“Mbega ukuntu nifuza Kiliziya ireberera abakene!” Papa Fransisko

“Mbega ukuntu nifuza Kiliziya ikennye, Kiliziya ireberera abakene…”Ni amagambo kuri uyu wa Gatandatu 16/03/2013 Papa Fransisko yabwiye abanyamakuru bagera ku bihumbi bitandatu bari baje i Roma gukurikirana iby’itorwa rya Papa. Papa Fransisko atibanze cyane kuri Disikuru yari yateguwe, yatekerereje abari aho impamvu yahisemo kwitwa Fransisko wa Assize.

 

Yagize ati “muri conclave (inama y’abakardinali yatoraga Papa) Kardinali Claudio Hummes, Arkiyepiskopi wacyuye igihe wa San Paolo, akaba n’incuti yanjye ikomeye, yari yicaye iruhande rwanjye. Igihe ibintu byari birimo kugenda binkomerana, yarankomezaga. Igihe rero amajwi arenze 2/3, amajwi ya ngombwa kugira ngo Papa abe atowe, abakardinali bakomye amashyi. We yarampobeye maze arambwira ati: “ntuzibagirwe abakene”!

 

Papa Fransisko yakomeje abwira abanyamakuru ati “igihe bari bakirimo kubarura amajwi, nahise ntekereza ako kunya kuri fransisko wa Assize…nyuma ntekereza ku ntambara, hanyuma mu mutima wanjye hahita hazamo: Fransisko wa Assize, umuntu w’ubukene, w’amahoro, umuntu ukunda kwita ku byaremwe, akita k’umuntu ukennye. Nkaba nifuza Kiliziya ikennye, Kiliziya ireberera abakene”.

 

Papa yavuze ko itora rirangiye hari umukardinali wamugiriye inama yo kwitwa Adiriyani kuko Adiriyani wa VI yaranzwe no guhindura neza byinshi mu Kiliziya. “Undi yambwiye ko nakwitwa Klementi XV bityo nkaba nihimuye kuri Klementi wa XIV wigeze gukuraho umuryango w’Abayezuwiti. Ariko njye nahisemo kwitwa Fransisko”.

 

Papa yashimiye abanyamakuru ariko anabibutsa ko batagomba kwirengagiza ukwemera igihe bavuga ubuzima bwa Kiliziya n’ibijyanye nayo. Kiliziya ntabwo ari ibijyanye na politiki ireberwa mu ndorerwamo y’isi. Kiliziya ni “umuryango mutagatifu w’Imana ukaba uri murugendo ruyiganisha mu guhura na Yezu Kristu”. Papa Fransisko yibukije ko “Kristu ari we nkingi, ntabwo inkingi ari uwasimbuye Petero…Kristu ni we nkingi, atariho, Petero na kiliziya nta mbamvu baba bafite yo kubaho”.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »