Amasomo Pentekosti, C

MISA Y’IGITARAMO CYO KU MUGOROBA UBANZIRIZA PENTEKOSITI

 

ISOMO RYA MBERE

 

Bashobora guhitamo rimwe muri aya masomo uko ari ane :

 

1. Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 11, 1-9)

1Ku isi yose hari ururimi rumwe n’imvugo imwe. 2Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cya Shineyari barahatura. 3Nuko barabwirana bati “Nimuze tubumbe amatafari tuyatwikire mu itanura.” Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni. 4Nuko bati “Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire kugira ngo tutazatatana ku isi hose.”

 

5Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga. 6Nuko Uhoraho aravuga ati “Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira ! 7Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze !” 8Nuko Uhoraho abakura ako abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka. 9Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose.

 

2. Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 19, 3-8a.16-20)

Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, bagera ku musozi wa Sinayi. 3Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi avuga ati “Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli uti 4‘Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza. 5None rero nimwumva ibyo mbabwira, muzaba abanjye bwite mu miryango yose n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye ; 6ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.” 7Musa araza akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse. 8aImbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe iti “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza !”

 

16Ku munsi wa gatatu bugicya inkuba zirahinda, imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane, maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. 17Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana,  maze bahagarara munsi y’umusozi. 18Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro ; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. 19Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka : Musa yaravugaga maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba. 20Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi ; nuko Musa azamuka umusozi.

 

3. Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 37, 1-14)

Muri iyo minsi, 1ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. 2Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane kandi yarumye rwose. 3Uhoraho arambaza ati “Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima?” Ndamusubiza nti “Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.” 4Arambwira ati “Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. 5Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye : Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho. 6Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho ; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho’.”

 

7Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana rimwe rikegera irindi. 8Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo. 9Nuko arambwira ati “Ngaho mwana w’umuntu hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho’.” 10Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.

 

11Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ‘Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite turashize.’ 12Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura ubabwira uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. 13Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. 14Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze’.”

 

4. Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yoweli (Yow 3, 1-5a)

Uhoraho aravuze ati 1“Nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, abasaza banyu bazabonere mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe. 2Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye. 3Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi, hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi. 4Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba ! 5aUbwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose bazakizwa.”

 

ZABURI (Zab 104 (103), 1-2a, 1a.24, 27-28, 29b-30)

 

Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

Byose wabikoranye ubwitonzi,

isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye.

Urabiha bikayoragura,

wabumbura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 22-27)

Bavandimwe, 22tuzi neza  ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. 23Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. 24Koko rero twarakijijwe mu bwizere ; nyamara kureba ibyo wizeraga ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera aba acyizeye iki kindi ? 25Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. 26Bityo ni ko na Roho atabara intege nke zacu kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI                   

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Roho Mutagatifu,

usanganye imitima y’abayoboke bawe,

maze bagurumane umuriro w’urukudo rwawe.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 7, 37-39)

Muri icyo gihe, 37ku munsi usoza iminsi mikuru ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara arangurura ijwi ati “Ufite inyota nansange anywe. 38Unyemera nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.” 39Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.

 

MISA YO KU MUNSI WA PENTEKOSITI

 

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 1-11)

1Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. 2Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. 3Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. 4Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.

 

5Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. 6Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. 7Barashoberwa batangara bavuga bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? 8Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ? 9Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, 10muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, 11Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.”

 

ZABURI (Zab 104 (103), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34)

 

Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 8-17)

Bavandimwe, 8abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. 9Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. 10Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. 11Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa, ku bwa Roho we utuye muri mwe. 12None rero bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri muzapfa ;  ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri muzabaho. 14Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti “Abba ! Data !” 16Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. 17Kandi ubwo turi abana turi n’abagenerwamurage ; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu, niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

 

INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RYA PENTEKOSITI

 

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira kiri cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera kandi bakakwizera,

bose bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari ndwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.  

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI                   

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Roho Mutagatifu,

usanganye imitima y’abayoboke bawe,

maze bagurumane umuriro w’urukundo rwawe.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 14, 15-16.23b-26)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye intumwa ze ati 15“Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. 16Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. 23Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. 24Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye ; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. 25Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »