Amasomo ku Cyumweru cya X Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy’Abami (1 Bam 17, 17-24)

Mu rugo umuhanuzi Eliya yabagamo, 17umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. 18Umugore abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe muntu w’Imana ? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye ?” 19Eliya aramusubiza ati “Mpa umwana wawe !” Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. 20Hanyuma atakambira Uhoraho agira ati “Uhoraho Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana ?” 21Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho agira ati “Uhoraho Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo !” 22Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo asubirana ubuzima. 23Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati “Dore umwana wawe ni muzima.” 24Umugore abwira Eliya ati “Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.”   

 

ZABURI        (Zab 30 (29), 3-4, 5-6ab, 6cd-12, 13)

 

Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.

 

Uhoraho Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza ;

Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,

maze ungarurira kure nenda gupfa.

 

Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

mumwogeze muririmba ubutungane bwe ;

kuko uburakari bwe butamara akanya,

naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.

 

Ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.

 

Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati (Gal 1, 11-19)

11Mbibamenyeshe rero bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, 12si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye. 13Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi : ko natotezaga bikabije Kiliziya  y’Imana nshaka kuyitsemba. 14Kandi benshi mu bo tungana dusangiye n’ubwoko, nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka ryo guharanira umuco karande w’abasokuruza.

 

15Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye 16ngo ampishurire Umwana we kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, 17habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa ; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. 18Nyuma y’imyaka itatu ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. 19Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)  

 

Alleluya Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo :

Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka            (Lk 7, 11-17)

Muri icyo gihe, 11Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini.

Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. 12Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. 13Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati”Wirira !” 14Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati “Wa musore we, ndabigutegetse haguruka !” 15Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. 16Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati “Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.” 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »