Inyigisho Icyumweru cya II cy'Igisibo, C

Amasomo:    

- Intangiriro 15,5-12.17-18

- Abanyafilipi3,17- 21

- Luka 9, 28 - 36

                                 

Bakristu bavandimwe tugeze ku cyumweru cya 2 cy’igisibo. Twatangiye kandi turacyakomeza kumva amasomo ajyanye n’igihe cy’ingenzi  kidufasha kwitegura  neza umunsi mukuru wa PASIKA. Igisibo kimara iminsi mirongo ine (40) hatabariwemo ibyumweru kuko buri cyumweru duhimbaza izuka rya Nyagasani. Icy’ingenzi ntago ari ubwinshi bw’iminsi ahubwo icya ngombwa ni icyo twayikozemo n’icyo yadusigiye cyane cyane mu mubano wacu n’Imana.

 

Igihe cy’igisibo ni igihe cyo gusenga, kwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo. Ntago ari agashya ku mukristu ariko twumve ko gifite umwihariko wacyo. Iminsi irasa ariko ntihwana, n’ibyo tuyikoramo ntibisa. Igisibo ntago ari igihe cyo kwibabaza bikomeye, ahubwo ni igihe cyo kubabazwa cyane n’ibibi dukora, kubisabira imbabazi no gusaba Imana imbaraga zihariye zo kubireka. Ni akanya ko kwiyibagirwa no kutirebaho cyane ahubwo tukibuka kandi tukareba abakeneye ubufasha bwacu; tukibuka ko « utanga ahirwa kurusha uhabwa .» Umunzani upima ibyo byose ni ukubikorana umutima woroheje kandi uzira uburyarya.

 

Amasomo Kiliziya idutegurira muri iki gisibo adufasha kumva icyo dusabwa umunsi ku wundi, iduha urugero rw’ababishoboye tugomba kwigana. Ku cyumweru gishije twumvise Yezu Kristu atsinda Umushukanyi, yatweretse ko Shitani itadufiteho ijambo rya nyuma, iyo tuyimye amatwi iraduhunga, aka wa mwanditsi ngo « Shitani ni nk’imbwa ishumitse ikaruma uyikururiye .»

                      

Amasomo y’uyu munsi arongera kutwereka uwo tugomba kumvira no kurangamira ; ni Yezu Kristu wihinduye ukundi mu maso y’intumwa, maze icyo gitangaza kikarushaho kwerekana ubuhangange n’inkomoko ye, kandi kigakomeza ukwemera kw’intumwa. Pawulo Mutagatifu mu isomo rya kabiri akatwereka icyo Yezu Kristu azadukorera nitwemera guhinduka, natwe azaduhindura ukundi umubiri wacu use n’umubiri we wakirana ikuzo maze tuzatahe mu ijuru kwa Jambo. Ariko kugira ngo atugeze kuri iyo ntera hari icyo natwe dusabwa kandi na We adusaba ari na byo amasomo y’uyu munsi yagarutseho, ari na cyo duhamagarirwa muri iki gihe cy’igisibo.

                            

Mbere na mbere turumva umugenzo mwiza waranze Yezu Kristu  igihe cyose ni ugusenga cyane cyane iyo agiye kwerekana imbaraga z’Imana zimurimo, iyo agiye gukora ibitangaza kugira ngo bamwemere kandi bemere n’uwamutumye. « … nuko aterera umusozi ajya gusenga ari kumwe na Petero, Yohani na Yakobo… » Aratwereka agaciro n’akamaro k’isengesho , imyiteguro ya ryo : bagiye ahantu hatuje, na bo baratuza imitima ya bo  bayivana mubyo bari barimo, bahanga amaso Kristu.

                     

Ese wowe ujya ugenera Nyagasani umwanya uhagije kandi wihariye ngo muganire ? Muri gahunda zacu ako kanya kagomba kuboneka. Kuki se tubona akanya karenze agahagije ko kujya mu birori, mu mahuriro anyuranye ariko tukaburira Nyagasani akanya gato ngo tuganire ! Muri iryo sengesho rituje  ni ho babonye ikuzo ry’Imana, Yezu yihindura ukundi, bumva ijwi rigira riti : «  uyu ni Umwana wanjye nkunda nimumwumve .» Abigishwa babonye igitangaza gishya kugeza ubwo na bo bishimira kuguma muri ubwo buzima, basogongeye ku byiza by’ijuru. Iki gitangaza cyaziteye gukomera no kumenya icyo gukora. Iyi vanjili iradufasha muri iki gisibo kugira ngo na twe dushobore gusengana na Kristu atwereka uwo ari we by’ukuri, tureke kumufata nka wa wundi ukiza abantu gusa, nk’uwo intumwa zari zaramenyereye basangira buri munsi, bajyana mu butumwa, basengana, maze bakigumira muri ako kamenyero (routine) nta ngufu zo kumumenya bisumbijeho. Tumwumva mu Ijambo rye, tugahabwa umubiri we, tugasubiramo amategeko ye, tukizihiza iminsi mikuru nuko bikarangira ; bityo ukajya wumva bamuvuga  utaramwumva, akakugaburira utazi uwo ari we, akakumenya utamuzi … Ni ngombwa ko muhura ugatangara nka za ntumwa, akagukoraho maze ukavuga uti « twabanaga ntakuzi none ndakumenye nzakubwira abandi .»

                           

Iyibukiro rya 4 mu mibukiro y’urumuri : Yezu yihindura ukundi= dusabe inema yo kumurangamira no kumvumvira. Ngicyo icyo na twe twasaba muri iki gisibo, muri uyu mwaka w’ukwemera aho benshi barangamiye ab’isi  n’iby’isi aho kurangamira umuremyi wabyo.


Diyakoni Ildephonse GATETE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »