ven.

29

mars

2013

Papa Fransisko mu Misa y'uwa Kane Mutagatifu muri gereza y'abana.

Kuri uyu wa Kane Mutagatifu, tariki ya 28/03/2013, Papa Fransisko yasomeye Misa y'Isangira ryanyuma rya Yezu n'Intumwa ze (Coena Domini), muri gegeza y'abana iri i Casal del Marmo i Roma.

Papa yagaragaje ko gushyira Yezu abababaye ari umurimo mwiza kandi isi ikeneye. Papa yakoze ikintu gikomeye, kigaragaza Yezu wari ukwiye guherezwa nyamara agahitamo kuba ari we uhereza abandi, agaragaza atyo ko guhereza no kwita ku bandi bigomba kuba ipfundo ry'ukubaho kwa muntu n'ubukristu bwacu.

 

Uyu mu Papa wicisha bugufi, upfukama imbere y'ibirenge by'urubyiruko, ruturuka mu bwoko butandukanye, bishushanyije k'umubiri, bakaba bafite ukwemera gutandukanye, aragerageza guha isi ubutumwa bukomeye: Kiliziya y'Imana ifite ubutumwa bwo gusanga no kwegera buri wese ikamuhobera, ikirinda kumucira urubanza, ahubwo ikamwereka Yezu Nyirimpuhwe. 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »