sam.

25

mai

2013

Amasomo ku Munsi Mukuru w'Ubutatu butagatifu, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Imigani (Imig 8, 22-31)

Nimwumve ibyo Ubuhanga butangaza : 22“Uhoraho ni jye yahereyeho arema, mbanziriza ibindi yahanze byose. 23Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro mbere y’uko isi ibaho. 24Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse. 25Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse. 26Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose. 27Igihe yahangaga ijuru, agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari. 28Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi, 29igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi, 30ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere 31no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu.”  

 

ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose !

 

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka ?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ?”

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana ;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke :

 

Amatungo yose, amaremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 5, 1-5)

Bavandimwe, 1ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana muri Yezu Kristu Umwami wacu. 2Ku bwe twashyikiriye mu kwemera iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. 3Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo, kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, 4ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera, 5ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 1, 8) 

 

Alleluya Alleluya.

Hubahwe Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu :

Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 16, 12-15)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati 12“Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. 13Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose kandi akazabahanurira n’ibizaza. 14Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye ; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »