KINIHIRA IBAYE PARUWASI YA 18 MURI PARUWASI ZIGIZE DIYOSEZI YA BYUMBA

Ku Cyumweru taliki ya 29/09/2013 nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Sereviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yatangije ku mugaragaro Paruwasi nshya ya Kinihira anayiha abasaseridoti babiri(2) aribo Padiri Donat NSABIMANA na Padiri Augustin NZABONIMANA. Kinihira ibaye Paruwasi ya 18 mu maparuwasi agize Diyosezi ya Byumba. Yatangiye yitwa Santarari Kinihira yibaruswe na Paruwasi ya Rulindo, itangirira ahitwa Gitorwa mu w’1924, nibwo umushefu(Chef) witwaga KARYABWITE ayihaye ikibanza ahitwa i Kinihira. Abakirisitu bari mbarwa basengera musi y’ibiti kandi bicara ku biti, mu w’1939 nibwo umushefu yabahaye imbibi; yabahaye hegitari(ha) 8, icyo gihe hari Padiri WALTOX n’umukatejisiti witwa KAPARASI wakomokaga i Rulindo. Icyo gihe abakristu bari bageze ku ijana(100) gusa.

Mu w’1957, nibwo hatangiye kubakwa Kiliziya ariko bakomeza gusengera munsi y’ibiti naho gatigisimu ikigishirizwa mu nzu y’ibyatsi bitaga “INGONDANO”. Mu w’1970 nibwo batashye Kiliziya yari imaze kubakwa. Mu mwaka wa 2001 nibwo Kinihaira yijihije Yubile y’imyaka 75 yari imaze ivutse.

Mu mwaka wa 1979, abakirisitu batangiye kugeza kuri Musenyeri Phocas NIKWIGIZE, wari Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri icyifuzo cy’uko Kinihira yaba Paruwasi; muri 1987 barongera babyibutsa Musenyeri  Joseph RUZINDANA wari umushumba wa Diyosezi ya Byumba, bigeze mu 2007 barongera babyibutsa Musenyeri Seleviliyani NZAKAMWITA, bose barabyemeraga ariko ntibishyirwe mu ngiro, ariko abakirisitu bagakomeza gutegereza no gukora uko bashoboye ngo ibintu bige ibiryo.

Bigeze muri 2008, abakirisitu bafashe icyemezo cyo kubaka amacumbi y’abapadiri, imiterere y’inyubako(plan) yemewe mu kwezi kwa 11/2007.

Paruwasi ya Kinihira itangiye ifite amasantarari ane(4): Kinihira, Rumuri, Tumba na Busoro; amasikirisale 4, imiryango-remezo 149 n’abakirisitu bagera kuri 16 500. Mu majyepfo Paruwasi ya Kinihira ihana imbibi na Paruwasi ya Rulindo; iburasirazuba igahana imbibi na paruwasi ya Muyanza; amajyaruguru hari Paruwasi ya Byumba naho iburengerazuba hari paruwasi ya Burehe. Ikaba ifite ibigo by’amashuri gatolika 6 mu bigo by’amashuri 11 biri muri iyi paruwasi nshya.

Abakirisitu nibo ubwabo biyubakiye amacumbi y’abapadiri, batangiranye amafaranga 360 000, kugeza muri Nzeri 2012 hari hamaze gukoreshwa amafaranga agera kuri 30 000 125 yose aturuka mu kwitanga kw’abakirisitu.

Hari abitanze by’umwihariko kugira ngo byose bigerweho, muri abo harimo Padri Dion MBONIMPA witanze ategura Kinihira ngo ibe Paruwasi, hari Umurenge wa Kinihira ndetse na SORWATHE na ASSOPTHE.

Ariko hariho ibitarakorwa bikeneya amafaranga akabakaba 17 647 065 kugirango bitungane, mu bitarakorwa kandi bikenewe harimo igikoni, aho gusukurira, kuzuza ibyumba 5 byasigaye, kubaka uruzitiro, intebe zo mu Kiliziya …

Abapadiri ba Paruwasi ya Kinihira bifatanije n’abakiristu mu gushimira Imana

Abakiristu ba Kinihira baba ahandi nabo bitabiriye umunsi mukuru

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20

«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »