NYUMA Y’IMYAKA 39, MAMA YVETTE YASEZEYE KU BAKIRISTU NO KU NSHUTI

Mama YVETTE VINCENT, wo Muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Christiana, tariki 23/06/2013, ku cyumweru, yasezeye ku Bakirisitu no ku nshuti. Nyuma y’imyaka 39 akorera ubutumwa mu Rwanda, muri Paruwasi ya Bungwe, Diyosezi BYUMBA, Mama YVETTE VINCENT, ukomoka mu gihugu cya Canada, mu mugi wa Québec, yabaye umubikira n’umubyeyi nk’uko byavuzwe na Padiri Emmanuel RUTSINDINTWARANE, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi  akayobora n’Amavuriro Gatolika ya Diyosezi, wari uhagarariye Umwepisikopi muri ibyo birori, mu Misa yo kumusezeraho. Muri icyo gitambo cya Misa hari imbaga y’abakirisitu ba Paruwasi, abakirisitu n’inshuti bakomoka i Bungwe baba ahandi, ababikira bo mu Muryango wa Christiana bayobowe n’umukuru wabo mu karere ka Afurika, abahagarariye ubutegetsi bw’ingabo n’ubwa Leta twavuga nk’Umuyobozi w’Akarere ka BURERA, SEMBAGARE Samuel n’Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Intara Déo KABAGAMBE, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.


Misa ihumuje hakurikiyeho ubuhamya bunyuranye, imivugo, n’ikinamico bigaruka ku bikorwa bya Mama Yvette. Ababikira bo mu Muryango wa Christiana bageze mu Rwanda mu 1970, hari higanje amazu asakaje ibyatsi, ababyeyi babyariraga mu rugo, indwara yose bayita amarozi n’amashitani; ababikira bo mu Muryango wa Christiana, bafatanyije n’abapadiri bera bayoboraga Paruwasi Bungwe, bamaze kuhagera batejeje akarere imbere bafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta bubakira abaturage, babashakira amazi meza, bashinga n’ikigo cyigisha imyuga abakobwa n’abahungu, bashinga n’ivuriro. Mama Yvette ubu ufite imyaka 65 y’amavuko, yahageze mu 1974, akora mu  ivuriro arangwa n’ubwitange n’umurava, nk’uko ingingo ya 6 y’Umuryango wabo ibivuga ngo “urukundo rwa Kristu rurampihibikanya” – la charité du Christ me presse – n’indi ivuga ngo – “Tuba rwagati mu baturage” – nous vivons au milieu du peuple, ahakura akazina k’akabyiniriro ka “Macati” kubera ko yakoraga byose yihuta kandi vuba. Mu myaka 39 yari ahamaze, 38 ayimaze ari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bungwe. Abana bavutse akihagera, ni ukuvuga ababyawe n’ababyeyi yafashije kubyara, ubu na bo barabyaye. Abo yahageze ari abana ubu ni ibikwerere, n’aho abo yahageze ari ibikwerere ubu ni abasaza n’abakecuru. Aho ni ho intumwa ya Musenyeri muri ibyo birori yahereye ivuga ko Mama Yvette yabaye umubikira n’umubyeyi. Uyu mubikira kandi yatejeje imbere ubwisungane mu kwivuza, dore ko na mbere ya  “mutuelle de santé”,  ivuriro rya Bungwe ryakoreshaga uburyo bwo kwivuza abaturage barishyuye mbere –système de pré-paiement, SPP en sigle, icyari kigamijwe kikaba cyari ubwisungane magirirane mu kwivuza. Iryo vuriro ryaje guhembwa mudasobwa biturutse kuri ubwo buryo bwo korohereza abaturage mu kwivuza nk’uko bigaragara mu kinyamakuru “Nouvelle Relève” cyo ku itariki 15/05/2002.

Yashimiwe kandi inkunga yatanze mu kubaka Santarali ya Bushingamuheto, mu gusana kiliziya ya Paruwasi no mu kubaka  inzu mberabyombi – “salle polyvalente” – afatanyije n’abakiristu ba Paruwasi bakorera ahandi, cyane cyane itsinda ry’i Kigali ryitwa DUSABANE, rifite Chorale, rikagira n’Umuryango-remezo.


Umukirisitu uhagarariye uyu muryango, Bonaventure NIYIBIZI, yagarutse ku gitekerezo cyo kubaka iyo nzu cyaturutse kuri we na Mama Yvette babonye abakirisitu banyagirwa, babuze aho bugama, maze mu mbaraga nke, ariko mu cyizere gikomeye, biyemeza kubaka inzu ngari yacyemura icyo kibazo. Bakomanze aho bishoboka hose nabo bashyiraho akabo, burya ngo” Abajya inama Imana irabasanga”.


Umuyobozi wa’Akarere ka BURERA yashimiye ababyeyi bamureze gikirisitu, n’abayobozi bamufashije mu butumwa. Yashimiye Mama Yvette uruhare yagize mu gusana umuyoboro w’amazi w’i Bungwe, mu kubaka ibyumba 12 by’amashuri abanza, mu kubaka inzu mberabyombi – “salle polyvalente” – ya Paruwasi n’umusanzu we mu majyambere mu nama nyinshi yatangaga mu rwego rw’Akarere n’Umurenge. Yagize ati: “‘Soeur Yvette ntabwo mwakoreye ubusa, Imana izabibahembera’ , yongeraho ati : ‘Soeur Yvette, vous êtes une brave dame’”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Intara Déo KABAGAMBE, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye ubwitange bwa Mama Yvette, avuga ko yabaye umufatanyabikorwa mwiza. Ati: “Ibyo byashobotse kubera ko Bungwe yahasanze abafatanyabikorwa basobanutse”. Yavuze ko “mutuelle de santé” ya Bungwe ihora ari iya mbere kandi yabaye imbarutso y’izindi “mutuelle de santé” zo mu gihugu.  Yamwijeje ko abaturage bazakomeza kubungabunga ibikorwa yakoze, amwizeza n’isengesho mu bundi butumwa agiyemo.


Mama Yvette, mu ijambo rye, yashimiye abamufashije mu butumwa ahereye ku babyeyi be, abayobozi b’Umuryango wamwakiye n’ubuyobozi bwa Leta bafatanyaga mu bikorwa byo kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Yavuze ko agiye kuruhuka, nyuma y’umwaka akazagaruka. Yabijeje ko atazabibagirwa mu isengesho rye.


Padiri Mukuru yashimiye uruhare Mama Yvette yagize mu guteza Paruwasi imbere ari kuri roho no ku mubiri. Yagarutse ku bikorwa byavuzwe haruguru amwizeza ko bizakomeza kubungabungwa. Ati: “Paruwasi Bungwe ntizakwibagirwa”.

Padiri Emmanuel RUTSINDINTWARANE, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi  akayobora n’Amavuriro Gatolika ya Diyosezi, wari uhagarariye Umwepisikopi, yavuze ko tutazibagirwa Mama Yvette. Nyuma yo gushima ibikorwa twavuze haruguru Mama Yvette yakoze, yagize ati : Mama Yvette, ntituzakwibagirwa, turi kumwe ku mutima.


Mu mpano nyinshi yahawe, ntitwabura kugaruka ku itungo yahawe ryibutsa ko na we yafashije Abanyarwanda kuva mu bukene, yahawe ifoto ye arimo avura yibutsa umurimo yakoraga, itara ryibutsa ko yabaye urumuri n’ishusho ibajije mu giti iriho ifoto ye avura, ku ruhande rumwe hagaragaza umwaka wa 1974 agera mu Rwanda hari inzu z’ibyatsi isobanura ubukene bw’abaturage ku rundi  ruhande  hagaragaza umwaka wa 2013 hari amashuri abanza, amazu y’ivuriro n’inzu y’igorofa igaragaza amajyambere yagezweho abigizemo uruhare rukomeye muri iyi myaka amaze mu Rwanda.


Tumwifurije ubutumwa bwiza aho atumwe!


Padiri Valens NSABAMUNGU

Paruwasi BUNGWE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »