sam.

21

déc.

2013

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA IV CYA ADIVENTI

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aroherezwa n’Uhoraho kwa Akhazi kumubwira ati: «Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Iyi nkuru ni iyo mu mwaka wa 734 mbere ya Yezu. Ubwami bwa Yudeya bwari bwugarijwe n’intambara, urugamba rwari rwashojwe n’imijyi ya Damasi na Samaria ikaba yari ibangamiye ubutegetsi n’ubwisanzure bwa Yeruzalemu. Ni muri icyo gihe gikomeye kandi cy’ubwoba ubu buhanuzi bwa Izayi bwaje. Umuhanuzi Izayi nyuma yo kubwira Umwami Akazi ko atagomba kwishingikiriza imbaraga za muntu kugira ngo abashe gutsinda urugamba, aramukangurira kwiringira no kwizirika gusa ku Mana. Imana ntizigera itererana umuryango wayo kuko ubudahemuka bwayo buhoraho iteka.

Nubwo ariko Imana yifuza ko muntu yayigarukira n’umutima we wose kandi akirinda kugenda mu nzira we ubwe yihangiye, muntu ntashoboka. Niyo mpamvu umuhanuzi Izayi agira ati: “Muryango wa Dawudi, mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?” Ariko rero ubuntu bw’Imana buhoraho, niyo mpamvu idacika intege: Imana iti ibibazo byanyu ndabizi, kandi ndifuza gukomeza kubana namwe no kubaba bugufi. “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emmanueli”, aribyo bivuga ngo Imana muri kumwe, Imana igendana igihe cyose n’umuryango wayo kabone nubwo uwo muryango waba uri mu cyaha gikomeye. Ni We uwukura ku ngoyi kandi ni We uwigisha gucurukuka ukagenda wemye. 

Ngaho aho urukundo rw’Imana rugera. Kenshi dutera Imana umugongo, kenshi dushobora kwikebera inyama itamirika, ariko Imana ntihwema kuduhuhozaho ijisho kubera ineza yayo n’urukundo byayo. Abumvaga icyo gihe Umuhanuzi Izayi bumvaga amizero yabo ari bugufi. Hazaza Umwami Dawudi rero maze Imana izagire umwanya ukomeye mu mateka y’umuryango wayo. Hazataho kandi ubwami bwa Ezekia umuhungu wa Acaz akaba ari we uzagaragaza koko ko Imana ari Emmanuel, ko igendana muntu n’umuryango wayo.

 Ariko ubuhanuzi bwa Izayi bufite ahandi hakomeye buganisha kuko busabana neza n’Ivanjili ya Matayo aho umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu maze akamubwira ati: “Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.” Uwo mwene Nyirijuru rero ni We Izayi yahanuye, ni we Musaserdoti akaba n’intungane y’Imana, ni We waje kudukura ibuzimu akatugarura ibuntu. Uwo ni We utuma Pawulo intumwa mu byishimo no mu kwemera gukomeye abwira abanyaroma ati: “Mwebwe rero batoni b’Imana, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.”

Nibyo koko Yezu yaje atuzaniye amahoro, yaje yifuza ko twakwirinda kuba ba bangamwabo, yaje agira ngo tube abantu, tubane neza kandi dufashanye kuko turi mu rugendo rumwe rumuganaho. Acaz yanze ikimenyetso gituruka ku Mana, none Yozefu we yemeye ko ugushaka kw’Imana ariko gushyirwa imbere. Yezu uje kubana natwe iminsi yose kugera ku ishira ry’isi, natubere ibyishimo n’imbaraga, natubere impamvu yo kubaho tubanira neza inshuti n’abavandimwe aho kubajujubya no kubona ko aribo babi mu gihe twebwe twiyita intungane. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »