dim.

26

mai

2013

Inyigisho ku cyumweru cya VIII Gisanzwe, UBUTATU BUTAGATIFU, C

Amasomo: Pr 8,22-31; Ps 8,4-9; Rm 5,1-5; Jn 16,12-15

Bavandimwe, uyu munsi ni umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Imana Mwana Yezu Kristu, na Roho Mutagatifu.  Imana Data yaremye ijuru n’isi n’ibiyiriho byose, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu. Yezu Kristu umucunguzi wacu wongeye kuduhuza n’Imana Data. Imana Data na Mwana bohereza Roho Mutagatifu utatagatifuza kandi agakomeza   kiliziya. Imana Data na Mwana bayobora mu bumwe bwa Roho Mutagatifu.


Mu isomo rya mbere, baratubwira uko umwana w’Imana yabayeho mbere ya byose. We wari uzi iremwa rya byose, ntakiremwa na kimwe cyabayeho atabibona. Inyanja, ibiremwa yemwe natwe turimo. Iremwa ry’umuntu. Batwereka n’uko yari akunzwe na se (Imana Data) akina imbere ye. Mu kinyarwanda “ Imfura ingana na se” Yezu ati ntawambonye ngo abe akibaririza Data. Ibyo yabibwiye Philipo agishidikanya. Nta nuzi Data keretse mwana, kandi uwabonye mwana aba yabonye Data.Niwe ibiremwa byose bikesha kubaho (Yh1,3 ) , ibyaremwe byose yabigizemo uruhare. Bityo Ubutatu Butagatifu bugaragara no mu Isezerano rya Kera: Tureme umuntu mu ishusho ryacu ( Gn1,26). Imana Data na mwana na Roho Mutagatifu bafatanya kurema muntu n’isi n’ibiyiriho.


Mu isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu aratwereka uruhare rwa Roho Mutagatifu mu buzima bwacu. Ukwemera kwatugize intungane, bityo tukagira amahoro muri Yezu Kristu,  Imana n’umwami wacu. Kubwa Yezu tugira neza, tubona ibitotezo tukihangana, tukagira ubudahemuka budutera ukwizera. Urukundo rw’Imana rwabuganijwe muri twe na Roho Mutagatifu twahawe.


Yezu rero yerekanye urukundo adupfira, bityo Imana yerekana ityo urukundo idufitiye. Twe twagizwe intungane na We n’amaraso ye bityo twitwa abakristu. We watwunze n’Imana, kandi twishimiye Imana muri Yezu Kristu we wadufashije kwiyunga nayo.

Baratwereka uruhare rwa Yezu mukudusubiza ubuzima butazima. Ubuzima butarimo Imana nta murongo buba bufite. Bavandimwe, kumenya Imana nitwe bifitiye akamaro Kandi Yezu yarabitweretse, ndetse na Roho twaramubonye we uhora atwibutsa ibyiza tugomba gukora ndetse n’ibibi tugomba kwirinda.


Mu  Ivanjili ya Yohani,  bongera kutwereka ko Roho dufite twamusezeranijwe na Yezu ngo akomeze kutwibutsa ibyo yavuze, ngo akomeze kutuyobora. Roho uzaza aje kumuhesha ikuzo no kutumenyesha ibye. Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye kandi azabifataho abibamenyeshe.Yezu yongera kutwereka ko Imana Data, mwana na Roho Mutagatifu, ari Imana imwe. Ko ntawe uvuguruza undi ko uzi mwana, azi Data na Roho umutuyemo.


Ese muvandimwe, Roho wahawe umwumvira ute? Umwana w’Imana se wemera ko yagupfiriye yoherejwe na Data waremye ijuru n’isi n’ibiyiriho? Ese koko duhamya ko turi Abakristu? Buri wese ni akanya ko kongera kureba no kwibuka ko Imana imurema (avuka) ko yari imufitiye umugambi. Bityo na Yezu akamurokora kandi akabona na Roho umwibutsa ikiza agomba gukora n’ikibi yakwirinda kugira ngo agume mu rukundo rw’Imana.


Dusabe Imana ngo iduhe imbaraga mukuyihamya, kuyizera, kuyemera no kuyibwira abandi.

Nihubahwe Imana Data na mwana na Roho Mutagatifu Amen.


DIYAKONI HARERIMANA THEOPHILE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »