Inyigisho ku Cyumweru cya XVI Gisanzwe, C

1. Amasomo y’iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo kwakira neza abantu no kugira urugwiro. Haba mu gitabo cy’Intangiriro aho Abrahamu yakira Imana yari inyuze aho mu ishusho ry’abagabo batatu yagiye kubona akabona bamuhagaze imbere, haba no mu Ivanjili aho Yezu agera i Betaniya akakirwa na Mariya na Marita, intero ni ukumenya ko uje atugana agomba kwakirwa mu cyubahiro no murugwiro.

 

2. Kwakira uje atugana n’umutima mwiza, kumuzimanira uko dushoboye, ni urugero Abrahamu aduhaye. Ntiyari azi ko ari Imana yamugendereye, yakoze ibyo yagombaga gukora mu bwiyoroshye no murukundo, nyuma aza kubona ako abashyitsi be badasanzwe igihe mu ijwi ryabo Uhoraho yamubwiraga ati: “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”  Kwakira uje atugana, ngicyo icyo buri muntu asabwa. Abramu ntiyigeze yicara mu gihe abashyitsi be barimo kwakirwa, bikaba ari ikimenyetso cy’uko yifuzaga ko bakwakirwa neza, bagahabwa icyubahiro. Uje atugana aba adukunze, uje atugana ntadusaba byinshi, icyo adusaba ni urugwiro.

 

3. Kumenya guha bagenzi bacu, abashyitsi bacu ku gihe cyacu ngo tubumve, tubakire, ni indi nyigisho ikomeye Abramu atwigisha. Umushyitsi ni intumwa y’Imana. Nk’uko abanyarwanda babivuga, umushyitsi akurisha imbuto kuko ikimugenza ari urukundo, ikimugenza ni ineza. “Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.”

 

4. Uku kwakirana abashyitsi urugwiro, nibyo dusanga murugo rwa Mariya na Marita, aho Yezu ageze nk’umushyitsi. Turabona Marita ahihibikana ashaka icyo yakwakiriza Yezu. Marita ni na we uzabwira Yezu ati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye (Mariya) amparira imirimo yose ? Mubwire aze amfashe!” Yezu aramuha igisubizo gitangaje, agira ati: “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi ; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.” Yezu atanga iki gisubizo, ntabwo ashaka kugaragaza ko guhihibikana ushaka ibyo wakiriza abantu ari bibi, guhihibikana ushaka icyatunga umuryango ari bibi; nta nubwo ashaka kugaragaza ko gutwarwa no kumurangamira, ugatwarwa n’amasengesho aho gukora n’imirimo itunga ubuzima ikazamura n’abandi aribyo ashyize imbere kuruta ibindi. Icyo Yezu yifuza kugaragaza ni uko mu byo dukora byose, kwibuka kugira umwanya wo kwicara ku birenge bye no kumutega amatwi ari ikintu gikomeye kandi gisumba byose. Kumenya kwiyaka ibituma duhuga, kumenya kwiyaka urusaku rw’isi maze tukabona akanya gato ko gutuza no gutega amatwi Umwigisha, ni uguhitamo neza kuko bitanga ubuzima bwa bundi buturuka kuri Yezu tuba twahisemo gutega amatwi.

 

5. Mubyo dukora byose, mubyo tubamo byose kumenya kwinyakura, kumenya gushakira akanya Yezu maze akadufasha kuzirikana k’ubuzima no kubyo dukora, ni ubwenge butangaje atwigisha uyu munsi. Kumenya gusiga mu mfuruka z’umutima wacu akanya n’iyo kaba gatoya gatuma twirinda kubaho tujugunyanze, gatuma umutima wacu uhora ukereye kwakira Imana no kuyitega amatwi, gatuma duhorana urugwiro n’ineza tugaragariza abandi, nibyo Yezu atwifuzaho. Guhora turi connectés ku Mana no ku mutima nama wacu, ngubwo ubutumwa Yezu ageza kuri Marita no kuri twe uyu munsi.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »