Icyumweru cya XXIX Gisanzwe, Umwaka C

 

Nuko igitero cy’abamaleki kiraza maze kirwanya isiraheli i Refidimu. Nibwo Musa abwiye Yozuwe ati : « Dutoranyirize intwari maze ujye kurwanya Abamaleki ; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi , mfite inkono y’Imana mu kiganza cyanjye ». Yozwe agenza uko Musa yari yamubwiye. Arwana n’abameleki ; naho Musa na Arono na Huru bazamuka mu mpinga y’agasozi. Iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisiraheli baraganzaga, naho yaba amanuye amaboko, Abamaleki bakaganza, hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho ; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe,kugeza igihe izuba rirengeye. Nuko Yozuwe amarira ku bujyi bw’inkota Amaleki n’ingabo ze.

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »