Forum y'ingo

Kuva taliki ya 28 Ugushyingo kugeza taliki ya 01 Ukuboza 2013   Byumba ku Cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya Byumba Habereye ku ncuro ya mbere Forum y’ingo. Insanganyamatsiko y’iyo Forum iragira iti : « Urugo rwa Gikirisitu ni ishuri ry’ibanze ry’ukwemera ».

Forum yatangijwe n’igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricybahiro Musenyeri Seleviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba. Mu Gitambo cy’Ukarisitiya Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yaragije ingo zose zitabiriye Forum Umubyeyi Bikira Mariya dore ko ifungurwa rya Forum ryahuriranye n’Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho. Akomeza yifuriza ingo zose kuba « Paradizo » ; ni ukuvuga ahantu heza, hari abantu beza kandi babanye neza. Yifurije ikaze abitabiriye forum bose dore ko bari benshi, mu maruwasi yose ya Byumba uko ari 18  buri imwe yagiye izana ingo 16, utabariyemo abana babo, noneho muri buri Diyosezi hari hatumiwe urugo rumwe.

Nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya hakurikiyeho kumenyesha gahunda izakurikizwa muri iyo forum, noneho abitabiye Furum baturutse kure bajya gucumbikirwa n’ingo z’abakirisitu ba Paruwasi ya Byumba batuye hafi y’aho Forum izabera.

Dore gahunda ya Forum kuva itangiye kugeza irangiye :

UMUNSI WA MBERE : Ku wa kane le 28/11/2013

14h00’-16h00’ : Kwakira abaje muri Forum no kubahuza n’imiryango izabacumbikira

16h00’ : Igitambo cya Missa gifungura Forum

 

 

UMUNSI WA KABIRI : Ku wa Gatanu le 29/11/2013

08h00’ : Isengesho

8h30 ‘ : Missa

10h00’ : Ikiganiro : Isengesho n’ijambo ry’Imana kizatangwa na Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO

11h30’ : Umwanya w’ibibazo

12h30’ : Ifunguro

14h30’ : Ikiganiro : Gutanga ubuzima no guteganya imbyaro( Ibibazo byugarije urugo) Kizatangwa na Padiri Emmanuel MUGABO

16h30’ : Gutaha

 

UMUNSI WA GATATU: Ku wa gatandatu Le 30/11/2013

08h00’ : Isengesho

08h30 ‘ : Missa

10h00’ : Ikiganiro : Ndi Umunyarwanda kizatangwa na Imbuto foundation

11h30’ : Ikiganiro : Iterambere ry’umuryango, kizatangwa na  Mayoy  wa Rulindo

11h30’ : Ikiganiro : Dialogue en couples kizatangwa na Franco Annalisa

12h30’ : Ifunguro

14h00’: Ikiganiro : Amour et Verité Kizatangwa na Communauté de l’Emmanuel

15h45’ : Ubutayu- Gushengerera-Penetensiya

17h45’ : Amatangazo –Gutaha

 

UMUNSI WO GUSOZA : Ku cyumweru Taliki ya 01/12/2013

08h00’ : Gufata imyanzuro ya Forum

09h00’ : Umutambagiro w’ingo zose

10h00’ : Missa- Ijambo ry’umushyitsi Mukuru- Ubuhamya

13h00’ : Gufungura

14h00’ : Gutaha


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »