaho ubuzima bwe bwose. Kugeza ku myaka 10, Dominiko yigaga kuri Paruwasi hafi y’iwabo, ariko umupadri wamwigishaga abonye ari umuhanga agira inama ababyeyi be ngo bamujyane mu rindi shuri yunguke ubwenge.

Ajya kwiga i Torino mu birometero 12. Ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kumushakira icumbi hafi y’ishuri. Yihanganiraga urugendo, imbeho, izuba n’ibindi byago yashoboraga kubona mu nzira. Umunsi umwe ajyana n’umugenzi aramubaza ati: “Ese wa mwana we nta bwoba ufite bwo kugenda wenyine?” Aramusubiza ati: “Nta na rimwe mba njyenyine, igihe cyose mba ndi kumwe na Malayika murinzi wanjye”.

Wa mugenzi ati: “Ese kwiga ubwo wabiretse, ubwo ntunanirwa?” Dominiko ati: “Ntawe unanirwa azi ko umukoresha we azamuhemba neza”.

 

Ababyeyi be bigeze kumugurira udukweto, hanyuma akatwambara avuye mu rugo, ariko yagera hirya akadukuramo ngo tudasaza, akongera kutwambara ageze ku ishuri. Rimwe yabonye bagenzi be barwana, afata umusaraba awubashyira hagati, bagira ubwoba barabireka, arabwira ati: “Nimujye gushaka Penetensiya!” Dominiko nyuma y’amezi 4 yaje kunanizwa n’urugendo arahagarara. Iby’amahirwe ababyeyi bimukira i Mondoniyo hafi ya Paruwasi no hafi y’ishuri, Dominiko ashobora gukomeza kwiga nta ngorane.

 

Mu itumba ry’umwaka w’1853, mu gihe cy’ubukonje, abana biganaga bakubaganira umwarimu wabigishaga, bica icyuma cyashyushyaga ishuri (i Burayi mu gihe cy’ubukonje bwinshi bashyushya amashuri bakoresheje ibyuma by’umuriro ngo babashe kwiga neza).

Mwarimu abibonye ararakara abaza uwabikoze, havamo umwe ati: “Ni Dominiko”. Mwarimu biramutangaza cyane, ahanga amaso Dominiko ati: “N’uburyo witondaga!” Aramutonganya kandi aramuhana. Bukeye mwarimu aba yamaze kumenya ba bagizi ba nabi, aterwa isoni n’uko yahaniye ubusa Dominiko, amubaza impamvu ntacyo yavuze; Dominiko asubizanya umutima wuzuye urukundo n’impuhwe ati: “Abagize nabi nari mbazi, ariko bari barahanwe kenshi, iyo mbavuga byari kubaviramo kwirukanwa burundu. Njyewe nizeraga ko ndibubabarirwe kandi natekerezaga ububabare bw’umwami wacu Yezu Kristu bamuregaga bamubeshyera akicecekera”.

 

Ibyo byabereye abarezi ikimenyetso cy’ubutagatifu bwa Dominiko Ageze i Mondoniyo yakomeje kuba umunyabwenge, aba n’umunyeshuri w’intangarugero mu bwitonzi. Aho mu ishuri, hari ibyo yihanganiraga bikabera abarezi be ikimenyetso cy’ubwitagatifuze kandi nyamara akiri muto.

 

Dominiko arangije amashuri mato, yagize igitekerezo cyo kuziyegurira Imana, nibwo agishije inama Padri mukuru, amwohereza kwa Padri Yohani Bosko wari waritangiye urubyiruko rwo mu mujyi w’i Torino. Yari amaze gushinga ishuri ry’imyuga kandi yakiraga n’abashakaga kuzaba abapadri. Dominiko ajya kumureba, Padri Yohani Bosko amwakirana ibyishimo bya kibyeyi koko. Yatangiye ishuri tariki ya 29/10/1854. Rimwe Padri Yohani Bosko asaba abana bose bo muri iryo shuri ngo bamwandikire ku dupapuro, bamusabe icyo bashaka cyose, abemerera ko akibaha. Benshi basaba ibidashoboka, abandi ibidafite agaciro, naho Dominiko yandika agira ati: “Ndashaka ko umfasha gukiza roho yanjye ngo mbe umutagatifu”.

Padri Yohani Bosko abwira Dominiko ati: “Mu nzira y’ubutagatifu, icya mbere ni uguhorana ibyishimo, icya kabiri ni ugukora icyo ushinzwe no gusenga, icya gatatu ni ukugirira neza bagenzi bawe n’aho byaba bigusaba kwigomwa.

Ibyo byose ntubikorere kwiyerekana ahubwo ukabikorana urukundo rw’Imana. Ngiyo inzira y’ubutagatifu”.

 

Imyifatire ye n’ukwitagatifuza kwe byabereye Padri Yohani Bosko urujijo, ibi bituma akeka ko Dominiko ari umuntu uvugana n’Imana!

Hagati aho ariko ari mu ishuri yafashwe n’indwara araremba ayimarana iminsi 8, bituma agomba gutaha kugira ngo ababyeyi be bamurwaze. Muganga yamugiriye inama yo kuruhuka. Mu gihe muganga agiye kumutera agashinge aramubwira ati: “Humiriza ngutere”. Dominiko ati: “Oya, simpumiriza kuko Yezu we bamuteye ibisumari byinshi”.

 

Igihe cyose yari arwaye yifatanyije na Yezu mu bubabare bwe ku musaraba. Bigeze aho aravuga ati: “Ahasigaye ni aha muganga wo mu Ijuru, ndashaka guhabwa Penetensiya n’Ukaristiya”.

Indwara imaze kumurembya cyane yasabye guhabwa amasakramentu, ayahabwa umutima wiyoroheje kandi utuje, kuko yari azi ko ari ubwa nyuma ahabwa Ukaristiya. Amaze kuvuga isengesho ryo gushimira, avugana ituze ati: “Noneho ndishimye, ni byo koko ngomba gukora urugendo rurerure rugana ubugingo bw’iteka ariko Yezu turi kumwe nta bwoba mfite. Muzabwire bose kandi mubivuge hose: Ni byo koko, ufite Yezu ho incuti n’umuvandimwe nta kimutera ubwoba, kabone no gupfa.”

 

Umunsi we wa nyuma, ku itariki ya 09/03/1857, Dominiko abyisabiye, ahabwa isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, hanyuma yerekeza amaso ku musaraba asubira muri ya magambo yakundaga kuvuga ati: “Nyagasani nishyize mu maboko yawe, akira imbaraga zanjye, umubiri wanjye na roho yanjye. Ndakwihaye wese Mana yanjye, unkoreshe icyo ushaka.” Nuko yisangira uwo yakunze kuruta byose.

 

Nyuma yaho yabonekeye Padri Yohani Bosko, amuhishurira imigenzo myiza agomba kuzatoza abanyeshuri be: “Urukundo, Ubuziranenge, Ukoroshya n’Ukumvira”.

 

Mu mwaka w’1962, nibwo yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu, aba urugero rw’urubyiruko. Kiliziya imwibuka ku itariki ya 09 Werurwe buri mwaka. Dominiko Saviyo yagizwe umurinzi w’abana b’abahereza.

 

Dominiko Saviyo mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

 

MUTAGATIFU REJINA (IMYAKA 15)

 

Rejina (Regina) yavutse mu mwaka wa 236, avukira ahitwa Alize ya Semuru. Se yitwa Klimenti. Akaba yari mu bikomerezwa byo mu muryango. Uwo mwari bavuga ko yari mwiza cyane ari na byo byamukururiye ko bamukoreye ibya mfura mbi, bakamuhohotera. Iryo zina risobanura Umwamikazi (Queen mu cyongereza). Rejina yarerewe ku wundi mubyeyi kubera ko nyina yapfuye amaze kumubyara. Nuko akajya aragira amatungo yaho. Yakundaga kujya kuragira mu bibaya kuko ni ho yaboneraga umutuzo w’agasengesho, akahabonera umwanya wo kwigomwa noneho akizirika ku by’Ijuru, agasoma udutabo tw’abatagatifu. Aba abaye intangarugero mu muvuduko wo gushamadukira ubutagatifu. Ari ku ishuri yitaga cyane ku kubaho mu rukundo rw’Imana, agakunda gusenga mu bwiyoroshye no mu bwitagatifuze. Umunsi umwe yicishije bugufi arapfukama nuko umutima we awegurira Nyagasani burundu.

 

Isengesho rye, Nyagasani yararyumvise. Nk’uko yajyaga akunda kujya kuragira mu bibaya by’aho, uwitwa Olibriyusi yegereye Rejina. Rejina agira ubwoba nuko atangira gusenga kuko yahise akeka ko Olibriyusi agiye kumugirira nabi. Yasenze agira ati: “Nyagasani, ni wowe Murengezi w’abakwizera bose n’abakwiyegurira bose, reba uburyo uyu muntu agiye kunyangiriza isezerano, yishingikirije ubuto n’intege nke zanjye? Ntiwemere, Nyagasani Mana yanjye, ko bangirira iyo nabi bene ako kageni ngo banyake icyo nakwemereye. Mpa imbaraga zo gupfa neza aho kwangara. Urwo rupfu ruzangira uwawe by’umwihariko. Amen”.

 

Ubwo Rejina afatwa ubwo atangira guhatwa ibibazo. Bamubaza ubwoko bwe n’izina rye. Rejina asubiza agira ati: “Nitwa Rejina wo mu bwoko bw’ibikomerezwa”. Igitangaje ni uko bamubajije umwuga we yasubije ko ari umukristu asenga Imana imwe mu Butatu butagatifu. Arabihamya rwose, akavuga ko asaba Nyagasani Yezu Kristu ko yamutabara akanarengera umuja we. Olibriyusi abona ko arimo arushywa n’ubusa atarabasha gukura ku izima iyo sugi ya Nyagasani. Nuko ahindura noneho uburyo bwo kugira ngo amuteshe ubukristu. Aramureka nuko amutega undi munsi ukurikira, bamureka bamufunze. Bukeye bamujyana mu rukiko bongera kumuhata ibibazo, bakamwinginga bamushukisha imitungo myinshi nka zahabu n’umwanya mwiza muri uwo muryango waho naramuka yemeye agasenga ibigirwamana byabo yakwanga bikamumerera nabi. Rejina arabahakanira rwose, akomeza kubabwira ko ari umukristu, ari umuja wa Kristu. Kandi yababwiraga ko abibonamo ikuzo kuba ari umukristu nk’uko yabyemeye abatizwa, adashobora na gato kubyihakana.

 

Se wa Rejina ni we ubwe wamushyirishije mu buroko, ubwo uwo Olibriyusi atari ahari. Ategeka ko bamubohesha ibinyururu bifite ibyinyo byinshi. Bamwicishije inzara kandi nta muntu wari ukimwitayeho, keretse abakristu bake bamugemuriraga akagati n’utuzi bihishe. Wa mutware akubutse mu rugendo abwirwa ko Rejina yanze kuva ku izima nuko baramumuzanira na we yongera kumuhata ibibazo. Amusaba ko yaterera akantu gato muri urwo rutambiro rw’ibigirwamana. Biba iby’ubusa, Rejina arabihakana. Olibriyusi ahita ategeka ko Rejina bamuhondagura.

Rejina agasenga agira ati: “Nyagasani ni muri wowe nashyize icyizere cyanjye sinzatereranwa”.

Bongera kumwinginga ngo ave ku izima abyemere gusa biraba bihagije bamurekure. Rejina amusubiza bwa nyuma amubwira ko ari umuyobozi mubi cyane, ko adashobora gutura igitambo imana z’amabuye cyangwa z’ibiti. Ahamya ko asenga gusa Imana imwe, Yezu Kristu we umuha imbaraga zo gutsinda ibitotezo n’ububabare bwose. Olibriyusi arambiwe, ategeka ko bamuca inzara, bakamunaganika mu kirere, bakamushwarambuza ibyuma impande zombi. Ibyo byose bitera impungenge abari bari aho. Umubiri we wari wabaye inguma nsa, amaraso amushokaho, bakamwinginga ngo ature ibitambo akamera nk’aho atumvise ibyo bavuga.

 

Ijoro rikubye bamuroha mu buroko ategereje na none umunsi ukurikiraho. We ariko nta kindi yakoze uretse gupfukama agasenga akiragiza Imana umubyeyi we wo mu ijuru akamushimira ko yamuhaye gutsinda akanamusaba ko yamukomeza muri ubwo bubabare. Ubwo aho mu munyururu akomeza kuhababarira, ijoro rye rijya gusa na rimwe rya Kristu. Atekereza byinshi ku byamubayeho, ku bigiye kumubaho maze umutima we ugatera. Bavuga ko muri iryo joro habaye igitangaza, Rejina akabona ishusho y’umusaraba muremure cyane hejuru yaho hari ishusho y’inuma yererana cyane, nuko akira ububabare bwe bwose na bya bikomere agarura ubuyanja. Bukeye bongera kumujyana mu rukiko. Batangazwa cyane n’ukuntu yakize. Akomeza kurahirira abari aho ko imana zabo ari amanjwe kandi ntibitwaze iyobokamana ngo bagirire nabi abantu b’Imana. Nyuma y’ayo magambo yo kwemera ko atazahemukira Imana ye ishobora byose n’ubwo yatotezwa, ko ndetse n’iyo yapfa. Olibriyusi arabisha amurambika ku cyuma mu ishusho y’umusaraba. Rejina akishima avuga ko ari byiza kubona abambwe aka Yezu yiringiye. Olibriyusi wamubonaga abengerana, amujugunya mu mazi y’ubutita. Arabirokoka asingiza Imana agira ati: “Nyagasani yerekanye ububasha bwe agaragaza ikuzo rye. Yezu, Umwami wanjye, wankijije inshuro nyinshi, shimirwa igihe cyose ubu n’iteka ryose. Amen”.

 

Olibriyusi abona ko ntacyo yabona yakora kuri iyo ntwari. Amukatira urwo kumuca umutwe. Amuha isaha yo kwitegura urwo rupfu no kujyanwa aho bamukatira umutwe hanze y’umujyi. Rejina asaba uruhushya rwo kubanza kuvugana n’abari aho. Ababwizanya umutima wuzuye urugwiro n’urukundo. Abwira abakristu ko bakwihangana kugeza gupfa, bagakunda gusenga kandi bakababazwa n’ibyaha byabo kugira ngo babibabarirwe.

 

Bamuciye umutwe ku itariki ya 07 Nzeri 257. Yari afite imyaka 15.

 

Rejina mutagatifu, udusabire!

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

 

MUTAGATIFU VENANTI (IMYAKA 15)

 

Venanti yavutse mu mwaka wa 235. Yatangiye  kogeza ukuri gutagatifu afite imyaka 15. Umwami Desi abonye ko inyigisho ze zihindura abapagani benshi mu bukristu, ategeka ko bamufata. Venanti ariko ntiyategereza ko baza kumufata. Ajya ubwe ku mutware w’umwami ati: «imana musenga zahimbwe n’amashitani. Imana ni imwe. Yatwoherereje umwana wayo kwigira umuntu kugira ngo adukize ibyaha».

 

Nuko afatwa ubwo. Inabi bamugiriye si izivugwa. Iyo Malayika w’Imana ataza guca ingoyi zari zimuboshye bakimukubita aba yarishwe n’ibiboko byonyine. Abapagani ariko ntibakangwa n’icyo gitangaza, bamumanika ku giti yerekeje umutwe hasi amaguru ariyo ari mu kirere (aka Petero). Nuko batangira kumutwika buhoro buhoro. Malayika w’Imana ariko arongera aza kuhamukura naho, aramwururutsa neza. Icyo gitangaza gituma abapagani benshi bemera ubukristu. Nuko bongera kumubaza byinshi byerekeye ukwemera kwe. Hanyuma bamusubiza mu buroko, bakomeza kumugirira nabi ku buryo bwinshi: bamuhungura amenyo yose n’amahiri; bamujanjagura ishinya n’umunwa; bamuta mu gisimu cy’umunuko mubi aboshye ngo abe ariho apfira. Malayika w’Imana aza ubwa gatatu naho arahamuvana. Hanyuma bongera kumuzana mu rukiko kumubaza ubusa. Venanti yumvisha neza umucamanza uburyo Imana y’ukuri ari iy’abakristu, ko iz’abapagani ari ibiti gusa cyangwa amabuye. Abimusobanurira neza bitangaje. Umucamanza arahaguruka yemera ubwo Kristu.

 

Antiyokusi abyumvise, ararakara cyane, ategeka ko Venanti bamugabiza ibirura bimaze iminsi ntacyo birya. Bari barabifungiranye. Izo nyamaswa ariko ntizamwakura, ntizamwegera. Bukeye bajya kumukurubana mu mahwa no mu bisura. Imana irongera imukiza ibisebe by’izo nabi zose. Bamujugunya hejuru y’urutare rubi, ngo ahanuke nk’uturutse ku munara yihonde hasi. Venanti ariko yururuka buhoro asegasiwe n’abamalayika, arinda ashyika buhoro rwose hasi. Bakomeza kumugirira inabi nyinshi, byose biba iby’ubusa. Aho bigeze bamuca umutwe. Imana na yo yashakaga ko ayibera umumartiri ntiyabigiriraho ikindi gitangaza. Yaciwe umutwe ku itariki 18/05/250. Yari afite imyaka 15.

 

Kiliziya imwibuka ku itariki 18/05 buri mwaka.

 

Venanti mutagatifu, udusabire!

 

 

 

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

ABATAGATIFU BATARENGEJE IMYAKA 15 ABANA BIYAMBAZA

 

MUTAGATIFU KRISTINA (IMYAKA 15)

 

Kristina yavutse ahagana mu mwaka wa 585. Yahowe Imana akiri muto cyane. Ababyeyi be bari abapagani kabuhariwe. Se yitwa Urbano yayoboraga umujyi muto wa Turu uherereye ahitwa i Borsena muri Tosikane mu Butaliyani. Kristina we yari yaragize amahirwe yo kuba umukristu kandi agakunda Imana byahebuje. Yari afite ubwiza bw’umubiri bureshya bose, akagira imyitwarire y’agatangaza n’ubukungu bushimishije. Muri make yari ahiriwe muri ino si. Imana rero mu by’ukuri yari yaramwihereye indi mpano ihebuje. Ni iy’ukwemera. Yitangiye Yezu Kristu mu rukundo kugeza n’aho amupfira.

 

Ababyeyi be ntibumvaga uko guhinduka. Urbano yishimiye umukobwa we, kugira ngo amuvane mu bayoboke ba kristu yangaga urunuka, yubatse ikintu kimeze nk’umunara maze awushyiramo ibigirwamana bikoze muri zahabu na feza awufungiranamo Kristina na bamwe mu baja, amutegeka ko yatura ibitambo n’imibavu ibyo bigirwamana. Ubwo Kristina yari afite imyaka 11. Ayo mayeri yose ntiyahungabanya Kristina kuko yari yizeye Kristu, ntiyatinya kuba wenyine kuko yari kumwe n’Umukiza we, ari we Murokozi we n’Umurengezi we. Ubwo Kristina we yasengaga arangamiye ijuru, agasaba Imana ngo ihore imuha urumuri, imbaraga no kwihangana. Yamaze iminsi 7 afungiranye yaranze kuramya ibyo bigirwamana. Abaja batangira gukuka umutima. Babwira nyirabuja bati: “Turi hano hashije iminsi 7 ntituratura imibavu cyangwa igitambo imana. Bazadutuka ndetse bazanatwica”. Dore ko banatinyaga cyane uburakari bwa Urbano nk’ubw’imana ze, kandi batangazwaga na Kristina, mu buryo yumviraga mu bindi byose, yanze kumvira se kuri ibyo.

 

Ariko Kristina we akabahumuriza agira ati: “Kuki mukuka umutima?Ibigirwamana byanyu ni ibipfamatwi, ntibireba ntibyumva amasengesho yanjye. Kuri njye, nzatura gusa igitambo Imana nzima imwe rukumbi yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose”.

Bakangaranywa n’iyo mvugo, abaja bamupfukama imbere bati: “Turakwinginze twumve. Wavutse neza, umubyeyi wawe ni umutware w’umujyi, kuki musenga Imana mutareba?”

Kristina yakundaga gutwarwa mu isengesho. Umunsi umwe se yaje kumureba ngo asenge imana ze, arakomanga arongera arakomanga cyane, Kristina ntiyamwumva. Umutima we yari yawerekeje ku by’ijuru asingiza Imana. Akinjira baramubwira ngo umukobwa wawe ni umukristu kandi yanga urunuka imana yawe. Urbano arabisha amubwira amukankamira ati: “Niko wa mukobwa we! Byashoboka bite ko kugeza ubu usenga Imana itarabashije kwikiza ubwayo? Ngaho ramya imana zacu, niba wanze ndakunangura!”

Kristina asubiza yemye agira ati: “imana zanyu nta bubasha zimfiteho. Ndi umwari w’iyo Mana yo mu ijuru akaba ariyo yonyine ntura ibitambo”. Urbano agenda arakariye umukobwa we, ahita ateganya uburyo simusiga bwo kumwemeza. Kristina yahomboye ibibumbano byose yari ashoboye, ibisigaye arabigurisha afasha abakene. Se abimenye arabisha cyane atanga Kristina ngo bamukubite. Uwo munsi Kristina yarakubiswe umubiri we uhinduka urugina rw’amaraso; ariko we akabwira abacamanza ati: “Ntimubona ko abankubita barushye, imana zanyu ntizishobora kubaha imbaraga?” Urbano atewe isoni no kubona atsinzwe n’umwana we, amujugunya mu buroko, asubira mu rugo yanga kurya no kunywa. Nyina yaramuririraga cyane akamwingingira kuva mu byo arimo akabyanga. Yamwingingaga agira ati: “Mukobwa wanjye, babarira nyoko wimwicisha agahinda, ni wowe nkunda kinege cyanjye, ibyanyje byose ni ibyawe”.

Nyamara n’ubwo Kristina yakundaga nyina, yari azi na none ko agomba gukunda Yezu Kristu byimazeyo no kumvira Imana kurusha abantu.

Urbano yongera kumwinginga ngo ature ibitambo, amubwira ko niyanga atazongera kubarirwa mu bana be. Kristina aramusubiza ati: “Ndi umwana w’Imana kuko ariyo nkesha roho yanjye n’ubuzima bw’iteka, umubiri  wanjye ni wo wonyine uva kuri wowe”. Yahise akubitwa cyane, ibisebe byiyongera ku bindi, amaraso atemba hose. Afashwa n’Imana, Kristina arabasekera hanyuma yunama yitonze, afata hasi inyama yomotse ku mubiri we ayihereza se.

 

Se yagize ubwoba bw’uko aramutse ababariye umukristu byamuviramo gutakaza umwanya yari afite. Noneho ategeka ko Kristina bamuzingira ku gipine bamusutseho amavuta, hanyuma bakakiroha mu muriro. Uwo muriro ariko ntacyo wamukozeho, yawusohotsemo yemye. Avuga ko ari Yezu Kristu wamufashije, wamuhaye kumenya kwihanganira ububabare, we rumuri rw’impumyi, buzima bw’abapfuye, byishimo by’abashavuye. Bikomeje kwanga, bongera kumujugunya mu buroko. Muri ubwo buroko, abagabo batanu bamuboheyeho igitare ku gikanu nuko bamuroha mu kiyaga. Kristina avamo yemye, abamalayika baramurinda kandi bamwambika urugori. Ni muri icyo gihe se Urbano yahitaga apfa. Asimburwa n’undi mutware w’umugome witwaga Diyoni. Uyu mutware na we yaramukanze biba iby’ubusa ndetse yanamushyize mu kigunguru kirimo amavuta yatuye. We akora ikimenyetso cy’umusaraba ntiyagira icyo yumva. Uwo mutware yashatse kandi ko bamukata imisatsi bakamwambika ubusa, maze bakamugabiza abahisi n’abagenzi bamwisekera.

Diyoni yajyanye Kristina mu ngoro y’ikigirwamana cye Apolo, ahageze kihombora hasi kirashwanyagurika. Birabatangaza cyane, benshi bemera Imana ya Kristina. Undi mucamanza ukomeye witwaga Yuliyani asimbura Diyoni wari umaze gukubitwa n’ububasha bw’Imana. Na we yaramukankamiye anamuroha mu itanura, Kristina asohokamo neza. Bigira inama yo kumuroha mu buroko bagashyiramo n’inzoka z’inkazi. Ntizagira icyo zimutwara, ahubwo zadukira abo bagizi ba nabi.

Kristina arabakiza basingiza Imana. Nyuma hategetswe ko kristina acibwa ururimi. Bamaze kurumuca arufata mu ntoki arutera mu maso ya Yuliyani, ahera ko arahuma. Bamuboheye ku ngiga y’igiti bamujombagura amacumu kugeza ubwo ashiriyemo umwuka. Hari ku itariki ya 24/07/300. Kiliziya imwibuka ku itariki ya 24/07 buri mwaka.

 

Kristina mutagatifu, udusabire!

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

 

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,

Ubahe gukurana urukundo,

Bakumenye banagukunde,

Bakumenyeshe urungano.

 

Barinde ingeso mbi zose,

Bazire kwangana no kurwana,

Kwirogesha ibiyobyabwenge,

Kuzerera no kubahuka,

Gusuzugura ababarera,

Gusambana no kubeshya,

Kwiba no kwangiza.

 

Wowe soko y’ingabire,

Bahe kujijuka no gushishoza,

Bakire imico ubatoza,

Bagutunganire igihe cyose.

 

Bahe imbaraga bakugane,

Bagusingize uko bukeye,

Isi yacu inogere Imana,

 

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

 

Padiri Fidele NTIYAMIRA

Paroisse Nyarurema

 

 

 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »