sam.

16

mars

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya V cy'Igisibo, C

1. Kenshi igisibo gifatwa nk’igihe gikomeye cyo kwihana, kwicuza no kwisubiraho. Ariko igisibo, ntabwo ari ukurizwa gusa n’icyaha gitesha agaciro muntu, ntabwo ari ukugerageza kwibagirwa no gutwika igihe cyahise kitwibutsa ibibi twaguyemo, igisibo ni n’ibyishimo byuzuye ukwizera ko Imana izatubohora. Igisibo ni igihe cy’impuhwe n’imbabazi bya Nyagasani, byo soko y’ibyishimo n’amahoro cyane cyane y’umutima. Igisibo ni ukubura amaso maze ukayahanga Imana iduherekeza ubu n’ejo hazaza nk’uko umuhanuzi Izayi abivuga mu Isomo rya mbere agira ati : « Uhoraho avuze atya : Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya … ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo …, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye kandi uzahore uvuga ibisingizo byanjye ».


2. Aya magambo ya Nyagasani agaragaza ko aba iruhande rw’umuryango yihitiyemo kandi akaba awubabarira anawuhumuriza, niyo dusanga no mu Ivanjiri aho Nyagasani agaragaza ko mbere yo gutera amabuye umugore bari bafashe asambana, abari bagiye kubikora bagombaga kubanza kwibaza niba bo ari abere, niba bo nta cyaha kibarangwaho: «Bakomeje kumubaza Yezu arunamuka arababwira ati « Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye»… Bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati ». Yezu ntiyaje gucira imanza abanyabyaha, Yezu yaje aje kwegera abanyabyaha twese, yaje aje kudusiga ubutungane kandi yaje kutwereka ko umuntu asumbye kure icyaha ashobora kugwamo. Niyo mpamvu We asangira n’abanyabyaha, niyo mpamvu adaciriye urubanza uyu mugore wari wafashwe asambana kuko uburyo bwiza bwo gukiza umuntu atari ukumukanga no kumushyira k’uruhande, ahubwo uburyo bwiza ni ukumuhumuriza no kumusakazaho imbabazi n’impuhwe. N’iyo atabyakiriye cyangwa se ngo ahite abona iyo neza agiriwe, igihe kimuha kubona ko ubuntu yagiriwe bumuhamagarira guhinduka no kugerageza kuba umuntu w’ineza.


3. Imbere y’uyu mugore wari wafatiwe mucyaha, turabona abantu batwara mu buryo bubiri:

Uburyo bwa mbere ni ubw’aba bafarizayi n’abanditsi bumva yuko nta mpuhwe namba zigomba kugaragarizwa uyu mugore. Ikibarangaje imbere ni ukugaragaza ko itegeko rigomba kubahirizwa, ko imyitwarire y’umuryango wabo itagomba kuzamo agatotsi, mbese ko aribo bagena uko bigomba kugenda n’ibigomba kubahirizwa, akaba ari nayo mpamvu bashaka guturamo Yezu ngo abe aciye ukubiri n’imitekerereze n’imigenzo yabo maze bamurege, kuko Yezu, mu kubabarira uyu mugore yajyaga kuba aciye ukubiri n’itegeko ryariho icyo gihe ry’abayahudi ryavugaga ko umugore wafashwe asambana yagombaga kwicishwa amabuye, akaba aciye ukubiri n’iry’abaromani ryavugaga ko aribo bagombaga gutanga uruhushya rwo kwica uwahamwe n’icyaha.


4. Uburyo bwa kabiri ni iyi myitwarire ya Yezu wicecekeye agakomeza kwiyandikira hasi. Yezu ariko, bakomeje kumurembya, ababwira ijambo rimeze nk’inkota ityaye, icengera ikagera mu nkebe z’umutima za buri muntu, aho buri wese abona ko mu ndiba y’umutima we ari isibaniro ry’intege nke za muntu, z’icyaha, z’uburiganga, z’ubuhemu n’inzangano. « Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye ». Imbere y’iri jambo, nta kindi umuntu yasubizaho uretse guceceka, usaba Imana ngo idakingura umutima wawe ngo abandi babone ibiwurwaniramo ! Muri urwo rubuga, intege nke z’uwo mugore zihuye n’impuhwe z’igisagirane za Yezu, maze bimurika mu mitima y’abigiraga intungane! Izo mpuhwe za Nyagasani zigaragaje icyaha cy’uwo mugore, ariko zinagaragaje ko nta muntu n’umwe utazikeneye: «avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza».

 

5. Iri ni isomo rikomeye kuko mbere yo gucira undi urubanza, twari dukwiye kujya tubanza kwiyerekezeho agatima kuko wenda ari twe turusha ububi uwafatiwe mu cyuho! Twese dukeneye impuhwe za Nyagasani, icyo dusabwa ni ugufatanya kumunogera no kumutega amatwi.

P. Jean Damascène MUGIRANEZA.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »