Amasomo ku Cyumweru cya XVII Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Intangiriro (Intg 18, 20-32)

Abashyitsi batatu ba Abrahamu bari bagiye kujya muri Sodoma. 20Nuko Uhoraho aravuga ati “Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije ! 21Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari byo kandi na byo mbimenye.” 22Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho.

 

23Abrahamu aramwegera ati “Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha ? 24Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi ! Ubwo se koko warimbura uriya mugi ? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu ? 25Uramenye ntukabigenze utyo, ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane ; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho ! Ucira imanza isi yose ntakarenganye !” 26Uhoraho ati “Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.”

 

27Abrahamu ati “Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. 28Za ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose ?” Uhoraho ati “Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu sinzahasenya.”  29Abrahamu ati “Ahari wenda haboneka mirongo ine !” Uhoraho ati “Sinzawusenya ngiriye abo mirongo ine.” 30Abrahamu ati “Databuja ntarakare, nongeye kubaza : ahari wenda haboneka mirongo itatu ?” Uhoraho ati “Sinzawusenya ninywusangamo mirongo itatu.” 31Abrahamu ati “Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja : ahari wenda haboneka makumyabiri ?” Uhoraho ati “Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.” 32Abrahamu ati “Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma : ahari wenda haboneka icumi gusa.” Uhoraho ati “Sinzahasenya ngiriye abo icumi.”

       

ZABURI (Zab 138 (137) 1-2a, 2b-3, 6-7, 8)

 

Inyik/ Nyagasani, umunsi nagutakiye waranyumvise.

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

N’ubwo Uhoraho akomeye bwose ntabura kwita ku baciye bugufi,

naho abirasi akabamenyera kure !

N’aho naba mu makuba y’urudubi, urangoboka ukambeshaho ;

ukubitagura abanzi banjye, maze indyo yawe igatuma mbatsinda.

 

Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza  byawe !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakolosi (Kol 2, 12-14)

Bavandimwe, 12igihe mubatijwe mwabambanywe na Kristu kandi muzukana na We, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. 13Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. 14Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Rom 8, 15)          

 

Alleluya Alleluya.

Ku bwa Roho utugira abana bishingiwe kibyeyi :

Imana tuyita “Abba ! Data !”

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 11, 1-13)

1Umunsi umwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.” 2Nuko arababwira ati “Igihe musenga mujye muvuga muti :

Dawe, izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe nibuze,

3ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.

4Utubabarire ibicumuro byacu,

kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,

kandi ntudutererane mu bitwoshya.”

5Nuko arababwira ati “Tuvuge ko umwe yaba afite incuti, akagenda ayigana mu gicuku akayibwira ati ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu ; 6dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha.’ 7Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu ati ‘Windushya ! Dore nakinze kandi jye n’abana banjye turaryamye ; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’ 8Ndabibabwiye : n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.

 

9Nanjye ndabibabwiye : musabe muzahabwa ; mushakashake muzaronka ; mukomange muzakingurirwa. 10Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa. 11Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye ? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka ? 12Cyangwa se yamusaba igi, akamuherza manyenga ? 13Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ?”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »