EVAGELII GAUDIUM

Amazina ya Papa Fransisiko ni Jorge Mario BERGOGLIO, akaba akomoka mu gihugu cya Arijantine, muri Amerika y’epfo, akaba ari uwo mu muryango w’abihayimana b’abayezuwite, yatorewe kuba Papa ku wa gatatu taliki ya 13 Werurwe 2013. Izina ry’Ubupapa yahisemo ni Fransisiko ( St Francois d’Asssise).

Yavutse taliki ya 17 Ukuboza 1936, avukira ahantu hitwa Buenos Aires muri Argentine, yaje kwiga ibijyanye na « Formation ingenieur chimiste », nyuma yinjira mu iseminari ya « Villa Devoto ». Mu 1958 yinjiye mu muryango w’abajezuwite ari namwo yakoreye amasezerano ya burundu ku italiki ya13 Ukuboza 1969 . Yahawe ubupadiri ku italiki ya 22 Mata 1973. Yakomereje amasomo mu gihugu cy’Ubudage aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga. Yayobobe abayezuwiti bo muri Argentine imyaka itandatu. Karidinal Antonia QUARRACINO wayoboraga Diyosezi ya Buenos Aires yaje kumugira umufasha we, ku italiki ya 20 Gicurasi 1992 nibwo Papa Pawulo wa II yamuhaye urwandiko rumugira Umwepiskopi ni uko ahabwa inkoni y’ubushumba taliki ya 27 Kamena 1992, hanyuma aba Karidinali taliki ya 21 Gashyantare 2001.

 

IVANJILI NI ISOKO Y’IBYISHIMO

Kuri uyu wa Kabili, taliki ya 26/11/2013, Papa Fransisko yasohoye inyandiko ya mbere «  Exhortation apostolique » yatwa « Evangelii Gaudium », ugenekereje mu kinyarwanda wayita ‘Ivanjilili ni isoko y’ibyishimo ‘ : Ni byo koko Inkuru Nziza ya Yezu Kiristu ni ibyishimo ku bamwemera bose.

Muri iyi nyandiko harimo inyigisho nyinshi kandi nziza zuzanya kandi zigashimangira amahame ya Kiliziya gatolika, ariko hakongera hakagaragaramo n’ubushake Papa afite bwo kugira ibyo ahindara muri Kiliziya cyane cyane mu miyoborere yayo. Avugamo kandi n’ingorane zugarije isi y’icyi gihe nk’amafaranga yatwaye abantu uruhu n’uruhande, ubugizi bwa nabi n’ibindi. Agakomoza kandi ibibazo byugarije bamwe mu bayobozi ba Kiliziya akabagira inama zabafasha kutambuka muri iyo nyanja y’ibibazo bitabahitanye.

Papa agaruka cyane ku bakene, ko bagomba guhabwa agaciro, kwitabwaho ndetse no gufashwa. Agaragaza ko ikomatanyabukungu rigaragaramo gukumira, guheza no kumira abakene, kuko abakize gusa aribo rifitiye akamaro. Akomeza akangurira ndetse ategeka abakiristu muri rusange, n’abihayimana by’umwihariko kugana abakene no kubitaho ku buryo bufatika kandi buhoraho.

Muri iyi nyandiko, Papa arashishikariza buri wese kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, asaba buri wese kubaha mugenzi we, kwirinda amacakubiri n’imidugararo, kandi agasaba ababishinzwe kandi babifitiye ubushobozo n’uburenganzira kwamagana akarengane kose aho kava kakagera.

Ku bijyanye n’imiyoborere ya Kiliziya, Papa arifuza ubuyobozi busangiwe na bose, ibi akabigeraho aha uburenganzira busesuye inama z’abasenyeri b’ibihugu, bityo abakristu gatolika bose bakibona mu miyoborere ya Kiliziya. Papa ntahakana ko abagore (Igitsina gore) cyagira uruhare mu miyoborere ya Kiliziya, ario agashimangira ko ubusaseridoti ari umwihariko ku bagabo ( Le saserdoce reserve aux hommes est une question indiscutable). Muri iyi nyandiko kandi Papa arasaba ku uburenganzira umuntu wese afite bwo kuba mu idini ashaka bwakubahirizwa, cyane ibi arabisaba ibihugu by’abayisilamu.

Byasomwe, bihindurwa kandi bishirwa mu nca make

na Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »