sam.

13

juil.

2013

Amasomo ku Cyumweru cya XIV Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 66, 10-14c)

10Nimwishimane na Yeruzalemu ; mwebwe mwese abayikunda nimuhimbarwe. Nimusabe ibyishimo hamwe na yo, namwe mwese abayiririraga. 11Muzonke amashereka kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza, nimukomeze mwonke kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese. 12Uhoraho avuze atya : Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi, n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi. Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa, kandi bagasimbagizwa ku bibero. 13Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza, maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe. 14Muzabibona maze umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo, ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi. Ikiganza cy’Uhoraho kiziyereka abagaragu be.

      

ZABURI (Zab 66 (65), 1-3a, 4-5, 6-7a, 16.20)

 

Inyik/ Mahanga yose nimusingize Imana, nimurate Uhoraho !

 

Mahanga yose nimusingize Imana,

muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti

“Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba !

 

Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,

bakagucurangira baririmba izina ryawe !

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato.

 

Yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,

n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare,

ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.

Ku bubasha bwayo irangaje ubuziraherezo.

 

Abubaha Imana mwese nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

 

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati (Gal 6, 14-18)

Bavandimwe, 14jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu : ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho. 15Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya. 16Abakurikiza iri tegeko bose bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana. 17Ahasigaye ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu. 18Bavandimwe, ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu. Amen.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 19 (18), 5)    

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ryawe riramamazwa ku isi hose,

Inkuru Nziza ikagera ku mpera z’isi.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 10, 1-12.17-20)

Muri icyo gihe, mu bigishwa 1Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. 2Arababwira ati “Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake ; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. 3Ngaho nimugende ; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. 4Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto ; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. 5Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti ‘Amahoro kuri iyi nzu !’ 6Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho ; nahabura azabagarukira. 7Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. 8Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. 9Mukize abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi.’ 10Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo muvuge muti 11‘Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye ! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’ 12Ndabibabwiye : kuri wa munsi w’urubanza Sodoma izababarirwa kurusha uwo mugi.”

 

17Ba bigishwa uko ari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane bavuga bati “Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.” 18Arababwira ati “Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. 19Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese, kandi nta kizashobora kubahungabanya. 20Nyamara ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »