Amasomo u Cyumweru cya XVI Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Intangiriro (Intg 18, 1-10)

Muri iyo minsi, 1Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. 2Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. 3Aravuga ati “Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. 4Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; 5mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.” Baramubwira bati “Kora uko ubivuze.”

 

6Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati “Gira bwangu wende incuro eshatu z’ifu, uyikate maze wotse utugati.” 7Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. 8Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo barafungura. 9Nuko baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he ?” Arabasubiza ati “Ari hariya mu ihema.” 10Uhoraho ati “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”  

          

ZABURI (Zab 15 (14) 1a. 2, 3b-4b, 5)

 

Inyik/ Koko uri hafi yacu Nyagasani :

dufashe kwibanira nawe !

 

Uhoraho ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe ?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirira abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakolosi (Kol 1, 24-28)

Bavandimwe, 24ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we ari wo Kiliziya. 25Koko rero nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe : ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, 26mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. 27Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga : Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye ! 28Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 3, 20)           

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa uwumva ijwi rya Nyagasani akamukingurira :

agira amahirwe n’ibyishimo.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 10, 38-42)

Muri icyo gihe, 38Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro maze umugore witwa Marita aramwakira. 39Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. 40Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho araza abwira Yezu ati “Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose ? Mubwire aze amfashe!” 41Ariko Nyagasani aramusubiza ati “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi ; 42nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »