sam.

15

juin

2013

Amasomo ku Cyumweru cya XI, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya kabiri cya Samweli (2 Sam 12, 7-10.13)

Dawudi amaze gucumura, 7Umuhanuzi Natani aramubwira ati “Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya ‘Ni jye wakwisigiye amavuta ngo ube umwami wa Israheli, kandi nkurokora ikiganza cya Sawuli. 8Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja, naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda ; niba ibyo bidahagije nzongeraho n’ibindi. 9Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uhoraho, ugakora ibitamushimisha ? Wicishije inkota Uriya w’Umuhiti, ufata umugore we umugira uwawe, naho we umwicisha inkota y’Abahamoni. 10Ubu rero inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe’.” 13Dawudi abwira Natani ati “Ni koko nacumuye kuri Uhoraho.” Natani abwira Dawudi ati “Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, nta bwo uri bupfe.”

 

ZABURI (Zab 32 (31), 1-2, 5abc, 5d.7, 10b-11)

 

Inyik/ Mana yanjye, mbabarira umpe kwegura umutwe.

 

Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,

icyaha yakoze kikarenzwa amaso !

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,

n’umutima we ntugire uburiganya.

 

Nakwirezeho icyaha cyanjye,

sinazinzika amafuti yanjye.

Naravuze nti “Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye.”

 

Maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.

Ni wowe bwugamo bwanjye ukandinda amakuba,

ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

 

Uwiringira Uhoraho azasakazwaho impuhwe ze,

ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho,

mudabagire mu byishimo,

muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati (Gal 2, 16.19-21)

Bavandimwe, 16tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kubahiriza amategeko. 19Nyamara rero jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba. 20Mu by’ukuri ndiho ariko si jye : ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira. 21Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ahorana imbabazi,

akagira ubuntu butagira urugero.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 7, 36-50 ; 8, 1-3)

Muri icyo gihe, 7,36umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire ; yinjira iwe  ajya ku meza. 37Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. 38Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza  imisatsi ye, agumya kubisoma anabisiga umubavu.

 

39Umufarizayi wari wamutumiye ngo abibone aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we n’icyo ari cyo : ko ari umunyabyaha.” 40Yezu araterura aramubwira ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Undi aravuga ati “Mbwira, Mwigisha.” 41Yezu ati “Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda ; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. 42Babuze icyo bishyura,  abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi ni uwuhe uzarusha undi kumukunda ?” 43Simoni aramusubiza ati “Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.” Yezu aramubwira ati “Ushubije neza.”

 

44Nuko Yezu ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati “Urabona uyu mugore ? Ninjiye mu nzu yawe ntiwansuka amazi ku birenge ; naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. 45Ntiwampobeye unsoma ; naho we kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe ; naho we yansize umubavu ku birenge. 47Ni cyo gitumye nkubwira nti : ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.” 48Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ibyaha byawe birakijijwe.” 49Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha ?” 50Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ukwemera kwawe kuragukijije ; genda amahoro.”

 

8,1Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara ; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi ; 3hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »