Paruwasi ya Gituza, urubyiruko rwashoje Forum na Saint Valentin.

Mu mwiherero usoza uko bisanzwe, urubyiruko rwa Paruwasi Gituza, basenga, bakora, guhera ku 10-14 Gashyantare 2013 ibyishimo byari byinshi mu gusoza umunsi mukuru wa Saint Valentin.


Ku itariki 10 kugeza 14 Gashyantare urubyiruko rwa Paruwasi Gituza,  rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko, bahuzwa n’isengesho, ibikorwa by’urukundo, bagahabwa inyigisho zitandukanye. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka yari «  ni mugende mwigishe amahanga yose » Mt28,19. 

Mu batanze ibiganiro bose bagiye bibutsa urubyiro ko gukunda isengesho biha urubyiro ibyishimo by’umutima. Padiri Emmanuel NDATIMANA  wabimburiye abandi yakomeje mu nyigisho ye ababwira ko ubutumwa bwa Yezu wazutse umuntu agombu kubanza kubwakira we ubwe. Ati «  uwa mbere utumweho ni wowe ubwawe » kubanza kwiyinjiramo, ukisuzuma , ukirebamo ibyiza wakoze ukabikomeza naho ibibi ukabihashya ku buryo bwose.

 

Yezu araduhamagara : aradutuma he ? ndagenda ndinde ? Padiri Emmanuel NDATIMANA  yakomeje abwira urubyiruko ko rugomba kwimika Imana iwabo mu rugo.

                                                                                                                    Urubyiruko mugikorwa cyo gutunganya ahazubakwa Stade

Urubyiruko rwitabiriye ibikorwa by’urukundo mu byishimo byinshi bakora umuganda ahateganywa kubakwa “ Stade”  bakomereza mu kiganiro cyatanzwe na Padiri Donat NSABIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gituza. Kuri Litulijiya y’igisibo na Pasika aho, agendeye ku Iyimukamisiri ry’umuryango wa Isiraheli, yagiraga ati “ iyo umuntu abatijwe aba yinjiye mu gihe cy’ubutayu agana mu gihugu cy’isezerano” Ni igihe kirangwa n’ibigeragezo kikanarangwa no gutegereza igikorwa cyihariye cy’Imana. Uwabatijwe aba agomba guhangana na Sekibi kandi akamutsinda ku rugero rwa Yezu Kristu. Yabibukije uburemere n’ubukuru bwo guhimbaza Pasika nk’abakiristu.


Mu gusoza bizihije umunsi mukuru wa Saint Valentin

Mugihe umunsi mukuru wa Saint Valentin wizihizwa n’abantu benshi bakundanye mu buryo budahwitse, urubyiruko rwa Paruwasi Gituza rwiyemeje kwerekana uko uyu munsi ugomba kujya wizihizwa.

Kugira amasezerano Urubyiruko rwa Paruwasi rwasezeranye ibi:

- Kwitandukanya n’imvugo, imiziki, y’ibiterasoni

- Kutareba amashusho y’ibiterasoni

- Biyemene kutajya ahantu hagaragara ko hashobora gushora abandi mu ngeso mbi z’ubuhabara

- Gutandukana n’imyambarire idakwiye, yakwingiza mu bandi no muribo, umugenzo mwiza w’ubumanzi.

- Kwirinda ibiyobyabwenge

- Gutandukana n’ingeso mbi zose zica itegeko rya gatandatu, bityo umuntu agategereza mubudahemuka, arinda ubusugi bwe, kugeza igihe Imana izamwerekera uwo bazabana.

-Kwiyemeza gushishoza ku bijyana n’inyigisho zitangwa ku buzima bw’imyorokere. Bakakira inyigisho za Kilziya kuko ari zo zijyanye n’umugambi w’Imana.

 

Mu gitambo cya misa, bahawe urumuri  ngo bajye kumurikira abandi, urubyiruko n’abakiristu muri rusange. Nyuma basoje n’ubusabane, basangirira mu busitani  Paruwasi.


Fratri Fulgence DUNIYA

15 Gashyantare 2013


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »