UMWIHERERO W'ABAPADIRI BA DIYOSEZI YA BYUMBA UTEGURA NOHERI

« DORE BYOSE MBIGIZE BISHYA » (Hish 21,5)

Buri gihe cya Adiveni abapadiri muri Paruwasi zose zigize Diyosezi Gatolika ya Byumba baba bafasha abakristu kwitegura Noheli neza, babatagatifuza, babunga n’Imana mu Isakaramentu ry’Imbabazi, ibi bibasaba imbaraga nyinshi ndetse n’igihe gihagije. Nabo ariko ntibiyibagirwa kuko nabo bafata umwanya bagahurira ku cyicaro cya Diyosezi, maze hamwe n’Umwepisikopi, bagakora umwiherero begeranye kande begeranye n’Imana kandi baniyunga nayo kugira ngo nabo biyunge n’Imana aribyo bikwiye mu kwitegura Noheli nyabyo nk’uko umuhanuzi Izayi abidushishikariza.

Umwiherero utegura Noheli ya 2013 wabereye kuri Diyosezi ya Byumba, uyoborwa na Padiri Fawusitini NYOMBAYIRE, insanganyamatsiko yaragiraga it i:” Dore byose mbigize Bishya” (Hish 21,50).

Umwiherero wataniye ku Cyumweru taliki ya 22/12/2013 ahagana saa 20h30’, ufungurwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Seleviliyani NZAKAMWITA, Umuhumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba. Mu gutangiza uyu mwiherero, Umushumba wa Diyosezi yabwiye abapadiri bawitabiriye Agaciro gakomeye Umunsi Mukuru wa Noheli ufite mu buzima bwa buri Mukiristu, kuko ari ikimenyetso kidufasha kunva ko Imana iri bugufi bwacu, ko iturimo, ko tubana na yo. Imana yaje kuducungura, iza ku buryo bworoheje, kugira ngo idutinyure. Imana kandi ifite umugambi wo kudushakaho umubano, ibi bgasaba buri mukristu guca bugufi,kumenya ko turi bagufi, tukacyira Imana iwacu, maze Imana ikagera iwacu idategwa. Nyiricyubahiro yarangije ashishikariza abapadiri gutega amatwi Padiri Fawusiti NYOMBAYIE Imana igiye gukoresha ibigisha kandi ibiyegereza.

Padiri Fawusitini NYOMBAYIRE amaze gushimira Umwepisikopi, yatangarije abaje mu mwiherero insanganyamatsiko igira iti:” Dore ibintu byose mbigize bishya” (Hish 21,5).

Ni byo koko mu kwigira umuntu kwa Yezu, Umwana nyakuri w’Imana, byose yabigize bishya. Kwitegura Noheli bidusaba kuba bashya, gusanganira Nyagasani kuko yaraje kandi ahora aza. Ikitugira bashya ni urukundo Imana idukunda kubera ko umuntu aba mushya kuko akunzwe. Ikduha kujya mbere, kuba bashya ni ubutungane, by’umwihariko ubusaseridoti iharuye iha ababuhawe kugera kubutungane, ni impano ikomeye itangwa n’Imana, ibi bigasaba gushyikirana n’Imana,  kuyorohera no kuyorohereza maze umuntu akagenda abihirwa n’ibitariyo, n’ibitarimo Imana.

 

Umwiherero ni ngombwa kugirango Imana itwitegereze, natwe abantu tuyihange amaso. Ibi bituviramo umuti w’indwara iyi yacu irwaye. Muri izo ndwara iyi si yacu irwaye harimo:

1.       URUSAKU: Urusaku rumara amagambo, rurashajisha, burya umuntu utazi guceceka ntiyakagonbye no kuvuga. Guceceka, kuva mu rusaku ni ngombwa kugira ngo umuntu yisame, yisane, yiyunge n’Imana.

2.       JUGUJUGU: Iyi ni indwara ikururira umuntu kumira ibitanoze, baravuga ngo “Inkono ntihira ikibatsi, ihira ikibariro”, tugomba kutagwa muri uwo mutego wa jugujugu nk’uko bivugw mu gifaransa ngo” on ne peut aimer en regardant la montre ( Mu rukundo nta kubara iminota bibaho).

3.       KUREREMBA( Superficialité): ibi bijyanye no kudacukumbura, kudashishoza, ubunebwe bwo kudatekereza, ugasanga umuntu avuze ibigambo byinci, ariko washakamo ijambo ukaribura.

Kwirinda ibi byose rero bidusaba gucubira mu Ijambo ry’Imana, kuko ari ryo rumuri rumurikira intambwe zacu, ni imbuto, iyo iguye mu gitaka cyiza irarumbuka.

Ku wa mbere: 23/12/2013: AMABARUWA YANDIKIWE ZA KILIZIYA (Hish 2-3)

« Byose mbigize bishya ». Ibi ntibireba igihe kizaza, uhubwo ni indagihe. Ibi bireba by’umwiharikoiki gihe turimo. Igitabo cy’ibyahishuwe, ni igitabo gitanga amizero, kuri kiliziya yatotezwaga. Abakristu bari mugutotezwa barizezwa gukizwa, ibi ariko bikabasaba ukwemera, ukwihanga, no kwizera imbaraga z’Imana. Abamalayika bavugwa muri iki gitabo bashushanya abashumba cyang wa abayobozi ba Kiliziya, batumwe kandi bari mu kiganza cy’iburyo bw’Imana. Ayo mabaruwa yose uko ari 7 aratureba, kiliziya y’ubu. Uko Kiliziya imerewe ni uko imeze, Kiliziya ku isi, mu Rwanda, Diyosezi yacu ya Byumba, Paruwasi nkoreramo ubutumwa, njyewe ubwanjye.

Ayo mabaruwa yoherejwe kiliziya izwi, Turukiya y’ubu, ariko ubu amazina yagiye ahinduka ariko ahantu ho harazwi.  Izo Kiliiya ni : EFEZI, SIMIRINS,PERIGAMO, TIYATIRA, SARIDI, FILADELIF na LAWODISEYA.

Aya mabaruwa ateye ku buryo bumwe : Yose atangira avuga ati : « Ni uko Imana iravuga » . Uwandika agenda ahindura umwirondoro we, ndetse n’izina. Yezu wakiriye ni we ugukiza. Nzi ibyawe: akavuga ibyiza akavuga n’ibibi, agakomeza ati: ”ibuka”. Akaragiriza ka magambo agira ati: “ufite amatwi yumve ibyo Roho abwira za Kiliziya”. Agasoza yizeza abazatsinda kuzahembwa.

1. EFEZI

Iyi Kiliziya ya Efezi yari nini kandi ikuze kurusha izindi. Yari ikomeye ugereranije n’izindi, yashinzwe na Yohani Intumwa. Yaragwaga no gukora, ukwemera.  Igishimwa ni ukwihangana no gukomera mu kwemera, ariko urukundo rwaragabanutse. Tuyiyerekejeho,twavuga ko mu buzima bwacu icy’ingenzi gusa si ukwitwara neza, ahibwo no gukura no gukorana urukundo. Kwiyibuka no kwibuka aho waguye, aho wanyereye, uko uhagaze mu Rukundo. Nguko kuba umukristu nyawe.

2. PERIGAME

Ni ya gatatu (Hish 2,13). Ikomeye mu kwemera, kandi mu bibazo ikomera ku Mana. Iwabo hari intebe y’ubwami bwa shitani, ingoro ya Zeus, ikigirwamana, ikibazo mu bijyanye n’inyigisho z’ukwemera, imyitwarire ihengamye, ubusambanyi, ibigirwamana. Ukwemera natwe kudusaba kwimura icyangiza ubukristu bwacu, tugomba kurwanira ishya ubukristu bwacu, kandi tukabwubahisha nta gutinya amaso y’abandi cyangwa amaboko y’abakomeye babutsikamira.

 

 

3. LAWODISE

Iyi niyo yonyine itegereye ku nyanja, yari ikomeye, ikize kubera ubucuruzi, ubutaka bwera kandi ikungahaye ku mabuye y’agaciro, ifite abanyabwenge. Umumarayika arababwira ko Imana ariyo itanga ubukungu, ikabashinja kudashyuha no kudakonja. Kuba akazuyazi. Umeze utya agwa aho abogamiye. Ibyabo byose ni ubukungu n’ubucuruzi, gukira vuba, gukora amasaha yose, gucurikiranya ibintu. Aha nta totezwa rihari rigaragara ariko ubukiristu bubangamiwe mu cyayenge, Nta kubuza gusenga, ariko inama zigatumirwa ku cyumweru, amasoko n’ibindi. Iyi kiriziya yibwira ko ikize kandi ikennye, ko ibona kandi n ihumye, ko yambaye kandi itumbuje, ibi biterwa no kwigizayo, guhigika Imana. Mu kazuyazi nta cyiza, ahubwo haba kwitiranya icyiza n’ikibi. Havuzwe izi eshatu gusa, ukomeje gusoma izisigaye uzisomye wasagambo inyigisho zitomoye.

KUZIRIKANA

Ese iwacu Paruwasi ishimwa ni ikora iki? Umupadiri ushimwa ni ukora ute. Mu kazuyazi ni ho abantu bapfa ubusa bakanavuga ubusa. Kuri ibi bya Lawodise bitagenda, Imana irahamya ko byose byahinduka bikaba byiza, ko ntarirarenga, Imana irakomanga ku muryango w’umutima wa buri muntu.

-          Gusoma aya mabaruwa asigaye.

-          Ese Diyosezi, Paruwazi,aho mba, nanjye ubwanjye ndi mu kihe gice ?

-          Ese Imana izaza imbwira ngo iki, Umumarayika w’Imana akwandikiye yakubwira ko ari nde ? agushimye  yagushima ho iki ? Yakugaya ho iki ? Muri Izi nama yagiriye kiliziya ikureba ni iyihe ?

 AMASEKURUZA YA YEZU ( Mt 1, 1-17)

Amazina abiri y’ingenzi agaragara mu bisekuru bya Yezu ni: Aburahamu na Dawudi. Niyo yubakiyeho amateka y’Isezerano. Muri Aburahamu, Imana byose yatangiye kubigira bishya. Imana niyo mugenga wacu. Miri aya masekuruza hagaragaramo ubucunguzi bwe ku bantu bose kandi b’isi yose. Muri aba basekuruza harimo abantu benshi, baranzwe n’imico, imigenzo, n’ingeso zitandukanye. Harimo ababi n’abeza. Aba bose ni bo Yezu yaje gucungura. Abagore bagaragara nuri iki gisekuruza, kandi mu muco w’abayahudi bitari bimenyerewe, hari abakeka ko abavugwa bari bazwiho ingeso mbi gusa,  si ko bimeze, ahubwo icyo bahuriyeho ni uko muri bariya bagore bavugwa nta muyahudikazi n’umwe urimo ; mu maraso ya Yezu harimo ay’abapagani, abanyamahanga, (universalité du salut), iki gisekuruza kandi kirangirira ku Mugore, Mariya ; intangiriro nshya ya Yezu,ivugurura ibisekuruza byabanjije,  aha Yozefu ni umurinzi wa Yezu wagize akamaro gakomeye kuko mu muco w’abayahudi nta mwana w’ikinyendaro wafataga ijambo cyangwa ngo yigishe mu ruhame.

Natwe rero, muri Bikira Mariya, twinjira mu gisekuruza cya Yezu, mu kwemera ariyo sano iruta iy’amaraso. Ngiyo isano nyayo kandi nshya. Guhimbaza Noheri ni ukwishimira iyo sano nshya ivuguruye, ni ukwemera kuvugururwa n’Umwana w’Imana. Mu myiteguro, haba indirimbo, ikirugu, duhere mu mitima yacu. By’umwihariko tuvome mu byandiswe bitagatifu amabanga y’ukwemera kwacu. Duhimbaze Yezu Umwana w’Imana, muri litulujiya inoze, ifite injyana. Byose mbigize bishya muri Noheli byuzurizwa mu bantu bose, tumusanganire, nawe aratwituguye kuko niwe wafashe urugendo rwa mbere rudusanga, yigira umuntu, yemera kuvuka nkatwe.

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »