dim.

05

mai

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya VI cya Pasika, VI

Amasomo kuri iki Cyumweru cya VI cya Pasika aratugaragariza isura eshatu za Kiliziya:

 

1. Isura ya mbere ni Kiliziya ifite isura ya muntu, ikagaragaza muntu uwo ari awe, n'uburyo Kiliziya idashobora kubaho itagizwe n'uwo muntu utuma ibabara, uyitera iminkanyari, muntu urangwa n'amahane, impaka...Iyi sura iragaragarira mu isomo rya mbere aho batubwira impaka zabaye hagati y'intumwa zibazaga niba zishobora kwakira mu muryango wabo abapagani ari uko bagombye kugenywa. Iyi sura kandi iratugaragariza ko abantu aho kuryana bashobora kwicara hamwe bagashakira umuti ibibazo bafite maze ubuzima bukarushaho kugenda neza. Kugira ubushishozi nk'ubu nibyo byatumye intumwa zikemura ibi bibazo maze Kiliziya ibona kujya mbere.

 

2. Isura ya kabiri ya Kiliziya ni ishingiye k'urukundo n'ukwemera Yezu aturaga mu Ivanjili. Nyuma y'uko Yezu atubwiye ati  "twana twanjye", arongera kuturaga urukundo kandi akatubwira ko Roho Mutagatifu azaza gukomeza ukwemera kwacu atwibutsa ibyo yatubwiye byose. Kurangwa n'urukundo dukomora ku Mana, gushingira ubuzima bwacu ku kwemera Uwaduhanze kandi akadukunda bidasubirwaho, ni umugisha ukomeye duhabwa n'Uwiteka.

 

3. Isura ya gatatu ni Kiliziya yatsinze, Kiliziya iri mu byishimo dusanga mu Isomo rya kabiri. Ni Kiliziya yisesuyeho ikuzo ry'Imana kandi ikaba imurikiwe n'Imana. Nta kibabarisho na kimwe kizayigeraho, kandi itwibutsa ko twese twaremewe kuzajya mu Ijuru.

Uhoraho rero naduhe kurangwa n'urukundo n'ukwemera, no kwirinda gutuma Kiliziya umubyeyi wacu tuyongerera iminkanyari.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »