MGR SERVILIEN NZAKAMWITA YASUYE VALLENDAR MU BUDAGE

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013  Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba mu ruzinduko arimo ku mugabane w’Uburayi yasuye ikigo cya Haus Wasserburg i Vallendar mu Budage. Uru rugendo rukaba ruri mu rwego rwo gutsura umubano n’ubufatanye hagati ya Diyosezi ya Byumba, by’umwihariko Paruwasi ya Matimba, ishuri rya Ecole Technique Paroissiale de Nyarurema  n’ikigo cya Haus Wasserburg. Ni ikigo kiyoborwa n’abapadiri b’aba“pallotins“, cyigisha kigakora n‘iyogezabutumwa mu rubyiruko.

 

Mu gitambo cya Missa yaturanye n’abakirisitu baho  Musenyeri Serviliyani yashimiye aba bakristu ubwitange badahwema kugaragaza mu gutera inkunga imishinga iteza imbere Diyosezi ya Byumba kandi abashishikariza kubukomeza. Mu izina ry’abo bakirisitu Padiri Alexander Diensberg yashimiye Musenyeri Serviliyani kuba yabasuye kandi amwizeza ubufatanye mu bikorwa binyuranye biteganyijwe.

 

Hari byinshi bimaze kugerwaho  byo kwishimira ku mpande zombi aho abakoranabushake bo mu Budage baza muri Diyosezi ya Byumba n’abo muri Diyosezi bakajya mu Budage. Muri urwo rwego baboneyeho kandi guha ikaze umukorerabushake mushya witwa MUTESI Allen uturutse muri Paruwasi ya Matimba akazamara umwaka akora ubutumwa aho i Vallendar. Uyu mubano watangiye mu gihe cy’Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ryabereye i Cologne muri 2005 umaze gutera intambwe ishimishije ku buryo uzanagera ku bindi byinshi niwitabwaho ku mpande zombi.

 

Padiri Patrick IRANKUNDA

Frankfurt/Deutschland


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »