ven.

30

août

2013

Amasomo ku Cyumweru cya XXII Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya Mwene Siraki (Sir 3, 17-18.20.28.29)

17Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi. 18Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi, maze uzagire ubutoni imbere y’Imana.20Koko rero Uhoraho ni We Nyir’ububasha, kandi ab’umutima wiyoroshya nibo bamuhesha ikuzo. 28Ingeso y’ubwirasi ntigira umuti, kuko urugemwe rubi rwayitoshyeho. 29Umutima w’umunyabwenge uzirikana umugani, kandi umunyabuhanga yifuza umutega amatwi.

 

ZABURI (Zab 68 (67), 4-5ac,6-7ab,10-11)

 

Inyik/ Hasingizwe Nyagasani

         We ukuza ab’intamenyekana

 

Intungane nizihore mu byishimo,

Zitete imbere y’Imana

Zihamirize ubudahwema zinezerewe.

Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo,

izina ryayo ni Uhoraho, nimumubyinire!

 

Ni umubyeyi umenya imfubyi, akanarenganura abapfakazi,

nguko uko Imana imeze mu ngoro yayo ntagatifu.

Abatagira kivurira Imana ibubakira urugo,

imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo

 

Mana, wajyaga usesekaza imvura y’umurindi,

wabona inyarurembo zawe zarembye ukazisubiza imbaraga.

Indeka yawe babonyemo ikibanza,

ni wowe Mana wayibakebeye,

kubera ubuntu ugirira abakene.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 12,18-19.22-24a)

Bavandimwe, 18ntimwaje mugana ibintu bigaragara nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, 19umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, kuburyo abaryumvise basabye ngo be kongera kuryumva. 22Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’Umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu Ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori. 23Mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose n’intungane zageze ku ndunduro, 24mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJIRI (Lk 1,52-53)

 

Alleluya Alleluya

Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani:

abashonje yabagwirije ibintu,

maze akuza ab’intamenyekana

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 14,1a.7-14)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira.7Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati 8“Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, 9maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ʹmuvire mu mwanya΄; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati ʹmugenzi wanjye, igira imbere.΄ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. 11Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.”

 

12Arongera abwira uwamutumiye ati “Nugira abo utumira ku meza haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo nabo batazavaho bagutumira bakakwitura. 13Ahubwo nugira abo utumira ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. 14Ubwo nibwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »