ven.

15

nov.

2013

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA XXXIII GISANZWE, UMWAKA C

AMASOMO MATAGATIFU

ISOMO RYA I: Mal 3, 19-20

ISOMO RYA II: 2 Tes 3, 7-12

IVANJIRI. Lk 21, 5-19

Ubuzima ni nk’urutindo tugomba kwambuka, ariko nta kurutindaho.

Bakristu Bavandimwe,

None ni icyumweru cya XXXIII, mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Lutulujiya wa C, Ku bahanuzi rero icyumweru ni umunsi wa Nyagasani, Imana y’umucyo n’ubutabera, ni umunsi Iyo Mana yigaragarizaho kugirango ishime kandi ihembe indahemuka zayo, kandi igaye inahane abakomeje kuyibera abahemu n’indashima. Ngibyo ibyaranze umubano w’Uhoraho n’umuryango wa Isilaheri kuva Isezerano rya Kera ritangiye kugeza rirangiye. Yezu we yaje gushimangira no kuvugurura uwo mubano, isenywa ry’ingoro y’Uhoraho n’ikimenyetso cy’ivugururwa ry’uwo mubano, ibyo kandi bikazarangwa n’ibigeragezo ndetse no gutotezwa. Ku bari bategereje n’igishyika ihindukira rya Yezu, bakareka imirimo yakagombye kubatunga, Pawulo Mutagatifu arabaha inama nziza, abereka ku tugomba kumutegereza tukora neza imirimo yacu yose.

Isomo rya Mbere (Mal 3, 19-20) riratwigisha ko Imana yacu ari Imana y’ubutabera kandi idusezeranya umukiro. Uwo mukiro rero ugenewe gusa abeza, abagwa neza, abubahiriza amazeserano y’Imana; kuko izuba ry’ubutabera rizabarasiraho maze ribazanire agakiza mu mirasire yaryo maze basohoke bikinagura nk’inyana zivuye mu kiraro; naho abagiranabi, abagome, abahemu bazahinduka umuyonga. Ibi biratwereka ko Imana ihemba umuntu wese uyizera kandi akayikunda, uwo iramukiza rwose. Ubu butabera bw’Imana bujye budufasha kwimika ubutabera n’ukuri muri iyi si yacu, ariko cyane butubere inywaro yo kutaneshwa n’akarengane k’amabara yose tubona hirya no hino muri iyi si ducumbitsemo.

Isomo rya Kabir i(2 Tes 3, 7-12), aba bayoboke ba Kristu batuye i Tesaloniki bari barakiriye neza Inkuru Nziza ya Kristu maze yera imbuto nyinshi iwabo, ariko bakarangwa no gutegereza igaruka ry’umwana w’umuntu bafite igishyika n’ubwoba, bigatuma bahagarika imirimo yabo. Pawulo arababwira ko Nyagasani azagaruka nta kabuza, ariko ko bitagombye kuba intandaro yo kubaho mu kajagari. Arabatyaha agira ati:” Niba hari udashaka gukora ajye areka no kurya, none dusigaye twumva ko muri mwe hari abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose, abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: Nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo. Namwe bavandimwe  ntimukadohoke mu gukora neza!” Nanjye nkongeraho ko gukora neza ari uruhushya rw’inzira tuzerekana twerekeza mu Ijuru. Duharanire gukora, gukomera ibidufitiye akamaro, gukora ibitagira uwo bibangamira, kandi tukabikora neza, mumahoro no mu kwemera.

Ivanjiri (Lk 21, 5-19) iratwereka amasezerano yacu n’Imana, ko tuzabana nayo igihe nikigera, ariko ko tugomba kubikorera, ukwemera tuyifitiye niko konyine kuzatuma dutsinda amagorwa n’ibitotezo tuzahura nabyo.  Yezu Kristu yinjira mu Ingoro. Ingoro ikaba ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Uhoraho ari rwagati mu muryango wayo w’abayisiraheri; Kubera agaciro gakomeye abayahudi bahaga ingoro, bayubakaga neza kandi bakayitaka bikomeye kandi bishamaje. Ibi rero byagoye abayahudi, ndetse n’abigishwa ba Yezu kumva ko Iyo Ngoro izasenyuka, nyamara Yezu we yivugiraga ihinduka ry’ubu buzima tubona, bugahindukamo ubuzima bwuzuyemo Imana, ahari ibihita, bigatambuka bigasimburwa n’ibizahoraho. Ikigomba kudushishikaza si ukwibaza igihe ibyo bizabera cyangwa ibimenyetso bizabibanziriza, ahubwo ni ukwemera Yezu Kristu, kumwumva no kumvira ibyo adusaba. Mu bibazo, mu bitotezo, mu gushidikanya no kwiheba, mu byatuyobeye tujye  tumwiyambaza, kuko muri ibyo bihe bikomeye by’amagorane niho ukwemera kwacu kwigaragaza uko kuri mu by’ukuri. Yezu arwana ku ruhande rwacu ku ko niwe wivugiye ati: ” Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu niho muzarokorera ubuzima bwanyu”.

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »