mar.

24

déc.

2013

INYIGISHO YO KURI NOHELI 2013

Bavandimwe,

Noheli ni umunsi w’ibyishimo. Umwana yavutse iwacu. Twifatanye n’abamalayika turirimba ikuzo rye, n’Umubyeyi we Bikira Mariya, watubyariye Yezu ku buryo bw’igitangaza, hamwe na Yozefu Mutagatifu umugabo we udahinyuka,twisunge ba bashumba  n’ubushyo bw’intama zabo bwari buhagarariye ubushyo bw’abakristu ari bwo twe Kiliziya ya none, mbese twisunge ibiremwa byose ; ari ya ndogobe, inka, inyenyeri n’ikirugu ubwacyo, byaje kwitabira iyo nkuru nziza yo kuvuka k’Umwana w’Imana.

Uwo mwana uryamye mu kavure nk’ umukene ni umuherwe kuko ni Ijambo Imana Data yaremesheje ibintu byose. Yigize muto nyamara niwe mukuru, baramukikira nk’umwana wese umaze kuvuka, ariko ni Imana Rugira byose kuko mu ijuru ntwe bahwanyije ubukuru. Ari mu twahi dusuzuguritse ariko nyamara abamalayika mu ijuru barimo kumusingiza.Kuva imyaka amagana n’amagana inyoko muntu yari imutegerejeho ubucunguzi, ariko abaheranywe n’ibitotsi ntibamumenya.

Uwo uje kwigira umuntu nka twe ni umwana w’Imana mbere y’uko aba uwa Bikira Mariya. None ho uyu munsi wa Noheli ukaba uwo gutagatifuza ivuka ry’ubugingo, ivuka ry’urumuri hano mu nsi, ku isi, ni ukwakira ingabire zivuye mu ijuru ; yavutse isi ikiri mu ijoro, maze ahinda umwijima, icyaha n’urupfu. Natwe atuzaniye ukuvuka gushyashya, ukuvuka mu buzima buvuguruye, atuzaniye ibyishimo by’uko tuzabaho iteka.

Twaretse umwijima kugira ngo tube abana b’urumuri, nitugendane rero ibyishimo bikwiye umukristu. Ibyo byishimo kandi tubikwize aho turi, aho tuba , mu byo dukora, kuko ibyishimo urugo rwavukishije umwana rugira, nibyo byasabye isi kuri uyu munsi mukuru wa Noheli ya 2013. Imana yiyerekaniye mu bumuntu bwa Yezu. Nyagasani yashatse kurimbura icyaha n’urupfu, ariyizira ubwe ngo aducungure. Nawe mu nyabyaha nezerwa kuko imbabazi zakwizaniye. Mupagani komera, wahamagariwe kubaho, ni koko rero Yezu wavutse aje kuzamura kamere-muntu ayihuze n’umuremyi wayo.

Nawe mukristu menya uwo uri we,umenye ko kuva uyu munsi ugize uruhare kuri kamere-Mana, uramenye ntuzongere kugwa muri wa mwnda wo hambere ubitewe no kwifata nabi kwawe, uribuke umubiri ubereye urugingo uwo ari wo, wibuke n’uwubereye umutwe uwo ari we, urazirikane ko wacunguwe ukavanwa mu mwijima, ugahabwa urumuri ruzakugeza mu ngoma y’Imana.

Iyo dutagatifuza umunsi Mukuru nk’uyu wa Noheli, ntituba twibuka ibyabaye kera gusa, ahubwo icyo gikorwa karundura, gikomeye korongera kikaba kizima muri twe, kandi kikatuzanira ibyiza by’iryo vuka. Kinatwongeramo ubuzima bw’ukuri bw’abana b’Imana Ngaho rero tujye tuberwa no kwishimira ko Noheli ije, kuko twagizwe abana b’Imana, tujye kandi turushaho kuba abana b’Imana uko Noheli itashye.

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »