mar.

07

mai

2013

Padri Antoine Kambanda yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo

Padri Antoine KAMBANDA yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo

 

Papa Fransisko yahamagariye Padri Antoine Kambanda kuba umushumba mushya wa Diyosezi ya Kibungo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Gicurasi 2013.

 

Padri Antoine Kambanda yavutse ku wa 10/11/1958 avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yize amashuri abanza i Burundi no muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Kenya. Yize kandi Filozofiya, imyaka ya nyuma ya Teolojiya akaba yarayigiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

 

Yahawe ubusaserdoti ku wa 08 Nzeri 1990, abuhabwa na Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yari mu ruzinduko rwa gishumba mu Rwanda.

 

Nyuma yo guhabwa ubusaserdoti Padri Antoine KAMBANDA yigishije mu Iseminari nto ya Ndera (Kigali ) kuva mu 1990 kugera mu 1993). Kuva mu mwaka wa  1993 kugera mu w'1999 yagiye i Roma gukomeza amasomo ya Tewolojiya, akaba yarahakuye impamyabumenyi y'Ikirenga (Théologie morale).

 

1999-2005: Yayoboye Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro akaba yaranigishaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. 

2005-2006: Yabaye Padri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum). Guhera mu mwaka wa 2006, ni Padri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, iherereye muri Diyosezi ya Butare. 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »