sam.

15

juin

2013

15 KAMENA 2013, URUGENDO NYOBOKAMANA RW’ABEPISKOPI N’ABASASERDOTI I KIBEHO

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2013, ku Munsi Mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru w’ibihe byose, Abepiskopi n’Abasaserdoti bo mu Rwanda bakoreye  urugendo nyobokamana i Kibeho,  ubutaka butagatifu Bikiramariya Umunyamibabaro yagize ubwe, ubwo yahabonekeraga kuva ku wa 28 Ugushyingo 1981. (Ku bijyanye n’Ibonekerwa rya Bikiramariya i Kibeho, Soma agatabo ka Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO, yise Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Ubutumwa yatangiye i Kibeho. Kasohotse muri 2012)


Umunsi watangijwe n’Inyigisho yatanzwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika b’u Rwanda. Mu nyigisho ye yari yageneye Abapadiri uwo munsi, yibanze k’ubutumwa bw’Inama nkuru ya Vaticani ya Kabiri bureba Abasaserdoti n’umurimo wabo, bukaba bukubiye mu nyandiko yitwa “Presbyterorum Ordinis”. Hakurikiyeho Gushengerera Yezu mu Ukaristiya, nyuma hataho igitambo cya Misa cyatangijwe n’umutambagiro w’Abepiskopi n’abasaserdoti bose bari bitabiriye urwo rugendo rutagatifu.


Mu nyigisho ye,  Myr Thaddée NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba ari na we wayoboye igitambo cya Misa, yabwiye abasaserdoti ko “Kristu uhwanye n’Imana yasabiye intumwa ze gutagatifuzwa mu kuri guhwanye n’Ijambo ry’Imana”. Yibukije ko Yezu ataasabiye gusa intumwa ze z’icyo gihe ariko, yasabiye n’intumwa ze z’iki gihe ndetse n’abandi bazumva Ijambo rye riturutse ku ntumwa ze.


Yakomeje abwira abasaserdoti ati “imikorere y’Imana itwigisha ko Imana ikomeye k’ubusaserdoti, ko yatoye abasaserdoti kuburyo budasubirwaho. Itwigisha kandi icyubahiro n’urukundo Imana ifitiye abo itora”. Yakomeje agira ati “niyo mpamvu iyo dutumwe na Kiliziya, tugatumwa n’umwepiskopi, tuba dutumwe n’Imana kandi mu butumwa bwacu tuba turi kumwe n’Imana Data, tuba turi kumwe kandi na Yezu na Roho wabo”.  Yakomeje avuga kuri ubwo butumwa buhabwa abasaserdoti, maze agera aho abwira abari aho ko muri ubwo butumwa ari ukumenya kubunyuramo uzi gushyira mu gaciro, ukanamenya kuba intaryarya nk’inuma.


Yagarutse kandi ku ijambo ubumwe agira ati “dukwiye (abasaserdoti) gusabira kenshi ubumwe abo dutumweho” yongeraho ariko ko ari ngombwa ko abasaserdoti barangiza ubutumwa bahawe mu bumwe aho bari hose, bukagaragarira kandi no mubo basangiye ubwo butumwa. Yyarangije agira ati “ubumwe niyo nyigisho ya mbere ituma n’izindi twigisha zumvikana.”


Nyuma y’igitambo cya Misa abasaserdoti n’abepiskopi bahawe indabo n’abagize umuryango “Indabo za Mariya” ukomoka ku Ibonekerwa rya Kibeho,  akaba ari nabo babahereje icyo kwica isari n’inyota aho bahuriye mu rugo rw’Abapadiri b’aba Pallottini.

Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »