Amasomo ku Cyumweru cya XII, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya (Zak 12, 10-11a ; 13, 1)

Uhoraho aravuze ati “Muri iyo minsi, 12,10nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’umwana w’uburiza. 11aUwo munsi icyunamo kizaba ari cyose muri Yeruzalemu. 13,1Uwo munsi kandi hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure, ku nzu ya Dawudi no ku baturage b’i Yeruzalemu.

 

ZABURI (Zab 63 (62), 2, 3-4, 5-6, 8-9)

 

Inyik/ Twerekeze amaso yacu kuri Nyagasani :

adukirisha umusaraba we.

 

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,

mpora ngushaka uko bukeye !

Umutima wanjye ugufitiye inyota,

n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,

meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.

 

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,

mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe ;

ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, 

umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

 

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,

izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.

Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,

maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

 

Kuko utahwemye kuntabara,

Nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,

ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati (Gal 3, 26-29)

Bavandimwe, 26mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. 27Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. 28Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. 29Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Kor 1, 23-24)        

 

Alleluya Alleluya.

Twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba,

bikitwa ibisazi ku bantu, ariko ku batowe,

Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 9, 18-24)

18Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati “Rubanda bavuga ko ndi nde ?” 19Barasubiza bati “Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” 20Yongera kubabaza ati “Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? Petero aramusubiza ati “Uri Kristu w’Imana.” 21Nyamara we arabihanangiriza kutagira uwo babibwira. 22Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kubabara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 23Nuko akabwira bose ati “Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire ! 24Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »