dim.

28

avril

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya V cya Pasika, C

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya gatanu cya Pasika arifuza kutwereka inyenyeri eshatu twarangamira mu buzima bwacu bwa buri munsi, ubuzima twiyemejemo gukurikira Yezu Kristu wadukinguriye Ijuru.

 

1. Gukomera mu kwemera: Ni inyenyeri ya mbere dusanga mu Isomo rya mbere, aho intumwa Pawulo na Barnaba badushishikariza gukomera mu kwemera. Iyi ni inyeneyeri ituyobora mu bihe by'amage n'ibibazo, ni inyenyeri itwibutsa ko n'ubwo rimwe na rimwe twugarizwa n'umwijima, ntabwo ari wo ufite ijambo rya nyuma. Kristu watsinze urupfu ni we mahoro yacu kandi kumukomeraho mu kwemera bidutera imbaraga ntiducike intege. Iyi nyenyeri turusheho kuyizirikanaho cyane cyane muri uyu mwaka turimo w'Ukwemera.

 

2. Ukwizera: Ni inyenyeri ya kabiri dusanga mu Isomo rya kabiri aho Yohani atubwira ko yabonye Ijuru rishya n'Isi nshya, byo kimenyetso cy'uko ukwizera kwacu kutugeza aho ngaho. Twizeye Nyagasani, twizeye ko tuzabana na We, niyo mpamvu ukwizera ari inyenyeri imutuganishaho maze akabona ubutubwira ati: "Dore ingoro y'Imana mu bantu". Nibyo, Imana yaje kubana natwe kandi igendana natwe. Twabaye umwe nayo, ukwizera kutugeza ku kwemera ko turi mu biganza byayo kandi ko nta kintu na kimwe kizadukura muri ibyo biganza.

 

3. Urukundo: Inyenyeri ya gatatu ni urukundo. Yezu ati: "twana twanjye, mbahaye itegeko rishya!" Ni ubwa mbere Yezu avuze ati twana twanjye, ijambo ryuzuyemo urukundo ruhebuje, n'impuhwe zitagereranywa! Turi utwana twa Yezu, niyo mpamvu yifuza ko twabimenya maze tukabigendera. Ati "nimukundane nk'uko nabakunze". Yezu ntavuze ngo nimukundane nk'uko mwikunda, ahubwo aduteje indi ntambwe yo gukundana nk'uko yadukunze akagera ubwo atwitangira k'umusaraba. Nguwo umurage umubyeyi yaduhaye, igisigaye ni ukutamutetereza turangwa n'inzangano n'ubugome kandi yaraturaze urukundo.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »