INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA III GISANZWE A

Bakiristu bavandimwe,

Kuri iki cyumweru cya III mu byumweru bisanzwe, Kristu aratwigaragariza nk’Umwami w’amahoro: Umuhanuzi Izayi arahanura ko uduce twose twayogojwe n’amahane, akajagari gaturuka ku rukundo ruke amaherezo utwo duce tuzabona amahoro; icyo gihe abari mu mwijima bazaganza mu rumuri nyakuri kandi nyamwinshi, aribyo umuhanuzi Izayi agereranya na wa munsi w’Abamadiyani; ari wo wa munsi utazibagirana  Gidewoni yatsinzeho Abamadiyani (Abacamanza 7,15-25): Batsinze ku bw’uhoraho; abanzi b’abayisiraheri bisubiranyemo mu ngando yabo , buri muntu agatera inkota mugenzi we, maze bakwira imicwaro, abayisiraher babigaranzura batyo, ibyo nyabaye igihe Gidewoni yari umucamanza w’abayisiraheli. Ku bw’Uhoraho  rero byose birashoboka.

Bakiristu bavandimwe, kimwe mu bintu bigaragaza ahantu shitani yashinze ibirindiro n’abantu bari kure y’umukiro Kristu atuzanira ni amacakubiri, kutavuga rumwe, amakimbirane n’ibindi bisa nk’ibi.  Mu isomo rya kabiri, twumvise ukuntu Pawulo ababjwe no kubona ko, aho kugira ngo bagume mu bumwe bw’ukwemera kumwe muri Kristu, abanyakorinti batangiye kwicamo uduce dushyamiranye, ibi bikaba ari uguha icyuho umwanzi. Abakristu rero twagombye guhuza ibitekerezo, tukirinda kwicamo ibice, ahubwo tugahuza imitima n’imigambi, ng’urwo urukundo, ng’ubwo ubukristu nyabwo, ngicyo icyazanye Kristu kuri iyi si, ni ukwigisha abantu kubana neza, gutanga amahoro n’ibyishimo.

Kugira ngo tugire ubumwe, tugire amahoro, tugomba kwisubiraho nk’uko tubyumva mu Ivanjili ya none. Tugomba kwisubiraho, tukiyambura ibikorwa by’umwijima maze tukikwiza ibikorwa by’urumuri. Turasabwa gusiga ibituziga byose, ibiduteganya bikanadukereza mu rugendo rwacu rugana Imana, turasabwa gutera ikirenge cyacu mu cy’abigishwa ba Yezu: Ngo akibahamagara bamwe basiga incundura zabo, abandi basiga ubwato bwabo maze bakurikira Yezu; ibi biradusigira inyigisho ikomeye cyane kuko mu by’ukuri aba bigishwa basize ibikoresha by’ingenzi bakoreshaka bashaka amaramuko yabo hamwe n’imiryango yabo, kubisiga rero ni uko bari bizeye ko uwo bakurikiye ntacyo bazamuburana, kandi ni byo koko, natwe rero nitugaterwe uboba n’ejo hazaza, ngo tube twahemuzwa no gushaka bikabije ibyo turya, ibyo tumwa, ibyo twambara, ibyo kwiga kusumbya uko dushakashaka umuiro, uko dushakashaka guykiranuka ari ku Mana ari no kuri bagenzi bacu.

Uri kumwe na Yezu rero ntacyo abura, kuko Yezu ni byose, arakiza, arahumuriza. Kumusanga bidusaba kugira ibyo tureka cyane cyane ibidatunganye, ibitubuza amahoro kandi ntibifashe bagenzi bacu, bidusaba kugira ibyo twigomwa, cyane cyane byabindi bituziga kandi bikadukereza mu rugendo rwacu rugana Imana, rudusaba gukunda Imana, gukunda no gusabana na bagenzi bacu bose.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »