INYIGISHO

Bavandimwe, Isiraheli ni umuryango witorewe n’Imana, yihitiyemo ni ubwo cyari igihugu gito kandi gisuzuguritse mu bindi bihugu byari biyikikije, ariko cyagize umugisha wo kubyarira ibindi bihugu umugisha. Imana yiyambaje Umubyeyi Mariya ngo ariwe uzabyara umukiza. Mariya yakiranye ubwo butumwa ubwiyoroshye bukomeye, akomeza kwituriza ntiyigaragaza mu maso y’abantu. Ubwiyoroshye bwe n’ubusugi bwe ni byo Imana yaduhesheje Yezu, Umwana we n’Imana yacu. Mariya yasamye ku bwa Roho Mutagatifu, arabyara kandi akomeza kuba isugi iteka ryose. Ni we mukuru mu babyeyi bose kuko yatubyariye Imana-Muntu.

Yezu yavukiye i Betelehemu mu buvumo, ni Umwana w’Imana, ariko yigize uwa nyuma mu bana b’abantu, yaje gukiza ibyaha by’abantu no kubahuriza mu ngoma y’Imana. Yashatse kwibyarirwa n’ababyeyi batazwi mu gihugu, badafite ikintu na kimwe cyatuma mu maso y’isi babyara umwana ufite bene ubwo butumwa nk’ubwa Yezu.

Icyo Imana itwigisha kuri uyu munsi ni uko urugo, umuryango ari impano ikomeye y’Imana, bityo rero abarugize, ari umugabo, umugore ndetse n’abana bagomba kuzirikana inshingano zabo, mbere na mbere kwiyambura umuntu w’igisazira, kureka imigenzo igayitse n’imyitwarire idahwitse, maze bakambara umuntu mushya, urangwa n’imyitwarire myiza, imigenzo yuje ubupfura, kubahana, kwizerana, gufashanya no kwitanaho.  Umugore n’umugabo bakwiye kwicarana buri gihe, bakajya inama ku bigomba guteza imbere urugo rwabo, bakishimira ibyiza bagezeho, bakigaya kandi bagasabana imbabazi ku makosa yagiye agaragara hagati yabo. Bakwiye kongera imbaraga mu kuyobaka Imana, gushyiraho gahunda ihoraho yo gusengera hamwe mu rugo, kujyana kandi bakicarana igihe bagiye mu Misa. Abana nabo bakwiye gukunda no gufasha ababyeyi babo, kwikuzamo umuco wo gukunda icyiza n’ukuri, kwirukana ubunebwe, gukunda kwiga no guharanira kuzaba abantu bakuru bafite agaciro mu maso y’Imana n’imbere y’abandi bantu.

 

UMWANZURO

Natwe Imana yatugize abakiza kubera ubuntu bwayo. Dukwiye kumenya ko ubwenge cyangwa ubukungu bwacu atari byo bizatuma dukiza bagenzi bacu, icyo tuzabakirisha ni ukuba ibikoresho bigororokeye Imana. Icyo Imana yaduhaye cyose tugomba kugikoresha nka ba bagaragu b’inyangamugayo. Turajye rero tugengwa n’ukwemera kwacu mu byo dukora byose, tuyoborwe na Roho w’Imana twahawe muri Batisimu no mu gukomezwa. Iyo Roho niyo itubwiriza gukora neza, niyo idufasha gukura no kubaho mu bwitonzi no guhora duha abandi urugero mu mubereho ya gikirisitu. Iyo Roho niyo iduhagararaho igihe cy’ibishuko, itwigisha ko tugomba kwizera Imana yonyine uho gusubira mu bya gipagani. Iyo Roho niyo itworohereza gufata ingo zacu neza, idukomereza kubaha no kumvira ababyeyi n’abarezi, mbese itubwiriza gukunda bose, ari abatugirira neza, ari n’abatwanga.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »