GUSANGIRA NOHERI N'ABAKECURU BO MU KIGO CYA MUTAGATIFU TEREZE W'UMWANA YEZU

UMURYANGO WA SANT’EGIDIYO WASANGIYE NOHERI N’ABAKECURU BARERERWA MU KOGO CYA MUTAGATIFU TEREZA W’UMWANA YEZU KOYOBORWA N’ABABIKIRA B’ABIZERAMARIYA

Ku munsi mukuru wa Noheli, ku wa 25/12/2013, abagize umuryango wa Sant’Egidio, itsinda rikorera muri Paruwasi ya Byumba bakoze igikorwa cy’urukundo kandi cy’ukwemera maze bategura amafunguro basangayie n’abakecuru baba mu kigo cya Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu kiyoborwa n’Ababikira b’Abizeramariya.

Iki kigo cyitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu giherereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba, umudugudu wa Gisuna, akagari ka Gisuna, kikaba icya Diyosezi Gatolika ya Byumba, kikaba cyiyobowe n’Ababikira bo mu muryango w’Abizeramariya. Iki kigo cyakira abakecuru, iyo ubarebye ubona bageze mu zabukuru, baba barabuze ababitaho, maze ababikira bakabakira, bakabarera, bakabarundarunda, bakabashajisha neza. Ubu iki kigo gicumbikiye abakecuru 6, ariko harimo n’umwana utagira kivurura kirera. Iki kigo cyiyemeza kwita kuri abo bakecuru kugeza igihe Imana ibahamagariye.

Kuri Noheri rero abagize umuryango wa Sant’Egidio barabasuye maze basangira Noheli n’abo bakecuru. Uyu muryango wa Sant’Egidiyo ufite icyicaro i Roma, watangijwe na Andrea RICCARI, ukaba wubakiye ku  nkingi eshatu (3) :

1.    Gusenga no kogeza inkuru nziza ya Yezu ;

2.    Gufasha abaken;

3.    Kwigisha amahoro. (Ushaka kuwumenya ku buryo burambuye wareba kuri: www.santegidio.org)

 

Muri Diyosezi ya Byumba rero uyu muryango ukaba wita cyane ku bakuze no ku bana bo mu nkambi y‘impunzi ya Gihembe. Ni muri urwo rwego rero uyu muryango wasuye aba bakecuru, ukabasangiza ku byishimo bya Noheri, ndetse n’amafunguro. Uyu munsi rero waranzwe n’ibyishimo ku mpande zose: ari abakecuru, ari abagize umuryango wa Sant’Egidio ari no ku babikira babarera. Umukecuru uhagarariye abandi yafashe ijambo ashimira abaje kubasura, ibyo babazaniye, avuga ko ari kubona ari abuzukuru babo babari imbere. Yashimiye n’ababikira uburyo babitaho, ukuntu babitangira, ariko igitangaje yashorejeho ngo ni ukuntu banabashyingura neza iyo iminsi yabo yo kubaho kuri iyi si irangiye.

Mama Ernestine NIYEGANA uyobora iki kigo yabwiye abaraho ko igikorwa bakoze ari ingirakamro kandi ko Imana izacyibitura. Yashimiye igitekerezo cyiza ndetse n’ubwitange bugaragara bwo kuza gusangira Noheli n’abaciye bugufi, ba nyirantabwa, abasaba kuzakomeza uwo mugenzo mwiza no kuzawutoza abandi.

Byari bishimishije kubona urubyiruko rwaretse kujya kwidagadura no kwishimisha ku buryo bunyuranye uhubwo rukaza kwifatanya n’abakecuru, rugasangira nabo Noheli. Iki gikorwa kizakomeze, kandi n’umuntu wese ushaka kugitera inkunga ahawe ikaze.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »