Rubyiruko nimunyumve

"Rubyiruko nimunyumve:

Nimugane aho isi itarimo kugana, bigirira neza umutima. Ariko nanone bisaba kugira umurava wo kwiyemeza kugenda uko isi itagenda, ariko Nyagasani atanga izo mbaraga! Nta bibazo bishobora kubaho, nta bitotezo, nta bwoba bwo kumvwa nabi bishobora kuduhindisha umushyitsi niba dufashe ku Mana nk’uko amashami aba afashe ku giti cyayo, niba tudatakaje urukundo rwacu n’Imana, niba tuyihaye umwanya ukomeye mu buzima bwacu.

 

Niba twiyumvamo ko ntacyo tumaze, ko turi abanyantege nke, abanyabyaha, tujye twibuka ko Imana iduha imbaraga mu ntege nke zacu, ikadukungahaza mu bukene bwacu, ikaduhindura kandi ikaduha imbabazi idukura mu cyaha cyacu. Imana ni inyampuhwe bitagereranywa: igihe cyose tugiye imbere yayo iratubabarira. Tugire icyizere rero mu gikorwa cy’Imana."

Papa Fransisko


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »