mar.

26

nov.

2013

IHURIRO RY' URUBYIRUKO KU NCURO YA XII

URUBYIRUKO RWA DIYOSEZI YA BYUMBA RWITABIRIYE IHURIRO RY`URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA

 

 

Kuva ku wa gatatu tariki ya 13 ugushyingo  kugeza ku cyumweru tariki 17 2013 ugushyingo rumwe mu rubyiruko rwa Kiliziya Gatolika ruhagarariye urundi rwahuriye ku cyicaro cya Diyosezi ya Ruhengeli. Iri huriro ry`urubyiruko ribaye ku nshuro ya cumi na kabiri! Ikimenyetso fatizo kiba cyimirijwe imbere ni UMUSARABA WA KRISTU umucunguzi w`amahanga yose!

 

Iri huriro ryafunguwe ku mugaragaro n`intumwa ya Papa mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri LUCIANO ROSSO mu gitambo cy`Ukaristiya kuwa kane tariki ya 14 ugushyingo akikijwe na musenyeri Seliviriyani NZAKAMWITA umushumba wa diyosezi ya Byumba akaba n` umuyobozi w’akanama  k’ikenurabushyo ry`urubyiruko mu nama y`abepiskopi gatolika b’u Rwanda. Mu ijambo rye yagarutse ku nsanganyamatsiko ya forum yatanzwe na Papa igira iti ti: “iyi si urubyiruko rurimo ifite imitego n'ingusho byinshi, mwitinya, nimwitwaze intwaro z'ubukristu, isengesho n'imigenzo myiza, maze muhangane gitwari na sekibi.”

 

Uyu musaraba wari umaze igihe cy`umwaka wose muri  Arikidiyosezi ya Kigali ukaba warashyikirijwe kandi ukakiranwa n`ibyishimo byinshi urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeli. Arikidoyosezi ya Kigali mu kumurikira uwo  musaraba mutagatifu wuje ikuzo yongeye kugaruka ku mumaro ndasimburwa w`umuraraba: Ni umusaraba w’urukundo ruhebuje Imana yakunze isi maze umwana w’ikinege Yezu Kristu akawupfiraho kugira ngo isi ironke umukiro  w’iteka! Urubyiruko rero rwahamagariwe kuwizirikaho kuko uri kumwe nawo buri gihe cyose ntacyo ateze kubura! Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA  ubwe yongeye guhamiriza urubyiruko muri aya magambo: “Umusaraba si ikimenyetso cy’agahinda n’amaganya ahubwo ni ikimenyetso cy’umutsindo!”

 

Iri huriro ryari ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu madiyosezi gatolika yose y’u Rwanda ndetse tutibagiwe n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Urubyiruko rwose rwari ruteraniye aho mu Ruhengeli rwasagaga ibihumbi bitatu.

 

Mu gihe iri huriro ryafungurwaga ku mugaragaro abayobozi b’inzego bwite za Leta nabo bari bitabiriye. Aha twavuga nka Nyakubahwa Jean Philbert NSENGIMANA ariwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga,yashimiye urubyiruko kuba rwaritabiriye iyi forum akaba arusaba kuzahavana inyigisho zizaruherekeza mu kuba abanyarwanda beza b'iki gihe n'ejo hazaza . Hari  kandi umuyobozi w`intara y`amajyaruguru  Bwana  Aime BOSENIBAMWE maze mu ijambo rye akangurira urubyiruko kuba intumwa zihamye z'Inkuru Nziza kuko ari abasore n'inkumi bafite imbaraga n'ubushake.Umuyobozi w`akarere ka Musanze nawe yari yitabiriye ibi birori.

 

Insanganyamatsiko y`iri huriro yagiraga iti: “ Nimugende mwigishe amahanga yose » Mt 28,19. Uru rubyiruko rwose rwari rwaje ruhagarariye abandi mu nyigisho bahabwaga n’abayobozi ba Kiliziya bongeye gusabwa kuba intumwa z’Inkuru nziza ya Kristu byumwihariko intumwa z’umusaraba. Uyu musaraba ku munsi wa gatanu watambagijwe umugi wa Musanze bakora inzira y`umusaraba bibuka ububabare bw’umukiza Yezu Kristu.

 

Ku munsi wa gatandatu uru rubyiruko rwabyukiye mu miryango remezo dore ko ari namwo rwacumbikaga maze rwifatanya n’abakristu ba Paruwasi katedrali ya Ruhengeli. Umwe mu bakristu bari baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yagize ati: “ Kuba turi hamwe mu muryango remezo dusengera hamwe byongeye kunyereka isano isumbye iy’amaraso dusangiye ariyo y’ubukristu. Binyeretse kandi n`urukundo rukomeye abanyarwanda mukunda bose mu izina rya Kristu na Kiliziya ye. Igihe cyose muzadutumira tuzabitabana ishyaka !”

 

 

 

Uretse ibiganiro byatanzwe n’abayobozi ba Kiliziya, ubuyobozi bwite bwa Leta nabwo bwatambukije inyigisho cyane cyane zigendanye kandi zigahamagarira urubyiruko kwiteza imbere.Urubyiruko rwaridagaduye ndetse hatangwa n’amanota maze Alkidiyosezi ya Kigali itahana umwanya wa mbere mu gihe diyosezi ya Byumba yatahanye umwanya wa gatatu. Ku cyumweru nibwo ni iri huriro ryashojwe maze umuhango wo gusoza witabirwa na bamwe mu Bepiskopi bacu: Musenyeri Smaragde Mbonyintege ukuriye inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda akaba n`umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA umushumba wa diyosezi gatolika ya Byumba akaba n`umuyobozi ukuriye akanama k’iyogezabutumwa mu rubyiruko mu nama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda , Musenyeli Visenti Harolimana umushumba wa diyosezi ya Ruhengeli ndetse na musenyeri  Alexis Habiyambere umushumba wa diyosezi ya Nyundo

 

Mu gusoza iyi forum hakozwe umuhango wo gutombora aho ihuriro ry’umwaka utaha rizabera maze Diyosezi gatolika ya Byumba yegukana ayo mahirwe . Umushumba wa diyosezi ya Byumba yasabye urubyiruko abereye umushumba by’umwihariko kugaragariza abandi ibyo byishimo maze urubyiruko n’abasaseridoti bari baruherekeje bacinya akadiho ku rubuga rwa Bikira Mariya Umwamikazi w`i  Fatima!

 

 

PADRI Dominique Savio MUNDERE

 

Omoniye w`urubyiruko gatolika rwa Paruwasi Katedrali Ya Byum

 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »