Diyoseze ya BYUMBA yakoze urugendo nyobokamana i Namugongo

Tariki 15 kugeza 17 Nyakanga 2013, Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA, Serviliyani NZAKAMWITA, Abaseridoti, Ababikira n’Abalayiki bose bagera kuri 52, bakoze urugendo nyobokamana i Namugongo muri Kampala, mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ahantu hiciwe abakirisitu bazira Ukwemera kwabo. Uru rugendo rukaba ari kimwe mu bikorwa byinshi byateganyijwe  na Diyosezi ya BYUMBA mu kwizihiza uyu umwaka w’Ukwemera.

 

 

Namugongo aho ni mu nkengero z’umugi wa Kampala, hakaba hariciwe Abakirisitu b’Abagatolika 22 n’Abakirisitu b’Abaporoso 23 hagati y’umwaka wa 1885na1887 bazira ko bemera Kirisitu, bazira ko hari undi mwami ubayobora utari Kabaka, ko hari indi ngoma bategereje atari iya hano ku isi, ko bumvira iyo Mana yabo kurusha uko bayoboka umwami n’ibyegera bye kandi ko aba na bo bategetswe kuyumvira no kuyiyoboka. By’agatsinda izo ntwari, benshi muri bo bari abagaragu ba hafi b’umwami bari baratoranyijwe mu turere twose tugize ubwami bw’Ubuganda ngo baze ibwami kuhasusurutsa buri wese mu ngabire ye. Baje kwiga rwihishwa iby’ubukirisitu bigishijwe n’abamisiyoneri; nyuma ariko batangira guhamya Kristu mu bikorwa no mu mvugo ku mugaragaro, bavuga ko Imana yo mu ijuru ariyo nkuru, ko isumba Kabaka (umwami), ko Kabaka na we agomba kuyiyoboka, ko iwabo h’ukuri ari mu ijuru, ndetse bitandukanya n’ingeso mbi, maze ibyo byitwa kugoma, kugomesha no kuyoboka izindi mana n’abandi bami batari Kabaka. Byaje kubaviramo kwicwa batwitswe mu miba y’inkwi, batemwe, bashinyaguriwe aka shebuja Yezu Kristu n’abandi bose bahowe Ukwemera kwabo. Ni yo mpamvu rero twagiye kureba aho izo ntwari zaguye no kuzirikana ku butwari bwabo kugira ngo natwe dukomere mu kwemera.

 

Abakoze urwo rugendo rutagatifu basuye ahandi hantu hatatu izo ntwari zaguye mu mugi wa Kampala no ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria ahitwa Munyonyo, henshi muriho hakaba hubatse insengero n’amaparuwasi, hari n’abafasha abahasuye kumenya ibyahabereye. Twakwibutsa ko umunsi wo kuzirikana izi ntwari ari uwa 3 Kamena wa buri mwaka, umunsi w’ikiruhuko muri icyo gihugu, i Namugongo hakaba haza abantu barenze miliyoni kuri uwo munsi. Twakwibutsa ko Papa Pawulo wa VI yahasuye tariki 2/8/1969, Papa Yohani Pawulo wa II akahasura tariki 7/2/1983.

 

Abakoze urwo rugendo kandi bahawe Indulugensiya ishyitse n’Umushumba wa Diyosezi wari wabaherekeje.  Mu Gitambo cy’Ukarisitiya, yagize ati: “ Yezu Kirisitu aho amariye gushinga Kiliziya, yayihaye ububasha bwo gukiza ibyaha”. Izo mpuhwe ushobora kuzironka ku buryo bubiri. Ushobora kuzironka mu bihe bidasanzwe nka Yubile, cyangwa igihe ugiye mu rugendo nyobokamana; ushobora kuronka kandi Indulugensiya igihe ukoze ibyateganyijwe n’ababifite ububasha bityo ukaronka izo mpuhwe, nk’igihe uvuze amasengesho agenywe cyangwa igihe wifatanyije n’abandi gutura Igitambo cya Misa inshuro izi n’izi. Musenyeri yagize ati: “Nanjye ndibubahe indulugensiya. Ibikorwa mugomba gukora kugira ngo muzitsindire ni ibi: ‘urugendo nyobokamana mwarukoze, Misa, Isakaramentu ry’imbabazi, amasengesho muribuvuge mbaha indulugensiya, n’igikorwa cy’urukundo muzakora”.  Yashoje avuga ati: “Twakoze urugendo tuva iwacu dusanga Imana. Ni byo Imana yabwiye Abrahamu ngo ahaguruke ajye aho imushaka. Natwe ni byo twakoze ngo tuve iwacu tujye iwayo. Twaje kwakira ubutumwa Imana iduha ngo natwe idutume gukiza bagenzi bacu. Igihembo iduha ni ukwinjira mu rukundo rwayo”.

Twatashye rero dushishe muri Roho Mutagatifu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »