mar.

04

juin

2013

Amasomo ku Munsi Mukuru w'Isakramentu ritagatifu, C

 

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Intangiriro (Intg 14, 18-20)

Abramu ubwo yahindukiraga amaze gutsinda abami bane, 18Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi ; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose. 19Asabira Abramu umugisha avuga ati “Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi ! 20Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose, yashyize abanzi bawe mu maboko yawe.” Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.

 

ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2, 3, 4)

 

Inyik/ Uri umuherezabitambo iteka :

Kristu na Nyagasani !

 

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,

ati “Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe !”

 

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure uhereye i Siyoni :

“Ganza, ugenge abanzi bagukikije !”

 

Wahawe ubutware kuva ukivuka,

wimikirwa ku misozi mitagatifu ;

mbese nk’urume rutonda mu museke :

“Uko ni ko nakwibyariye !”

 

Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati “Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.”

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 11, 23-26)

Bavandimwe, 23jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu araye ari butangwe yafashe umugati, 24amaze gushimira, arawumanyura avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe ; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.” 25Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye ; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho bibe urwibutso rwanjye.” 26Kuko  igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira.

 

INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RY’UKARISTIYA NTAGATIFU

 

Siyoni, singiza Umukiza wawe,

Umucunguzi n’Umushumba wawe,

mu ndirimbo n’imbyino.

 

Uko ubasha wimareyo,

nta bisingizo bareshya,

nta wamukabiriza.

 

None indirimbo ihimbaje,

ni iy’ifunguro rizima,

kandi ritubeshaho.

 

Bariherewe ku meza,

ari cumi na babiri,

nta wubishidikanya.

 

Tumurate turanguruye,

duhimbarwe twizihirwe,

bidusabe umutima.

 

Uyu munsi mukuru tugira,

uratwibutsa ishingwa rya mbere,

ry’ayo meza ya Yezu.

 

Ameza y’Umwami mushya,

Pasika nshya y’iteka rishya,

yakuyeho irya mbere.

 

Irishaje n’irishya,

ni ukuri kwirukana igicucu,

ni ijoro riha amanywa.

 

Icyo Kristu yabimbuye,

yategetse ko gikorwa,

ari we bitwibutsa.

 

Dukurikije iryo jambo ritagatifu,

umugati na divayi,

bihinduka igitambo cy’umukiro.

 

Abakristu nibemere,

ko umugati ari umubiri,

divayi ikaba amaraso.

 

Icyo utumva ntukibone,

ni ukwemera kugihamya,

by’igitangaza koko.

 

Hirya y’ibigaragara,

shaka ukuri bishushanya,

uhasange inyamibwa.

 

Umubiri ni ikiribwa,

amaraso ni ikinyobwa,

kandi hombi Kristu ni wese.

 

Umuhabwa nta bwo amwica,

ntamuvuna ntamutubya,

amuhabwa muzima.

 

Yahabwa umwe yahabwa benshi,

abo bose kimwe n’uwo umwe,

nta bwo bamumaraho.

 

Ahabwa ababi n’abeza,

ariko biranyuranye,

ni urupfu n’ubugingo.

 

Ubugingo ni ubw’abeza,

ababi bahabwa urupfu,

ni bo birobanura.

 

Umanyura iryo Sakramentu,

ntiwikange jya wibuka,

ko ari wese mu kimanyu,

nko muri hositiya yose.

 

Ntabwo isaturwa iyo Mvaho,

hamanyurwa ikimenyetso,

bidatubya imimerere,

n’indeshyo ya Nyiracyo.

 

Dore umugati w’Abamalayika,

wagizwe uw’abagenzi,

umugati nyawo w’abana b’Imana,

batajugunyira imbwa.

 

Wari warashushanyijwe,

n’igitambo cya Izaki,

n’ituro ry’Intama ya Pasika,

na manu y’abakurambere bacu.

 

We Mushumba nyamushumba,

We mugati nyawo Yezu,

turagire uturwaneho,

uzatuboneshe ibyiza,

iwabo w’abazima.

 

Wowe uzi byose ukabibasha,

wowe udutunga kuri iyi si,

tuyobore ku meza yo mu ijuru,

uzaduhe umurage wawe,

hamwe n’abatagatifu bawe.

 

Amen. Alleluya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 51)  

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umugati muzima wamanutse mu ijuru.

Urya uwo mugati azabaho iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 9, 11b-17)

Muri icyo gihe, 11bYezu yabwiraga imbaga y’abantu iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye. 12Umunsi uciye ikibu ba Cumi na babiri baramwegera, baramubwira bati “Sezerera aba bantu bajye mu nsisiro no mu ngo ziri hafi aha, bashake icumbi n’icyo barya kuko aha turi ari ku butayu.” 13Maze arababwira ati “Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya.” Baramusubiza bati “Nta kindi dufite kitari imigati itanu n’amafi abiri gusa ; keretse ahari twebwe ubwacu twajya kubagurira icyo barya...” 14Koko hari abagabo bageze nko ku bihumbi bitanu. Yezu abwira abigishwa be ati “Nimubicaze mu dutsiko tw’abantu nka mirongo itanu mirongo itanu.” 15Babigenza batyo, barabicaza bose. 16Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kukira ngo babihereze abantu bari aho. 17Bararya bose barahaga ; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »