Inyigisho ku Cyumweru cya III cya Pasika, C

1. Iki cyumweru kiratwereka Petero ahamya Yezu kandi ahabwa umurimo ukomeye muri bagenzi be no muri Kiliziya umuryango w’Imana. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, Petero arasubiza Umuherezabitambo  mukuru, nta bwoba, ati: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.”


2. Petero nta bwoba agifite, ntagicurikiranya amagambo nk’uko byamugendekeye igihe bari bafashe Yezu, ahubwo Roho umutera imbaraga, aramwemerera bigatuma ahamya uwo adashobora kwihakana noneho. Izi ni imbaraga z’izuka, ni imbaraga zitangwa no kwemerera Yezu akaba ari We utugenga, izi mbaraga kandi nizo zituma Intumwa zemera gukubitwa no kugirirwa nabi zizira urukundo n’ukwemera zifitiye uwo isi idashobora kuzambura noneho, Yezu Kristu.


3. Petero turongera guhura na we kuri iki cyumweru, mu Ivanjili. Ni Ivanjili igizwe n’ibice bibiri: Igice kitwereka intumwa ziri mu murimo wabo usanzwe wo kuroba, n’igice cy’isangira rya Yezu n’intumwa ze.

Igihe Intumwa zari zimaze kwiheba, zibona ko zagotse ijoro ryose nta fi n’imwe zifata, Yezu aba araje, zitari zimwiteguye namba. Nuko arazibwira ati: “Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.” Ni amagambo adutera kwibaza byinshi igihe cyose. Ese natwe ko hari ubwo tugoka mu buzima, tukabura icyo dufata, natwe Yezu yatugira iyi nama maze tukaronka? Ko hari ubwo twugarizwa n’ibibazo kugera ubwo twumva ko biturangiriyeho, tukagera aho twiheba, ese natwe twagera ubwo duhura na Yezu akaduhumuriza nk’uko yahumurije izi ntumwa zari zabuze epfo na ruguru? Aha niho hari ibanga rya Yezu, aha niho agera ubwo atubwira ati: “hagati y’amaganya menshi n’ubwihebe, ndi umukiza ukomeye kandi ndi kumwe na we”. Yezu ntiyifuza ko twiheba kandi tumufite, ntiyifuza ko kwiyambura ubuzima kubera ibibazo n’ingorane byaturembeje, Yezu arifuza ko twamugiramo icyizere kuko buhoro buhoro adufasha kwiyubaka: “Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.”

 

4. Yezu arigaragariza intumwa ze, mu bwiyoroshye, abokereza ifi n’umugati, kandi amaso y’ukwemera kwabo niyo atuma bamumenya: wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira petero ati: “Ni Nyagasani !” Nubwo Petero ari we uzashingwa imirimo ikomeye, ntiyahise amenya Nyagasani, yamuhishuriwe n’uwo Yezu yakundaga, yamuhishuriwe n’urukundo. Ni ibigaragaza ko urukundo rukomeye mu kwemera kwacu. Niyo mpamvu Yezu, amaze gusangira n’izo ntumwa ze, abajije Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba ?” Uku kubaza Petero kwa Yezu inshuro eshatu niba amukunda, ni ikimenyetso gikomeye. Wenda Yezu yifuzaga kubabarira Petero wamwihakanye inshuro eshatu, ariko nanone ni ikimenyetso cy’uko umurimo ahawe ushingiye k’urukundo, udashingiye ku maronko: Niba unkunda koko kurusha aba bose, “ragira intama zanjye.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »