Amasomo ku Cyumweru cya XV Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 30, 10-14)

Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 10“Upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. 11Koko iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi nta bwo ari akadashoboka kuri wowe, nta n’ubwo riri kure aho udashyikira. 12Nta bwo riri ku ijuru ngo ube wakwibaza uti ‘Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo aritumanurireyo, maze aritubwire turikurikize ?’ 13Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja ngo ngo ube wakwibaza uti ‘Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire kugira ngo turikurikize ?’ 14Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe kugira ngo urikurikize.”

       

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)

 

Inyik/ Nyagasani, Ijambo ryawe ni ukuri,

n’itegeko ryawe rikaba agakiza.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima ;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakolosi (Kol 1, 15-20)

Bavandimwe, 15Kristu ni we shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose 16kuko byose byaremewe muri We, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ibigaragara n’ibitagaragara, Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange : byose byaremwe na We kandi ni We byaremewe ; 17yariho mbere ya byose kandi byose bibeshwaho na We.

 

18Ni We kandi Mutwe w’umubiri ari wo Kiliziya, akaba n’ishingiro n’Umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze ; 19kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose, 20kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 21)          

 

Alleluya Alleluya.

Dore itegeko rishya :

Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 10, 25-37)

Muri icyo gihe, 25umwigishamategeko arahaguruka amubaza amwinja ati “Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ?” 26Yezu aramubwira ati “Mu Mategeko handitsemo iki ? Usomamo iki ?” 27Undi aramusubiza ati “Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” 28Yezu aramubwira ati “Ushubije neza ; ubigenze utyo uzagira ubugingo.”

 

29Nyamara we kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati “Ariko se mugenzi wanjye ni nde ?” 30Yezu araterura ati “Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. 31Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. 32Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira.

 

33Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. 34Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi amwitaho. 35Bukeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘Umwiteho maze ibindi uzamutangaho nzabikwishyura ngarutse.’ 36Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ?” 37Umwigishamategeko arasubiza ati “Ni uwamugiriye impuhwe.” Yezu aramubwira ati “Genda nawe ugenze utyo.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »