ven.

27

déc.

2013

NOHELI Y'ABANA MURI DIYOSEZI YA BYUMBA

Kuri uyu wa kane, taliki ya 26/12/2013, kuri Diyosezi ya Gatolika ya Byumba, niho hijihijwe Niheri y’abana bato. Iyi Noheli y’abana bato yabimburiwe n’Igitambo cya Missa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seleviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, nyuma hakurikiraho imyidagaduro n’ubusabane.

Diyosezi Gatolika ya Byumba yashyize imbere iyogezabutumwa ry’abana abana bato. Ni i yogezabutumwa rikorwa n`abana bato mu bandi bana. Abana bibumbiyemo  baba bari munsi y`imyaka 15. Bishyira hamwe mu matsinda iwabo ku rwego rwa santrali, paruwasi, inama-remezo, umuryango-remezo maze bakamamaza ivanjili ya Yezu Kristu. Barangwa n`isengesho ndetse n`imyifatire myiza. Iri yogezabutumwa ry`abana rifatiye ku byanditswe bitagatifu aho tubona ko Yezu nawe yakundaga abana ko bamwegera kandi uwegereye Yezu wese asabwa kumubera umuhamya. Mu gihe abana bifuzaga nabo kwegera Yezu ngo bamukoreho nk`abandi bose, maze abigishwa ba Yezu bakamukabukira, Yezu ubwe yagize ati : «  Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera kuko ingoma y`ijuru ari iy`abameze nkabo » Mt 19,14.

Ibi bituma « Abana bafasha abandi bana, abana bogeza ivanjili mu bandi bana » : abana bose barakenerana baba abakire n`abakenye bose bakeneye kumenya Kristu Umukiza w`isi.

Uyu Munsi Mukuru wa Noheli y’abana wari witabiriwe n’abana bagera ku 1798 bo muri Paruwasi ya Byumba na 23 bari baturutse muri Paruwasi ya Bungwe, ariko hari n’abandi babyeyi bari bitabiriye uyu munsi, ndetse n’abakristu bandi bari baje gusenga. Misa yatangiye i saa yine za mugitondo. Mu gitambo cy’Ukaristiya Muenyeri yibukije abana ko Noheli ari umunsi wabo, ko Yezu akunda abana, bityo buri mwana ese kugira ngo akunde yezu na Yezu amukunde asabwa kurangwa n’isuku : Isuku yo ku mubiri, ariko cyane cyane isuku yo mutima. Umwana agomba kurangwa no gusenga, kwitonda, kwiga cyane no gukora neza. Misa ihumuje abana bakubise akadiho, bifotozanya na Musenyeri, nyuma ibirori bikomereza mu kigo cy’urubyiruko cya Diyosezi giherereye aho bita mu Ibereshi.

 

Padiri Viateur SAFARI

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »